Umuhango wo gushishikariza abakristu gusoma no gutunga “Amoris Laetitia”
(21 Ukwakira 2021 muri Sainte Famille Hotel)
Uyu munsi habaye umuhango wo gushishikariza abakristu n’abandi bose bafite umutima ukunda umuryango gusoma no gushyira mu bikorwa ubukungu bukubiye mu rwandiko rwa Gitumwa rusoza Sinodi ku Muryango, Papa Fransisiko yise “Amoris Laetitia”/Ibyishimo by’urukundo mu muryango, rwasohotse muri 2016, nk’incamake y’ibiganiro, ubuhamya buturutse mu ma Diyosezi yose yo ku isi, mu rugendo rwa sinodi rwamaze imyaka ibiri (2014-2015).
Kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Ukwakira 2021 Caritas Rwanda ifatanyije na Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umuryango bashyize ahagaragara inyandiko ya papa Fransisiko “Amoris Laetitia” yahinduwe mu Kinyarwanda “Ibyishimo by’urukundo”.

Minisitiri Prof.Bayisenge Jeannette
Uyu muhango wo gushyira ahagaragara iyi nyandiko wabereye muri “Hotel Sainte Famille”. Witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na perezida wa Komisiyo ishinzwe umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Hari kandi na Nyiricyubahiro Servillien NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba. Umuhango witabiriwe kandi na Nyakubahwa Prof. Jeannette BAYISENGE Ministri muri MIGEPROF). Hari kandi n’intumwa z’umwepiskopi mu turere tw’ikenurabushyo muri Arkidiyosezi ya Kigali. Hari kandi n’abashinzwe Komisiyo zita ku muryango muri Diyosezi zose.
— Antoine Cardinal Kambanda (@KambandaAntoine) October 21, 2021
Uyu muhango wari ugamije gushishikariza abakristu n’abandi bose bakunda umuryango gusoma no gutunga urwandiko rwa Papa Fransisiko “Amoris Laetitia”/Ibyishimo by’urukundo. Uru rwandiko rwasohotse nyuma ya Sinodi k’umuryango yabaye kuva 2014 kugeza 2015. Uyu muhango urajyana n’icyifuzo cya Papa usaba abakristu n’abandi bose gusoma uru rwandiko: “Ndizera ko buri muntu uzasoma uru rwandiko, azumva ahamagariwe kubungabunga mu rukundo, ubuzima bw’imiryango, kuko “imiryango atari ikibazo, ahubwo mbere na mbere ari amahirwe” (Papa Fransisiko, Amoris Laetitia,n.7).
Arkiyepiskopi wa Kigali mu ijambo rye yibukije ko uyu mwaka Papa Fransisiko yanawugize umwaka wa “Amoris Laetitia”, umwaka w’umuryango. Ni uburyo bwiza bwo gushimangira iyogezabutumwa rishingiye ku muryango. Yavuzeko muri iki gihe umuryango wugarijwe n’ibyonnyi byinshi: ubusinzi, gatanya, ihohoterwa rikorerwa abana, gutagaguza umutungo w’urugo, gucana inyuma mu bashakanye..

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda
Arkiyepiskopi yaboneyeho anatangaza ku mugaragaro inyandiko yahinduwe mu Kinyarwanda. Yanibukije mu ncamake ibikubiye muri urwo rwandiko. Ashimangira ko isengesho, ukwemera bitabangamira umuryango ahubwo ko biwushyigikira.
Nyakubahwa Ministri nawe yibukije ko bikwiye ko abatuye isi bashishikarizwa kugarukira urukundo mu muryango. Urukundo nyarwo ni umutima w’urugo. Urukundo nyarwo ntirushingira ku marangamutima no kwinezeza ahubwo rushingira ku kwitangira mugenzi wawe, rukubakira ku Ijambo ry’Imana no gusenga. Abantu bagomba kuzirikana ku butumwa n’agaciro k’umuryango. Abagiye gushinga urugo bakitegura babishyizeho umutima. Intego ya Leta ni ukubaka umuryango ushoboye kandi utunganye. Ministri yibukijeko abagize umuryango bahamagarirwa kubana mu mahoro kandi buri wese muri bo akabigiramo uruhare.
Muri uyu muhango kandi habayemo umwanya wo kumva ubuhamya bw’ingo ebyiri zibanye neza, basangiza abitabiriye umuhango ibanga bakoresheje kugira ngo babe bubatse urugo mu mahoro. Icyo bahurijeho bose ni uko ingo zabo zubakiye mbere na mbere ku isengesho, kuganira no kubahana ndetse no gusabana imbabazi. Abatanze ubuhamya bagarutse kandi ku byiza bya gahunda ya Kiliziya y’ubusugire bw’ingo mukubaka urugo rushingiye k’ubwubahane n’urukundo.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali