Mu izina rya Nonciature apostolique mu Rwanda, Paroisse cathédrale St Michel iramenyesha ko hari igitambo cy’Ukarisitiya kizaturwa na Nyiricyubahiro Antoine cardinal Kambanda afatanyije n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Mgr Andrzej Jozwowicz.
Icyo gitambo kizaba ku wa kabiri tariki ya 29/06/2021 i saa kumi z’umugoroba(16h00 ) ku munsi w’abatagatifu PETERO na PAULO.
Tuzaba kandi dushimira Imana kubera imyaka umunani Nyirubutungane Papa Fransisko amaze ari Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi yose. Twese ntitwashobora kuhaba, kubera icyoorezo cya COVID-19. Aho tuzaba turi hose, tuzifatanye mu isengesho
Padiri Mukuru wa Katederali Saint-Michel