Ubuhinzi bukozwe neza butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza
Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Mata 2021, muri Paruwasi Munyana yiragiza Mutagatifu Tadeyo, habaye umuganda wo gutera avoka zo mu bwoko bwa hass bakunda kwita “gaheri”. Ni avoka zera nyuma y’amezi 24. Avoka iterwa ku ntera ya metero zirindwi na metero eshatu n’igice mu buryo bwa mpandeshatu. Ni ukuvuga ko mpandeshatu ebyiri zikora kare ifite uruhande rwa m 7. Avoka imwe ishobora kwera inshuro eshatu mu mwaka kandi igiti kimwe gishobora kugira imbuto 50 mu ntangiriro ; uko imyaka igenda yicuma kikera imbuto nyinshi zirenga 200 ku giti kimwe. Byose, ariko biterwa n’uburyo ubwo buhinzi bubungabunzwe.
Abafatanyabikorwa bacu, aribo TROPI WANDA LTD, batubwiye ko, imirimo iteganyijwe kugira ngo umusaruro ube mwinshi kandi mwiza, igomba gukurikiranwa neza. Imirimo y’ingenzi ni iyi : gutegura umurima no gutera ingemwe ndetse no kuzikurikirana kugera ku isarura n’igurishwa ry’imbuto. Nyir’umurima arawutegura maze umufatanyabikorwa akazana ingemwe kandi akanazitaho. Nyir’umurima azicungira umutekano maze umufatanyabikorwa akazimenyera imiti n’ubundi buryo (technique) bwa gihanga kandi akazishakira isoko ku giciro kiri ku isoko mpuzamahanga.
Muri rusange imirimo iteganyijwe gukorwa, nyuma yo gutera ingemwe magana abiri mu santimetero cube 60 n’ifumbire ibiro icumi by’imborera, nyuma y’ukwezi hazakurikiraho gukuraho ishashi yakoreshejwe mu kubangurira urugemwe. Ibyo biba rero nyuma y’ukwezi ari nabwo babagarira urugemwe. Hakurikiraho kuzasasira igiti ku muzenguruko wa metero imwe. Iyo basasira cyangwa babagara birinda kwegera urugemwe kugira ngo batarukomeretsa cyangwa badatuma ibyonnyi (udusimba) biruhungabanya. Nyuma yo kubagara, hakuriraho igihe cyo gutera umuti mu gihe cy’umucyo. Mu guhingamo indi myaka hagomba kwirindwa ibihingwa byapfukirana urugemwe rw’avoka. Hahingwamo nk’ibirayi, soya, ibishyimbo bigufi. Byose biterwa hirya ya metero uvuye ku rugemwe, ni ukuvuga hirya y’aho amashami n’amababi byazagarukira.
Ku byerekeranye n’umusaruro, umurima wa hegitari imwe (metero ijana ku ijana) ujyaho ingemwe magana abiri. Muri iki gihe ku isoko mpuzamahanga, avoka imwe ihagaze ku mafaranga 75 mu gihe ku isoko ry’imbere mu gihugu, avoka isanzwe igura amafaranga 25. Mu gihe, ubu buhinzi bubungabunzwe neza nk’uko bisabwa, igiti kimwe cy’avoka cyabonekaho imbuto 50 mu ntangiriro. Ni ukuvuga ko igiti kimwe cyakwinjiza amafaranga ibihumbi bitatu Magana arindwi mirongo itanu (3750frw). Igihe duteye ingemwe 200, mu gihe cy’amezi 24 tuzatangira kwinjiza amafaranga ibihumbi Magana arindwi mirongo itanu (3750×200=750.000frw). Ibi bigenda byiyongera buri gihembwe cy’isarura ku buryo nka nyuma y’indi myaka ibiri igiti cyakwera imbuto zirenga 200. Hakaba hakwinjira miliyoni eshatu.
Ba nyir’umurima babona uyu mushinga wunguka cyane kuko ahahinzwe izi avoka hashobora no guhingwamo indi myaka kandi ntabwo bisaba imirimo myinshi itwara ingengo y’imari. Uyu mushinga uje ukurikira uwakorewe muri Santrali ya Gasiho muri Munyana nyie wo guhinga kawa ibihumbi bitatu watewemo inkunga na NAEB. Ubuhinzi bukozwe neza butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza!
Padiri Léodegard NIYIGENA, Padiri mukuru wa paruwasi Munyana Mutagatifu Tadeyo