Ubwo intumwa za Yezu zari zivuye mu butumwa, zateraniye iruhande rwa Yezu zimubwira uko ubutumwa bwagenze, zimubwira uko zirukanye roho mbi, uko zamamaje Inkuru Nziza (reba Mk6,30). Nyamara Yezu wari uzi neza icyo bakeneye abibutsa ko uwamamaza Inkuru Nziza nawe akeneye kuruhuka no kongera gufata umwanya agatega amatwi Imana yo imuha ubutumwa kandi ikamutuma. Nibwo Yezu abasabye kuza bakajya ahiherereye kugira ngo baruhuke gato babone imbaraga zo gukomeza ubutumwa (Reba Mk 6,31).
Muri iki gihe Abantu bahugiye muri byinshi bashakisha imibereho. Nibyo koko umuntu agenda atera imbere, avumbura byinshi yifashishije ikoranabuhanga ndetse na siyansi nyamara bigaragara ko ibyo bitabuza umuntu guhangayika no kwiheba ndetse bamwe bikabaviramo kwiyahura cyangwa kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa bibangiriza ubuzima. Kenshi ibyo biterwa nuko muntu muri ibyo byose adafata umwanya ngo ave mu rusaku rw’isi yihererane n’Umuremyi we, atuze,yisuzume, yibaze aho ava naho agana. Muri Iki gihe rero abantu bagenda barushaho gukenera ahantu ho kuruhukira, guturiza no kwihererana n’Imana ndetse no kwihererana nabo ubwabo. Ahenshi muri aha hantu usanga ari ahabihayimana kandi birumvikana kuko Kiliziya iharanira ko umuntu yagira ubuzima bwiza kandi bwuzuye ku mubiri no kuri roho.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 15 Ukuboza 2021, muri Arkidiyosezi ya Kigali hatashywe ahantu hagenewe kuzajya hakira abantu baje kwiherera basenga cyangwa baruhuka, inama ndetse n’abifuza gukora ubukwe. Aha hantu hateguwe n’Abamisiyoneri b’Afurika (Les pères Blancs). Izi nzu ziherereye hepfo gato ya Centre Saint Paul kubahazi.
Ibirori byo gutaha uru rugo byabimburiwe no guha umugisha inyubako nshya zirimo chapelle, amacumbi yabaza kwiherera, amacumbi y’abihayimana bashinzwe kwita kuri uru rugo, inzu mberabyombi ndetse naho gukorera ubukwe. Nyuma y’umugisha hakurikiyeho Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali.
Arkiyepiskopi yavuze ko inzu ari ahantu ho kubahwa, akaba ariyo mpamvu hagomba guhabwa umugisha w’Imana. Mu nzu niho umuntu yikinga igihe ijoro rigeze, akumva afite umutekano kandi hakamubera ahantu aruhukira, akahahurira nabe bakongera kunga ubumwe nyuma y’imirimo y’umunsi.
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali
Amafoto
Jean Claude TUYISENGE