Hashize igihe kigera mu kwezi kumwe, Arkidiyosezi ya Kigali isohoye Film y’uruhererekane, KANYAMIBWA SERIES, isohoka buri wa kabiri ku rubuga rwayo rwa Youtube Archdiocese of Kigali Official. Ni Film yibanda cyane ku buzima bw’abantu, umuryango, ubuhemu n’ubunyangamugayo bigaragara mu buzima bwa buri munsi. Igamije gutambutsa indangagaciro nzima za kimuntu ubukristu bwubakiraho.
Kugeza ubu hamaze gusohoka episode eshatu, zizakomeza gusohoka buri wa kabiri nk’uko twari tumaze kubivuga.
Muri iki gihe, Youtube channels nyinshi zikunze kwibanda kuri comedy n’ubuzima mu buryo butandukanye. Umwihariko wa KANYAMIBWA SERIES, ni ukwigisha ubumuntu n’ubunyangamugayo mu bantu. Cyokora no gususurutsa abantu bagaseka, na byo ntibyibagiranye na gato.
Iyi Film yanditswe na Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI, umupadri bwite wa Arkidiyosezi ya Kigali nyine. Film Kanyamibwa iziye igihe, kuko ari abato cyangwa abakuru, bose bakeneye ibintu bibafasha kugira umutima muzima no guhuza iyobokamana n’imibereho ya buri munsi, aho kugira ngo iryo yobokamana ribe nk’umwambaro umuntu akuramo igihe ashakiye.
Arkidiyosezi ya Kigali ibaye iya mbere mu madiyosezi yo mu Rwanda mu kugira Film yayo. Nk’uko Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI abivuga, irimo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Papa Fransisisko usaba ko Iyogezabutumwa rigera mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abantu, rikabasanga mu buzima babayemo rigamije kubamurikira ngo barangamire iyabahanze.
Avuga ko uburyo nk’ubu bw’amashusho n’amajwi bugera ku bantu bose, uhereye ku rubyiruko rukeneye kwigishwa ibyiza mu rwego rwo kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza rwiza.