“Gusurwa no kwakira Bikira Mariya ni ukwakira Yezu Kristu umukiza atuzanira. Mwakire kandi mwimike Bikira Mariya mu ngo zanyu zizagira ibyishimo birenze. Muri iki gihe ingo zifite ibibazo byinshi, zibaho mu buzima bushaririye, abana babaho nabi ndetse bakagwingira mu rukundo no mu gusabana. Dutumire, twakire, twimike Bikira Mariya mu ngo zacu, mu miryango yacu atuzaniremo Yezu….” (Inyigisho y’Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, mu misa yo guhimbaza Yubile y’imyaka 100 umuryango wa “Legio Mariae” umaze ushinzwe ku rwego rw’Arkidiyosezi ya Kigali)
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 23 Ukwakira 2021, ku rwego rw’Arkidiyosezi ya Kigali, “Legio Mariae” yijihije yubile y’imyaka 100 imaze ishinzwe. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri paruwasi Regina Pacis/ Remera. Misa yasomwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali.

Chorale yaririmbye misa
- Incamake y’amateka ya Legio Mariae
Legio Mariae yashinzwe na Frank Duff ari hamwe na padiri Michel Toher n’abakobwa 15. Hari ku itariki ya 07 Nzeli 1921, i Dublin mu gihugu cya Irlande mu nzu yitwa Myra House. Frank Duff yavutse tariki ya 7 Kamena 1889. Yahisemo kuba ingaragu no kureka akazi ka Leta, maze ubuzima bwe bwose abuharira “Legio Mariae”. Yagizwe umugaragu w’Imana mu 1996.Ubu “Legio Mariae”yageze mu bihugu 170 ku isi. Muri Afurika, “Legio Mariae” yazanywe na Edel Quinn, wavukiye mu gihugu cya Irlande, tariki ya 14 Nzeri1907. Ibanga ryamuranze ryari ukwiyibagirwa no kwitanga,kurangamira Kristu no kumushengerera buri munsiMu Rwanda “Legio Mariae” yatangijwe na Myr Laurent Deprimoz ku wa 24 Gicurasi 1953 i Kabgayi.
Intego ya “Legio Mariae” ni uguhesha Imana ikuzo mu kwitagatifuza kw’abanyamuryango bakesha isengesho no gushyira hamwe bayobowe n’abakuru ba Kiliziya,mu butumwa bwa Mariya na Kiliziya bwo kujanjagura umutwe w’inzoka no guteza imbere ingoma ya Kristu. “Legio Mariae” igengwa na Bikira Mariya utasamanywe icyaha, Umugabekazi w’inema zose.
- Ubutumwa bw’Umushumba
Arkiyepiskopi wa Kigali mu nyigisho ye, yibukije ko Bikira Mariya yagiye agaragaza uruhare rukomeye afite mukudufasha gutunganira Imana no kugera ku mukiro yatugeneye. Bikira Mariya ni Umubyeyi udukunda, utuba hafi. Iwacu mu Rwanda yaradusuye asaba isi yose kwicuza, kwisubiraho, kugarukira Imana no gusenga nta buryarya. Bikira Mariya i Kibeho yasabye abana be kumwiyambaza bavuga ishapule, bizihiza iminsi mikuru Ye maze nawe akabafata ukuboko kugirango babashe gutambuka batagwa.
Arkiyepiskopi yibukije Abalejiyo ko Yubile ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma kugirango umuntu arebe ibyiza Imana yamukoreye maze bigatuma ayishimira. Ni igihe kandi cyo kwisuzuma, umuntu akareba ibyo atabashije gutunganya cyane cyane aho atabaye umuhamya w’urukundo rw’Imana n’abavandimwe nkuko Bikira Mariya abidusaba.
Bikira Mariya aduha urugero rwiza rwo guhara ugushaka kwacu kugira ngo ugushaka kw’Imana gukorwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ibyo bidufasha kubasha kwakira Yezu Kristu mu buzima bwacu nkuko Bikira Mariya yamwakiriye.
Mu gusoza, Arkiyepiskopi yibukije ko mu Rwanda dufite amahirwe akomeye kuba Bikira Mariya yaratugaragarije urukundo rukomeye akaza kudusura iwacu. Asaba Abalejiyo bose ko bagomba kuba ku isonga mu kumenyekanisha ubutumwa Bikira Mariya yaduhereye i Kibeho cyane cyane ubwo kwicuza no kugarukira Imana kuko hari ubugomeramana bwinshi bugenda buhabwa intebe nkuko Bikira Mariya yabitubwiye.
Arkiyepiskopi yongeye kwibutsa ko muri iki gihe Kiliziya ishishikajwe cyane no kwita ku ngo. Yasabye Abalejiyo ko mu butumwa bakora bakwita ku muryango. Yibukije ko Bikira Mariya amaze kwakira umugambi w’Imana, ubutumwa bwa mbere yabuhereye mu rugo ajya gusura Elizabeti . Arkiyepiskopi yashimangiye rero ko mu rugo ariho dusanga ibyiciro byose by’abantu:abashakanye,urubyiruko, abarwayi ndetse n’abafite ibibazo bitandukanye. Abo bose bakeneye ko tubashyira Umubyeyi Bikira Mariya.

Abayobozi ba Legio Mariae ku rwego rwa Arkidiyosezi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali