« Kiliziya irebana ibyishimo bivuye ku mutima imiryango ikomeza kuba indahemuka ku nyigisho z’Ivanjili maze ikumva koko igize ihumure, ari nako iyishimira kandi iyishishikariza gukomeza gutanga ubuhamya » (Papa Fransisiko,Urwandiko rwa gitumwa rusoza Sinodi « Amoris Laetitia » ku birebana n’urukundo mu muryango,86).
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021, umuryango « Famille Espérance » (FAES) wizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, waragijwe uwo muryango. Misa yabereye muri Katedrali Saint Michel, isomwa na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali.
Mu nyigisho yatanze, Arkiyepiskopi wa Kigali, yibukijeko icyaha kuva mu ntangiriro aricyo soko y’umwiryane n’ubwumvikane bucye ndetse no kubura amahoro mu muryango (reba Intg 3, 12-13). Arkiyepiskopi kandi yongeye gushimangira agaciro k’isengesho ryo mu rugo, kuko arirwo Kiliziya ntoya, twese dutorezwamo ibijyanye n’ukwemera ndetse no gukunda Kiliziya.
Umuryango « Famille Espérance » (FAES) washinzwe n’umubikira Immaculée UWAMARIYA afatanyije n’ingo z’abakristu ziyemeje kwita no guharanira icyatuma umuryango ugira ubuzima bwiza mu mpande zose : kuri roho ndetse no mu mibanire y’abantu. Ubutumwa bwa « Famille Espérance » (FAES) ni uguharanira ko urugo rwarushaho kuba ijuru rito ku isi, no kurushaho kubaka umuryango wubakiye ku ndangagaciro za gikristu
Abagize « Famille Espérance » bibumbiye mu matsinda anyuranye :
- Itsinda ry’abashakanye (Abadatana)
- Ababyeyi bibana, barimo amatsinda abiri :
- Beza b’Imana: iri ni itsinda ry ‘abapfakazi
- Bakundwa b’Imana: iri ni itsinda ry’abatandukanye nabo bashakanye ntibongera gushaka.
3) Abadasigana : iri ni itsinda ry’abasore n’inkumi bitegura gushinga urugo
4) Urumuri (Youth) : Iri ni itsinda ry’urubyiruko
5) Abatoni : iri ni itsinda ry’abatarageza ku myaka 18 y’amavuko
Ubutumwa « Famille Espérance » ikora buri mu murongo wa Kiliziya wo guherekeza umuryango mu byiciro byawo byose, ndetse no mu ngorane zose uhura nazo : « Inzira ya Kiliziya ni iyo kutagira n’umwe igira igicibwa ubuziraherezo ; ahubwo ni ugusesekaza impuhwe z’Imana ku bantu bose bazisabanye umutima utaryarya kuko buri gihe urukundo nyarwo turubona tutarukwiye, tukaruhabwa ku buntu kandi nta mananiza! Bityo rero, ni « ukwirinda guca imanza zitita ku rusobe rw’imibereho itandukanye y’abantu ; ariko kandi ni ngombwa gushishikarira kumenya uburyo abantu babaho, n’uburyo bababara kubera imibereho yabo » (Papa Fransisiko,Urwandiko rwa gitumwa rusoza Sinodi « Amoris Laetitia » ku birebana n’urukundo mu muryango, n.296).

Nyuma ya misa y’umunsi mukuru
Nyuma y’igitambo cya misa habayeho umwanya wo gutega amatwi ubuhamya bwa bamwe mu bari mu matsinda agize « Famille Espérance » : Urubyiruko, ababyeyi bibana ndetse n’ubuhamya bw’urugo rw’abashakanye. Abatanze ubuhamya bose bagarutse ku ngingo yibutsa ko abantu batagomba kugira ubwoba baterwa n’ibibazo byugarije umuryango, ahubwo ko hari icyizere gitangwa n’ingo zibanye neza kandi mu byishimo. Bongeye kandi gushimangira uruhare rw’Umuryango « Famille Espérance » mu buzima bwabo. Bashoje bose basabako abantu baharanira kugira ingo ntagatifu.
Igitambo cya misa gihumuje, abagize umuryango Famille Espérance bagiye gutaha ibiro bishya, umuryango uzakoreramo kugira ngo ubashe gukomeza kurangiza ubutumwa bwawo neza. Ibyo biro bishya biri mu nyubako yuzuye hafi ya “Centenary House”

Umryango udasenga Shitani irawusenya
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali