Ku munsi mukuru wa Asensiyo, muri Kiliziya ya Yezu duhimbaza isubira mu ijuru rya Yezu asanga Se. Ubundi uhimbazwa ku wa kane w’icyumweru cya gatandatu cya Pasika, ni ukuvuga hashize iminsi 40 Pasika ihimbajwe. Nyamara ariko mu bihugu bitagira ikiruhuko (congé/Holiday) kuri uwo wa kane nyine, Asensiyo ishyirwa ku cyumweru cya karindwi cya Pasika. Ni na ko bimeze mu Gihugu cy’u Rwanda. Ni ukuvuga ko Asensiyo ya 2021, hano iwacu tuzayihimbaza ku cyumweru taliki 16 Gicurasi.
Yezu wazutse yazamutse mu ijuru, ntiyasiga abigishwa be kuko yakomeje kugumana na bo mu bundi buryo. Yari yaranabemereye Roho Mutagatifu uzabahugura kandi akababera imbaraga.
Umunsi mukuru wa Asensiyo, aho duhimbariza nyine Yezu asubira mu ikuzo ry’Imana, ni umwe mu minsi ikomeye cyane ya gikristu; ni Pasika iba ikomeza. Asensiyo inategurira Pentekosti iba igiye kuza. Ibara rya Liturujiya kuri Asensiyo, ni ibara rya Pasika, umweru. Umweru ushushanya umunsi mukuru, urumuri n’ibyishimo.
Asensiyo tuyibona mu Ivanjili uko yanditswe na Mariko (Mk 16, 19), mu Ivanjili uko yanditswe na Luka (Lk 24, 51) no mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 1,6-11). Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kigira kiti: “Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati «Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli?» Arabasubiza ati «Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.». Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru, Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati «Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.»” Luka we ashimangira ukuntu intumwa basubiye I Yeruzalemu bishimye..
Asensiyo isoza igihe cy’amabonekerwa, Yezu wazutse ahura n’abigishwa be. Ariko nk’uko yabibasezeranyije, Yezu yaragiye ariko agumana na bo mu bundi buryo. Ntibongeye kumubona n’amaso y’umubiri, ahubwo ay’umutima. Ntiyabasize, yagumye kuba hamwe na bo igihe cyose. Byongeye, yari yarabasezeranyije Roho Mutagatifu bakiriye kuri Pentekosti.
Kwemera ko Yezu Krstu wazutse yasubiye mu ijuru, ni igikorwa cy’ukwemera. Asensiyo ni isoko y’ubwigenge: aho kugira ngo tumwemere ku ngufu cyangwa “atubohoza”, Yezu yashatse ko tumwemera mu bwigenge bw’abana b’Imana, ni ukuvuga ko uko kwemera kujyana n’urukundo nyakuri. Ahora ahamagarira abantu kumukurikira no kumukurikiza: mu kwemera kwabo, abamukurikiye bagomba kumenya ibimemnyetso by’uko ari kumwe na bo, bakabona ibyiza abagirira buri munsi, by’umwihariko mu ihimbazwa ry’amasakramentu, cyane cyane Ukaristiya, ariko no mu Ijambo rye bikaba uko, mu muryango w’Imana wose no mu bashumba.
“Ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru?” (Intu 1, 11): iri jambo ryabwiwe intumwa ryazihamagariraga kubonera Yezu muzima mu buzima bwa buri munsi, bityo zikamugaragariza abandi mu bikorwa byubaka ubuvandimwe. Asensiyo ni ndi ntera yo kwizirika kuri iyo Nkuru nziza y’Umukiro.
Isubira mu ijuru rya Kristu ntabwo dukwiye kuryumva nk’urugendo yakoze mu isanzure, mu migabane yaryo n’inyenyeri tuhabona, kuko ibyo na byo ni ibintu bifatika nk’iyi si dutuyeho. Umukristu akwiye kumva ko kujya mu ijuru ari ugusanga Imana, kuba mu rukundo no kubeshwaho na rwo. Kiliziya yigisha ko ijuru risobanura umunezero nyakuri kandi w’iteka ryose. Yezu ntabwo yihungije abantu n’ibibazo byabo, ahubwo ari kumwe na bo mu bundi buryo, abahamagarira uwo munezero nyawo.