Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Kanama 2022 muri amwe mu maparuwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali hatangiwemo isakramentu ry’ugukomezwa. Aha twavuga nka paruwasi Kicukiro, Nkanga,Gikondo, Mayange, Ruhuha, Rushubi,…Ahenshi kuri uyu munsi witangwa ry’isakramentu ry’ugukomezwa amasomo ndetse n’inyigisho bigenda bigaruka cyane ku kamaro ka Roho Mutagatifu mu buzima bw’umukristu. Aha turagaruka cyane kwitangwa ry’isakramentu ry’ugukomezwa muri paruwasi ya Gahanga, aho ryatanzwe n’Arkiyepiskopi wa Kigali Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda.


Mu gitambo cyÚkaristiya yahaturiye cyari kitabiriwe n’abakristu benshi baje kumwishimira, yatanzemo Isakramentu ry’ Ugukomezwa ku bana bagera hafi 150. Bakaba ari bo mfura za paruwasi bakomejwe kuva yashingwa kuwa 9/10/2021 hashize igihe kitageze ku mwaka ivutse(amezi 10).
Yahaye kandi ububasha abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya bagera kuri 38.
Mu ijambo ry’umwihariko yageneye abakristu ba Gahanga, yabashimiye umuhate n’imbaraga batangiranye Paruwasi; kuko bari bamaze kumugezaho uburyo bakoresheje bubaka icumbi ry’abapadiri ndetse no kuvugurura inyubako ya Kiliziya yari iya santrale nubwo hagomba kuzubakwa indi mu myaka iri imbere; ariko ubu ikaba ibereye ijisho inyuma n’imbere ndetse abakristu bashoboye kwinjira, babasha kwicara neza ku ntebe zifite aho kwegamira.
Yagize ati : “ Bakristu ba Gahanga tubafitiye ikizere niyo mpamvu tutatinze mu mayira, Paruwasi igatangira”.
Yasabye abaza gutura muri ibi bice bya Gahanga, ko ariho baba bashimye ko ari ahantu heza ho gutura, uko amazu meza yubakwa, inzu y’Imana nayo igomba kugenda iba nziza kurushaho. Yabasabye kubaka umuryango mbere na mbere, ubundi bikazabafasha kubaka Kiliziya ihesha Imana ikuzo.
Yasabye abana bakomejwe kugira aho babarizwa mu miryango y’ Ágisiyo Gatolika kuburyo izabafasha gukomera mu kwemera.
Umwanditsi
Padiri Jean Marie Vianney Ntacogora
Padiri Mukuru wa Paruwasi Gahanga