Kuwa 07 Gicurasi 2021, mu ishuri GS NYINAWAJAMBO BATIMA riherereye muri Paruwasi ya NKANGA, Akarere k’ikenurabushyo ka Bugesera, habereye inama yahuje abagize Komisiyo y’uburezi gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali. Inama yatangiye saa yine n’igice (10h30’), iyobowe na Padiri Onesphore NTIVUGURUZWA, Ushinzwe uburezi gatolika muri Arkidiyosezi akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe uburezi gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali. Inama yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ku murongo w’ibyigwa hari :
- Gusura ishuri GS Nyinawajambo Batima
- Kuganira ku ikenurabushyo ry’uburezi
- Umwaka : Umuryango « Amoris Laetitia », Patris corde (19/3/2021- 26/6/2022).
- Ibindi…
Gusura Ishuri GS NYINAWAJAMBO BATIMA
ISHUSHO Y’ISHURI
- GS Batima ni ishuri ryafunguye imiryango kuwa 26/1/2021, bityo Padiri Mukuru abarimu n’abarezi barafatanya kugirango bagere ku ntego bihaye. Umurenge ubaba hafi cyane cyane ushinzwe uburezi mu murenge
- GS NYINAWAJAMBO BATIMA ifite abanyeshuri 1027 kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kabiriw’amashuri yisumbuye (P1-S2)
- Rifite abarimu 22 n’umuyobozi w’ikigo n’ushinzwe discipline.
IMBOGAMIZI:
- Ibyumba by’amashuri bidahagije
- Nta cyuma cyikoranabuhanga
- Ibitabo, bidahagije
- Nta bikoresho byo mu biro bafite
- Nta Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo na Comptable bafite
- Imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi cyane ku ruhare rwabo mu burere bw’abana
- Ikibazo cya uniformes kiracyari imbogamizi
- Bubakiwe bureau y’umuyobozi
- Kuba nta cloture ihari
- KUGANIRA KU IKENURABUSHYO RY’UBUREZI
- Igenamigambi ry’imyaka itanu (2017-2021) ry’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali
Kuri iyi ngingo, Padiri NSHUBIJEHO Faustin Umuyobozi wa College St André akaba n’umujyanama wa Komisiyo ishinzwe uburezi gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali, yongeye kwibutsa abagize iyo Komisiyo Igenamigambi ry’imyaka itanu ry’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali (Plan strategique 2017-2021). Ni igenamigambi ryateguwe muri Gashyantare 2017.
Intego:
- Kungurana ibitekerezo no gutegura by’umwihariko ikenurabushyo mu mashuri muri Arikidiyosezi ya Kigali;
- Gusuzumira hamwe imbaraga n’intege nke zigaragara mu ikenurabushyo mu mashuri no ku rwego rw’Ibiro bya Diyosezi bishinzwe Uburezi Gatolika mu mashuri;
- Gusuzuma ibibazo by’ingutu bigaragara mu ikenurabushyo mu mashuri no kubishakira umuti;
- Gutegura igenamigambi ry’ikenurabushyo mu mashuri.
- Gusangira amakuru arebana n’ikenurabushyo ry’uburezi muturere tw’ikenurabushyo
- Amashuri yaratangiye kdi arakora hagendewe kuri gahunda zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID 19.
- Gutegurira abana amasakaramentu bikorerwa ku ishuri
- Kominote catholique mu mashuri abana bariyegeranya hakabaho amatsinda y’abasenga hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID19
- Abari mugiye bajya kuyandi mashuri
- Amashuri abanza yahawe secondaire yatinze kubona abarimu ndetse anakeneye ubufasha kugirango haboneke abarimu bakigisha rel
- Discipline y’abana iri hasi
- ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA
Theme y’icyumweru cy’uburezi gatolika 2021: “KWIGA NO GUSENGA BIVUYE KU MUTIMA”
Inyandiko iraza igira iti: Bana bacu, mwige kandi musenge mubishyizeho umutima!!
Amatariki yo kukizihiza:
- 21/5/2012: Ku rwego rwa Paruwasi :
- 28/5/2021: Ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali, kikazizihirizwa muri GS BATIMA, Paruwasi ya NKANGA
- 04/6/2021 : Gusoza ku rwego rw’Igihugu
Theme y’icyumweru cy’uburezi gatolika 2021: “KWIGA NO GUSENGA BIVUYE KU MUTIMA”