Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatangije ku mugaragaro Televiziyo PACIS TV

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yatangije ku mugaragaro PACIS TV

I saa tanu n’igice z’amanywa, kuri uyu wa kabiri taliki 05 Gicurasi 2021, mu cyumba mberabyombi cya  Sainte-Famille Hotels iri mu mujyi wa Kigali, habaye igikorwa gikomeye ubwo Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, yatangizaga ku mugaragaro Televiziyo ya Kiliziya gatolika mu Rwanda, PACIS TV, ari na ko hishimirwa ubufatanye bwayo na Canal + International.

Hari kandi abepiskopi bayobora amadiyosezi yo mu Rwanda ari bo Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wa Butare na Prezida w’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda; Musenyeri Andrzej JÓZWOWICZ, Intumwa ya Papa mu Rwanda; Musenyeri Eduwari SINAYOBYE, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu; Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba; Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri; Musenyeri Anakeleti MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo; Musenyeri Simaragide MBONYINTEGE, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri Selestini HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro. Hari nanone Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Musenyeri Anasitazi MUTABAZI, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko. Inzego bwite za Leta zari zihagarariwe na Bwana Yohani Mariya Viyani GATABAZI, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, mu gihe Canal + International yari ihagarariwe na Madamu Sophie. Abapadri, abihayimana baringaniye n’abalayiki bahagarariye abandi na bo bari bitabiriye ibyo birori.

Nyuma y’isengesho ritangiza igikorwa, habayeho kureba Film mbarankuru ngufi, igaragaza ubuhamya bw’abareba PACIS TV, ibyo yagezeho kugeza ubu, ibiganiro itanga, uko ikomeza kugaragaza ibikorwa bya Kiliziya mu Rwanda ndetse n’uko yerekana ubuzima bwa Kiliziya y’isi yose, amasengesho itambutsa, ibiganiro, indirimbo n’ibindi. By’umwihariko, PACIS TV yatangiye gukora mbere gato y’uko icyorezo cya Coronavirus/COVID-19 kigera mu Rwanda, ku buryo igihe habayeho guma-mu-rugo ikakaye, yasusurukije abakristu gatolika by’umwihariko, abemera Kristu muri rusange, abanyarwanda benshi ndetse n’abari hanze y’u Rwanda, bose bibereye mu ngo zabo.

PACIS TV yatangijwe na Paruwasi Regina Pacis ya Remera, ku bufatanye bw’abapadri bahakorera ubutumwa ndetse n’abakristu bandi bayituyemo. Padri Jean Bosco NTAGUNGIRA, Padri mukuru wayo, yasobanuye ko abalayiki babigizemo uruhare rukomeye cyane. Yashimiye Nyiricyubahiro Cardinal wababaye hafi, akabaha inama zikomeye, akagaragaza ko abashyigikiye cyane. Yashimiye n’abandi babateye inkunga y’isengesho n’iy’ibitekerezo byubaka, kimwe n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ibyo byatumye n’uwashatse kubaca intege, kuko ibyo bitabura mu buzima, atabigeraho. Yashimiye by’umwihariko Umuyobozi mushya wa PACIS TV, Padri Jean de Dieu TUMUSHIMIRE, kubera imbaraga nshya yazanye muri PACIS TV, dore ko ari na we wabafashije gukora icyegeranyo cy’urugendo rwose rwa PACIS TV, akoresheje ibarurishamibare.

PACIS TV irebwa ku  kigereranyo cya 95% ku bantu babajijwe. Urubuga rwayo rwa Youtube rurebwa na 27,5% mu gihe abakoresha inyakiramashusho (téléviseurs) ari 72,5%. Ibyiciro byose by’abantu, ari abato, abasheshe akanguhe n’abageze mu zabukuru, bireba PACIS TV kandi birayikunze. PACIS TV yubaka ubumwe bw’abemera Kristu, kuko uretse kuba inarebwa n’abemera Kristu batari gatolika, inabakira bakagira icyo bayitangarizaho mu gihe gikwiye.

Uhagarariye Canal + Interanational mu Rwanda, Madamu Sophie, amaze kuramutsa abepiskopi n’abateraniye aho bose, yishimiye imikoranire iri hagati y’urwego ahagarariye na PACIS TV, uburyo PACIS TV yafashije abayireba mu gihe byari bikenewe cyane. Yibukije ko PACIS TV igaragarira ku murongo wa 389 (kuri Bouquet ya CANAL + nyine) amaze kuyisezeranya imikoranire myiza.

Musenyeri Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi n’Umushumba mushya wa Diyosezi ya Cyangugu nk’ushinzwe itangazamakuru mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yashimangiye ko Kiliziya yifuza ko ibitangazamakuru byayo bifasha abantu kurangamira umukiro twazaniwe na Yezu Kristu, bibinyujije mu Iyogezabutumwa ribikorerwaho.

Ministri GATABAZI yagarutse ku mikoranire myiza iri hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya gatolika, ahamagarira PACIS TV kubaka umukristu mwiza n’umunyarwanda ubereye igihugu cye.

Umushyitsi mukuru, Nyricyubahiro Cardinal, yagaragaje ko PACIS TV ari impano y’Imana yaje mu bihe bikomeye. Yishimiye ko irebwa kugeza mu cyaro. Imivukire yayo, nkuko abivuga, yaje nk’inzozi, izo nzozi birangira zikabijwe, kuko igikorwa gihari kandi gifite akamaro. Yashimiye RBA, kuko iha PACIS TV inkunga ya Tekiniki n’izindi nama zikenewe. Ntiyibagiwe na CANAL+ International. Yibukije ko inyandiko INTER MYRIFICA y’Inama nkuru ya Vatikani ya kabiri igaruka ku itangazamakuru rya Kiliziya, itangazamakuru rigomba kwamamaza amahoro ya Kristu, rigamije kunoza imibanire y’abantu no gushishikariza bose kwiteza imbere ku mutima no mu majyambere rusange. Yasabye PACIS TV (ubuyobozi n’abakozi bayo) guharanira ubunyamwuga, agaragaza ko ari ngombwa gushyira hamwe imbaraga kugira ngo haboneke ibikoresho bisumbye ibihari ubu. Kuri we, amahugurwa agamije kunoza umurimo w’itangazamakuru arakenewe cyane.Yaragije PACIS TV n’abari aho Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho.

Nyuma y’ijambo rye, hakurikiyeho gusangira no gufata amashusho y’urwibutso.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA na bamwe mu bari aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *