Amafoto: Ingoro igenewe guturwamo na Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko yahawe umugisha

Kuri uyu wa mbere taliki 28 kamena 2021, i saa moya n’igice za mu gitondo, ingoro igomba guturwamo na Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko yahawe umugisha na  Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA. Hari kandi abapadri bane n’ababikira baringaniye, mu rwego rwo gukomera ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Iyo ngoro yagenewe kuba urugo rwa Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko, iri ku musozi wa Jali, ahitegeye umujyi wa Kigali, kaba yaratangiye kubakwa guhera mu kwezi k’Ukuboza 2019.

Mu gitambo cya Missa yaturiye muri Chapelle (na yo yahawe umugisha ku buryo bw’umwihariko) y’iyo ngoro, Nyiricyubahiro Cardinal yasobanuye ko umuntu akenera aho atura, aruhukira, yisanzurira kandi ahurira n’Imana. Guha umugisha urugo nk’uru, ni ibintu by’agaciro, kuko abantu baba bazahahurira n’Imana. By’umwihariko, Chapelle ni ho abantu bakirira ifunguro ritagatifu, ni ukuvuga Ijambo ry’Imana n’Ukaristiya ntagatifu. Alitari na Taberinakuru bihafite umwanya ukomeye cyane.

Padri Econome wa Arkidiyosezi ya Kigali, Jean de Dieu UWAMUNGU, yashimiye Nyiricyubahiro Cardinal, kubera imbaraga yashyize muri iki gikorwa, kuva imirimo yo kubaka itangiye kugeza ubu iri ku musozo.

Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi  wa Kigali uri mu  kiruhuko ubu, ni we ugiye gutura muri uru rugo ari uwa mbere. Azagira kandi abapadri babana na we, bafite ubutumwa aho i Jali, cyane cyane ko kuri uyu musozi hasanzwe  hagenewe ingendo nyobokamana, n’ubwo muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 zari zabaye zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda.  Aho i Jali, hari inzira y’umusaraba ikorwa  n’abakristu baturutse imihanda yose, igasorezwa mu yindi Chapelle ihasanzwe, yabigenewe.

Turizera ko mu bihe biri imbere, abazajya bakora urugendo nyobokamana ku musozi wa Jali bazajya bagira uko bahura na Arkiyepiskopi uri mu kiruhuko, akabaha umugisha ndetse n’impanuro za kibyeyi.

Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *