ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yonasi Yon 3, 1-5.10
Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri, riti «Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.» Yonasi arahaguruka maze ajya i Ninivi akurikije ijambo ry’Uhoraho. Ninivi rero ikaba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari iminsi itatu. Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka.» Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira, kuva ku mukuru kugeza ku muto. Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 25, (24), 4-5b, 6-7ab, 8-9
Inyik/ Nyagasani, tumenyeshe inzira yawe
Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo
wagaragaje kuva kera na kare.
Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,
ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyoroshya abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 1 Kor 7, 29-31
Mbibabwire rero, bavandimwe, igihe kirabashirana. Aho bigeze, abafite abagore nibabeho nk’aho batabagize; abarira bamere nk’aho batarira; abanezerewe bamere nk’aho batanezerewe; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze; n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu.
Iryo ni Ijambo ry’Imana
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya
Ingoma y’Imana iregereje, nimwemere Inkuru nziza
Alleluya
IVANJILI
+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko Mk 1, 14-20
Muri icyo gihe, Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!» Uko yagendaga akikiye inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Yezu arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.» Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira. Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo, mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato. Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira.
Iyo niIvanjili ntagatifu
KUZIRIKANA
Ijambo ry’Imana niriyobore intambwe zacu
Papa Fransisiko yasabye ko Icyumweru cya gatatu gisanzwe, kiba icyumweru cy’Ijambo ry’Imana. Aho ni ku wa 30 Nzeri 2019, mu nyandiko yise “Ahugura ubwenge bwabo” (Aperuit illis). Papa ashaka ko Ijambo ry’Imana rigira umwanya munini mu buzima bwacu, rigatunga roho zacu n’imibereho yacu ya buri munsi. Ashaka kandi ko turyamamaza igihe n’imburagihe, kugira ngo abantu bose bamenye Yezu Kristu kandi bakire umukiro atuzanira.
Yonasi twumva mu isomo rya mbere na we yahawe ubutumwa bwo kujya kubwira abanyaninivi ijambo ry’Uhoraho ubahamagarira guhinduka. Mu gihe Yonasi yakekaga ko Ninivi izarimbuka, ahubwo Ninivi yarahindutse, yisubiraho maze irakira. Natwe twibuke ko Ijambo riva kuri Nyagasani riduhindura tugahindukirira Imana, iyo tutanangiye.
Mu Ivanjili, turabona Yezu utangira kwigisha, agahamagarira bose kwakira Ingoma y’Imana yegereje, no kwemera Inkuru nziza. Iyo nkuru nziza twe nta handi tuyisanga uretse mu byanditswe bitagatifu. Dukunde Ijambo ry’Imana, turisome kenshi, turicengere na ryo riducengere, maze buri munsi tubeshweho na ryo, mu byishimo no mu ngorane z’ubuzima. Ridufashe kubaho turi abana b’Imana koko. Kuko ibyo ku isi bihita bwangu, ni ngombwa kubaho twerekeye ku Mana, tubifashijwemo n’Ijambo ryayo. Ni byo Pawulo avuga mu isomo rya kabiri, agaragaza ko mu buzima bwacu bwose bwo ku isi, ntacyo dukwiye kurutisha Imana, kuko iby’isi byonyine nta kavuro. Noneho umuririmbyi wa Zaburi we agashaka ko Imana itumenyesha inzira zayo, ikatuganisha ku butumgane bwayo.
Ijambo ry’Imana ridufasha kumva Yezu Kristu uduhamagara, nk’uko yatoye intumwa ze, akazihamagara mu mazina yazo. Yezu natwe araduhamagara, aratuzi, azi intege nke zacu ariko aratwizera, kuko ari na we ushaka kutubera imbaraga. Muri Batisimu twabaye ibiremwa bishya kandi twahawe ubutumwa bwa gihanuzi, turatorwa natwe ngo tujye kubera Kristu abahamya. Nimucyo dukomere ku butumwa kwamamaza Yezu Kristu igihe twigisha Ijambo ry’Imana. AMEN