Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA yakiriye Amabasaderi wa Angola
Kuri uyu wa kane taliki 21 Mutarama 2021, i saa yine z’amanywa, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA yakiriye mu Biro bye Ambasaderi w’Igihugu cya Angola mu Rwanda, Bwana Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio. Nyiricyubahiro Cardinal akunze gutsura umubano n’abayobozi batandukanye, muri Kiliziya, mu Buyobozi bwite bwa Leta ndetse no mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Mu byo baganiriye, harimo gutsura umubano no kuwusigasira kugira ngo imikoranire yabo myiza itume barushaho kwegera abo bayobora mu buryo bubateza imbere.
Ambasaderi wa #Angola yishimiye ko mu #Rwanda twabonye Karidinali, twembi twishimira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byacu no kuganira uko #Kiliziya mu Rwanda no muri #Angola zarushaho kwegerana. 1/2 pic.twitter.com/w4ipbchtPF
— Antoine Cardinal Kambanda (@KambandaAntoine) January 21, 2021

Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA yakiriye Amabasaderi wa Angola