Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, isi yose niririmbire Uhoraho! (Zab 96(95),1): “Pueri Cantores”(abana b’abaririmbyi) muri Arkidiyosezi ya Kigali bakiriye umuyobozi wa “Pueri Cantores” ku rwego rw’isi

 

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 10/08/2022 abana b’abaririmbyi “Pueri Cantores” ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali,  bakiriye umuyobozi mukuru ku rwego rw’isi wa “Pueri Cantores” Jean Henric, uyobora uyu muryango kuva mu mwaka wa 2017. Uyu Jean Henric akomoka mu gihugu cy’Ubufaransa.  Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya misa yaturiwe muri chapelle ya Saint Paul guhera i saa kumi n’ebyiri na cumi n’itanu z’umugoroba.  Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akikijwe n’abasaserdoti bashinzwe “Pueri cantores” ndetse n’abasaserdoti babaye muri “Pueri Cantores”.  Iyi misa yitabiriwe kandi n’abana b’abaririmbyi baturutse mu maparuwasi anyuranye ya Arkidiyosezi ya Kigali nka Rutongo, Ruli na  Musha.

Aha ikaze abanyamuryango n’inshuti za “Pueri Cantores” ,Padiri Cyriaque SHUMBUSHO, umuyobozi mukuru wungirije  wa “Pueri Cantores” ku rwego rw’igihugu yanashimangiye ko ubutumwa bwo kuririmba bufasha abakristu gusenga.

Muri iki gitambo cy’Ukaristiya hazirikanywe Ijambo ry’Imana ryasomwe mugitabo cya

  • Mwene siraki 6,18-28
  • Ibaruwa mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 6.1-4.10-18
  • Ivanjili Ntagatifu yanditswe na Mutagatifu Mariko10,13-31

Mu nyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Karidinali yavuze ko Ijambo ry’Imana rituma abantu bagira ukwemera, bagasingiza Imana, bakabaho bakurikije icyo Ijambo ry’Imana ribabwiriza gukora. Bityo uwakiriye Ijambo ryayo amenya urukundo rwayo, agasingiza Imana kubera ubuhangange bwayo, agahora ayambaza, akanayisaba imbabazi, kandi ibyo byose bigakorerwa mu isengesho umuntu aranguruye ijwi binyuze mu ndirimbo, acuranga ndetse akanabyina. Ubwo nibwo butumwa bwa “Pueri Cantores”.

Mutagatifu Agusitini avuga ko isengesho riririmbye rifite agaciro kikubye incuro ebyiri. Gutaramira Imana binyuze mu ndirimbo ni igikorwa cy’Abamalayika bo mu ijuru .  I Betelehemu, Yezu avuka Abamalayika badusangije ku gitaramo cyo mu ijuru ubwo baririmbaga “Imana nisingijwe mu ijuru” .

Umwihariko wa “Pueri Cantores” ni ugusingiza Imana, bayitaramira kandi bayishimira muri Zaburi. Yezu yifashishije zaburi mu isengesho, natwe rero ni ngombwa kuzikoresha twiyegurira Imana kuko isengesho ririmbwe ni uburyo bukomeye bwo kwamamaza Ivanjili.

Korali ni ahantu hadufasha kwamamaza Ivanjili, gukomera mu kwemera no gufata mu mutwe   nubwo hakiri imbogamizi mu rubyiruko.

“Pueri Cantores” yafashije abantu benshi ari abayirimo n’abayinyuzemo.  Umukoro w’abari muri “Pueri Cantores”ni ugutoza abana bato gusanga Yezu kuko na Yezu ubwe asaba abigishwa be kureka abana bato bakamusanga, bakamuririmbira kandi bakamamaza urukundo rw’Imana, bakaba abahamya b’urwo rukundo mu bantu ndetse bakarukuriramo.

Umuyobozi wa “Pueri Cantores” ku isi mu ijambo rye yashimiye mbere na mbere Nyiricyubahiro wabahaye umwanya akaza kwifatanya nabo.  Yashimangiye ko ari ishema kuba muri Kiliziya kuko  batari muri Kiliziya ntacyo baba baricyo. Umuyobozi mukuru ku rwego rw’isi yakomeje avuga ko iyo uri umwana w’umuririmbyi ukomeza kuba we. Kuba muri “Pueri Cantores”  ni ubukungu kandi abana babwakiriye bakiri bato, bafite  inshingano zo kubusangiza abandi, babatumira kuza mu bana b’abaririmbyi kandi bakaba inkingi za “Pueri Cantores”, bagakomeza kuba urugero rwiza rwo kwiganwa mu kuririmbira Imana.

Yashoje avuga ko azasubira mu gihugu cy’Ubufaransa azirikana abana b’abaririmbyi bo mu Rwanda, Gitega mu Burundi no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyiricyubahiro Karidinali mu ijambo rye yashimiye umuyobozi mukuru wa “Pueri Cantores” ku rwego rw’isi kuba yarafashe umwanya akaza gusura za “Pueri Cantores” zo mu Rwanda . Nyiricyubahiro Karidinali yavuze  ko  icyifuzo cye ari uko buri paruwasi ya Arkidiyosezi ya Kigali yagira korali ya “Pueri Cantores”. Arkiyepiskopi yasabye abana b’abaririmbyi kujya bategura ibitaramo bizwi nka “Christmas carols” mu rwego rwo kwinjiza abantu muri Noheli .

Umuyobozi wa Pueri Cantores ku rwego rw’isi ari kumwe n’umufasha we
Arkiyepiskopi wa Kigali mu gitambo cy’Ukaristiya
Abapadiri bashinzwe guherekeza Pueri Cantores mu ma paruwasi
Abakristu bakuriye muri Pueri Cantores nabo bitabiriye igitambo cya misa
Umuyobozi wa Pueri Cantores ku isi n’umufasha we bitabiriye igitambo cya misa muri Chapelle ya Saint Paul
Arkiyepiskopi ahaza umuyobozi wa Pueri Cantores

Umwanditsi

Faratiri Simeon Ukurikiyimfura

Paruwasi Sainte Famille

Leave a Reply