ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli 1 Sam 3, 3b-10.19
Uwo munsi umwana Samweli akaba aryamye mu Ngoro y’Uhoraho, hafi y’Ubushyinguro bw’Imana. Uhoraho ahamagara Samweli, arasubiza ati «Karame!» Yirukanka asanga Heli, ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Ajya kuryama. Uhoraho ahamagara Samweli bundi bushya. Samweli arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Heli aramusubiza ati «Sinaguhamagaye, mwana wanjye. Subira kwiryamira.» Samweli yari ataramenya Uhoraho; Ijambo ry’Uhoraho ryari ritaramwihishurira. Uhoraho yongera guhamagara Samweli ubwa gatatu. Arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Ubwo Heli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana. Heli abwira Samweli, ati «Subira kwiryamira. Naguhamagara, umubwire uti ’Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva.’» Nuko Samweli asubira kuryama mu mwanya we usanzwe. Uhoraho na none araza, ahamagara nka mbere, ati «Samweli, Samweli!» Samweli ati «Vuga, umugaragu wawe arumva.» Samweli arakura. Uhoraho yari kumwe nawe, kandi ntiyatuma hagira ijambo rye na rimwe riba impfabusa.
Iryo ni ijambo ry’Imana
ZABURI Zab 40 (39), 2.4ab, 7-8b-9, 10b.c.11c
Inyik/ Ngaha ndaje Nyagasani, niyemeje gukora ibigushimisha
Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka;
nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.
Yampaye guhanika indirimbo nshya,
ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye.
Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,
ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;
ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,
ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!
Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.
Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,
maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»
Uhoraho, ibyo usanzwe ubizi,
sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.
sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.
ISOMO RYA KABIRI
Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakoronti 1 Kor 6, 13b-15a.17-20
Cyakora umubiri ntiwagenewe gusambana, ni uwa Nyagasani; Nyagasani akaba ari we uwugenga. None rero Imana yazuye Nyagasani, izatuzura natwe ku bw’ububasha bwayo. Ntimuzi se ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristu? Nuko rero uwibumbira kuri Nyagasani, aba agize umutima umwe na we. Ubusambanyi nimubugendere kure. Icyaha cyose umuntu akoze, usibye icyo, ntikigera ku mubiri we; ariko usambana aba acumuriye umubiri we bwite. Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho? Mwacungujwe igiciro gihambaye! Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu.
Iryo ni ijambo ry’Imana
IBANGO NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI
Alleluya Alleluya
Twabonye Umukiza, ari we Yezu Kristu:
Ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri We.
Alleluya
IVANJILI
+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani Yh 1, 35-42
Muri icyo gihe, Yohani yari akiri aho, ari kumwe na babiri mu bigishwa be. Abonye Yezu ahise, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana.» Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu. Yezu arahindukira, abona bamukurikiye, arababaza ati «Murashaka iki?» Baramusubiza bati «Rabbi (ibyo bivuga ngo Mwigisha), utuye he?» Arababwira ati «Nimuze murebe.» Baraza babona aho atuye. Nuko uwo munsi bagumana na we. Hari nk’igihe cy’isaha ya cumi. Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bari bumvise amagambo ya Yohani, bagakurikira Yezu. Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati «Twabonye Kristu» (ari byo kuvuga Umukiza). Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati «Uri Simoni, mwene Yohani ; none kuva ubu uzitwa Petero” (bisobanura “Urutare”).
Iyo ni Ivanjili ntagatifu
KUZIRIKANA
Nyagasani araduhamagara
Imana iraduhamagara kugira ngo iduhe ubuzima bushya kandi idutume. Ibyo turabibona duhereye mu gitabo cya Samweli, aho nyine umwana Samweli wari waratuwe n’ababyeyi be Imana maze akaba mu ngoro, yaje kumva ijwi ry’Uhoraho wamuhamagaraga. Samweli ariko we yabanje kubyitiranya, agira ngo ni umusaserdoti Heli umuhamagaye. Aba ari we yitaba. Ku nshuro ya gatatu, Heli yafashije uwo mwana kumenya ko ari Imana imuhamagara, amutoza uko ayitaba. Samweli yaramwumviye, bituma abasha kwitaba ijwi rya Nyagasani. Nyagasani yamugize intumwa ikomeye, amuha ubutumwa mu muryango we.
Ibi biraduha kwibuka ko natwe Nyagasani aduhamagara, twese hamwe na buri wese ku giti cye.
Ivanjili na yo irabishimangira. Yohani Batisita amaze kwereka Yezu bamwe mu bigishwa be, akamwita Ntama w’Imana, abo bigishwa bakurikiye Yezu. Bashatse no kumenya aho atuye. Na we ati” “Nimuze murebe”. Maze bagumana na we.
Aya masomo yombi aratwereka ko Imana iduhamagara. Mu buryo butandukanye, idukuye ahantu no mu mirimo bitari bimwe. Tugomba guhora tuyiteze amatwi kugira ngo tuyitandukanye n’urusaku rw’isi. Tugomba kwibuka ko dukenera abadufasha kumva neza Imana ihamagara no kwitaba uko bikwiye. Abo ni abashumba muri Kiliziya, abepiskopi, abapadri n’abadiyakoni. Ni abihayimana badufasha, badusabira, batugira inama. Ni abalayiki bafite ubutumwa muri Kiliziya, batwibutsa icyo Imana idushakaho. Abo bose Nyagasani arabakoresha iyo aduhamagara, nk’uko yabigenje igihe ateye Heli gufasha Samweli kumwitaba, nk’uko kandi Yohani Batisita yeretse abigishwa be uwo bakwiye gukurikira by’ukuri. Kububaha iyo batubwira ibyiza, ni ukubaha Imana ibatuma, ibakoresha. Imana ikoresha ababyeyi iyo barera abana, ikoresha abayobozi mu bayoborwa, ikoresha abakoresha ku bakozi, n’ahandi hatandukanye. Ufite inshingano mu bandi akwiye kwibuka ubutumwa afite ku bo ashinzwe, n’uyoborwa ntakwiye kwikanga umuyobora mu byiza. Muri make, iyi si ikwiye kuba nka Seminari cyangwa Novisiya abantu twese twitorezamo kumva Imana, kuyikurikira, kuyiyegurira no kuyikorera. Dufashanya, mu bwumvikane no mu bwubahane.
Mu Ivanjili, turabona Yezu uhura na Simoni. Simoni yasanze Yezu asanzwe amuzi, kandi Yezu amuha izina rishya rya Petero nk’urutare azubakiraho Kilziya ye nk’uko Yohani umwanditsi w’Ivanjili abitubwira mu yindi mirongo. Natwe twibuke ko Imana ituzi, iduhamagara kandi idutuma. Ntiyita ku ntege nke zacu, ahubwo iratwizera kandi ikadukomeza ngo tudatsikira. Natwe twahawe izina rishya muri Batisimu, rigaragaza ubuzima bw’Imana twakiriye, umugisha n’imbaraga zizadufasha kubera uwaduhamagaye abahamya nyabo. Batisimu twahawe nidufashe kuba abo Imana ishaka, bakora ibiyinyura gusa, nk’uko umuririmbyi za Zaburi abivuga agira ati “Ngaha ndaje Nyagasani, niyemeje gukora ibigushimisha”.
Mu Ivanjili kandi turabona ko ubutumwa bwo kurangira abandi Yezu ho Umukiza bwakozwe neza na Andereya, umwe mu bigishwa ba Yohani Batisita wakurikiye Yezu. Ni ngombwa gufasha abandi guhura na Yezu twamenye. Ni ngombwa kubafasha kumwitaba. Dukwiye kubikora mu mvugo no mu ngiro. Niba wumva ibyishimo n’ishema byo gukurikira no kubana na Yezu Kristu, ni gute wabaho utabitoza abawe, inshuti zawe, abo mukorana cyangwa abo mwidagadurana? Nta mpamvu yo kugira ipfunwe ryo kugaragaza ko turi abakristu kandi babikunze, banabikundisha abandi igihe n’imburagihe. Biduhe kongera imbaraga mu butumwa bwacu nk’abasaserdoti, abihayimana n’abalayiki bitangira Kiliziya mu miryango ya Agisiyo gatolika na za Kominote, mu miryangoremezo n’ahandi. Kuki tugira ubwoba bwo kwamamaza Yezu Kristu mu buryo bushya bwo guhana amakuru, nka za internet n’imbuga nkoranyambaga? Birakwiye ko Yezu Kristu yamamazwa hose, aho kugira ngo iyo miyoboro y’amakuru yigabizwe n’imico mibi n’indwanyagaciro zijya zihamamarizwa.
Tukivuga ibijyanye n’ingeso mbi, nitwibuke ko mu isomo rya kabiri, Pawulo Mutagatifu ashishikariza Abanyakorinti, natwe twese kandi, kubaha imibiri yacu nk’ingoro za Roho Mutagatifu udutuyemo. Arashimangira ko imibiri yacu ari iyo gusingirizamo Imana. Aradusaba kwanga ubusambanyi muri iyi minsi bwagizwe umukino, aho usanga abatari bake babwivurugutamo bikabije, bakabyita uburengazira bwabo, bikaba bimaze gufata intera ndende. Ubundi nta burenganzira bwo gukora ikibi bubaho. Ubusambanyi bwageze aho bushyirwa kuri za mbuga nkoranyambaga twavugaga, bukigishwa, kugeza n’aho abantu barimo abakiri bato badatinya kwandarika ubwambure bwabo. Ibi bikorwa tubirwanye muri twe, tubirwanye mu bo turera, duhereye ku bana bato, kugira ngo bazakure banogeye Imana, bifitemo ireme kandi bashobora kuzubaka Kiliziya n’Igihugu cy’indangagaciro z’ukuri, zubakiye ku ivanjili n’umuco muzima. Dufashe bose gusenga no kubaho nk’uriya muririmbyi wa Zaburi wahisemo kumva Imana imuhamagara, na we ati “niyemeje gukora ibigushimisha” Nyagasani. Tumere nka bariya bigishwa ba Yohani bahisemo kuba aho Kristu ari, kandi bakahaguma. Kristu araturembuza, ngo tubane na we. Twese twitabe ijwi ry’Imana iduhamagara, iduha ubuzima bushyashya kandi idutuma. Ibyo ni byo byishimo by’umukristu. AMEN