Inyigisho y’Arkiyepiskopi wa Kigali yo gutangiza Sinodi ku rwego rw’Arkidiyosezi ya Kigali ku wa 17 Ukwakira 2021

 

KILIZIYA MU RUGENDO: UBUMWE, UBUFATANYE, UBUTUMWA

Bakristu bavandimwe, kuri iki cyumweru muri diyosezi yacu ndetse no ku isi yose turatangira urugendo rwa Sinodi.

Muri uyu mwaka Nyirubutungane Papa Fransisko yifuje ko guhera uyu munsi muri za diyosezi zose zo ku isi, abakristu twatangira urugendo rwa sinodi. Ubundi iri jambo Sinodi ubwaryo rivuga ‘’Kugendera hamwe’’

Ese ni kuki dukeneye Sinodi? Muribukako mu 1998 kugeza mu 2000 twakoze Sinodi idasanzwe ku kibazo cy’amacakubiri ashingiye ku moko mu Rwanda. Ubundi mu myaka ya mbere ya Kiliziya iyo abakristu babaga bafite ikibazo bagomba gukemura, cyangwa bumva bagomba gutera intambwe mu kwigisha Ivanjili Yezu yabaraze, barahuraga, bakambaza Roho Mutagatifu, bakaganira ndetse bakajya impaka ndende kugeza ubwo bemeje igikwiye gukorwa, hari ndetse aho bagira bati: tumaze kubonako binogeye Roho Mutagtifu natwe ubwacu bitunogeye dufashe icyi cyemezo (Intu 15,28). Ubwo icyo bemeje bakagishyira mu nyandiko no mubikorwa. Iyo Kilizya irashushanya Kiliziya yacu muri ibi bihe. Niyo mpamvu guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2021 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2023 Kilizya yo ku isi hose tugiye kwiga kugendera hamwe tuyobowe na Roho Mutagatifu. Muri uru rugendo tugomba kuzirikana ku ngingo zimwe na zimwe zadufasha kugendera hamwe mu bwuzuzanye bw’imihamagaro yose n’ibyiciro byose by’ubuzima ntawe uhejwe.

Buri wese rero yakwibaza ibi bibazo bikurikira kugira ngo yumve uruhare rwe mu kubaka Kiliziya y’Imana. Ese ni iyihe ntambwe Roho Mutagatifu adusaba gutera nka Kilizya iri muri Arkidiyosezi ya Kigali, turi he? Tugeze he? Turagana he? Ni iyihe ntambwe wowe ubwawe usabwa gutera nk’umukristu, kugira ngo ingabire zacu zose zuzuzanye, kuva mu muryango, mu miryangoremezo yacu, muri santarari yacu, muri paruwasi yacu, mu muryango wa action gatolika urimo, mu matsinda y’abasenga, mu mashuli, mu kazi kawe mu mashyirahamwe anyuranye, mu butumwa bwawe ufite muri kiliziya cyangwa mu nshingano ufite haba muri Kiliziya cyangwa mu nzego za Leta nizabikorera.

Ese nk’abakristu ibibazo bitwugarije ni ibihe? muri iki gihe twabyitwaramo dute? Ese imihindagurikire tubona muri iki gihe turimo tuyitwaremo dute? Twese turakeneranye ngo tugendere hamwe. Turasabwa rero kugendera hamwe ntagusigana kandi ntawe usigaye, tukagira intumbero imwe, indangagaciro zimwe, ibyiza twakwigira ku bandi kandi tukabyitoza, ibyo tubona twagendera kure, nibyo tugomba kwirinda, kugira ngo tutanyuranya intambwe ahubwo tumurikirwe n’ivanjili. Ntabwo ibyo byoroshye ariko dushyize hamwe tukemera kumurikirwa na Roho Mutagatifu ntacyatunanira.

Tumwemerere avugurure imyumvire yacu, ahindure indoro yacu, adufashe gutega amatwi Ijambo rye no gutega amatwi abandi, kubaho mu gushaka kw’Imana, bitume twiyumvisha neza icyo duhamagariwe nk’umuryango w’Imana uri muri Arkidiyosezi ya Kigali by’umwihariko. Buri wese amurikiwe na Roho Mutagatifu yitoze gufata ijambo no gutanga igitekerezo cye mu bwigenge, mu kuri kandi ntawe akomerekeje. Buri wese yumve ko afite uruhare mu butumwa bwa Kiliziya; ntawe uhejwe.

Uyu mwanya wa sinodi ni igihe cyiza cyo gutekereza ku bukristu bwacu ndetse no kumva icyo Imana iduhamagarira by’umwihariko mu gufatanya nk’abavandimwe muri Kilizya. Buri wese agire uruhare ndetse n’umusanzu atanga nk’umwe mu bana ba Kilizya mu mihamagaro itandukanye yaba abalayiki, abihayimana, abasaserdoti, urubyiruko, abana kandi twumva ko twese dufatanyije urugendo.

Ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru riradushishikariza kwakira ubutumwa dukesha batisimu twahawe. Dutumwe kugaragira abandi nk’uko Yezu Kirstu amaze kubitwibutsa mu ivanjili agira ati, “dore umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube inshungu ya benshi’ (Mk 10,45)

Uwo rero niwo muhamahagaro wacu nk’abakristu: kwigana Kristu ubwe, mu gukorera abandi, kubitangira no gukiza ubuzima bwabo nk’uko Kristu yabigenje kandi akaba adahwema kubitwibutsa. Ibyo nabyo buri wese aho ari n’uko ameze yabishobora.

Ubuzima bwa gikristu bugizwe no kwitangira abandi, tukabagaragira aho gushaka kugira uwo duheza cyangwa ngo twumve twafata umwanya wa mbere nk’uko Yakobo na Yohani bene Zebedeyi babisabaga Yezu. Ahubwo Yezu akabereka ko uburyo bwiza bwo kugera ku cyubahiro nyacyo atari uguharanira ibyicaro n’ibyubahiro ahubwo ari ukuberaho abandi, ukabitangira ngo ubagirire akamaro, ndetse ukaba wageza aho uhabwa Batisimu nk’iya Yezu, ni ukuvuga gusogongera ku nkongoro y’ububabare bwe ugiriye abandi. Ngiyo inzira Yezu adutoza kwitangira mugenzi wacu aho kumugirira ishyari, kumurakarira kuko hari icyiza agiye kugeraho.

Iyi sinodi izadufashe kugera ku bumwe nyabwo, ubuvandimwe nyabwo, ubufatanye nyabwo, ntawe uhutajwe cyangwa ngo yumve yigijwe ku ruhande. Yezu aratwibutsa ko ubuvandimwe dufitanye  bukomeye kandi ko bugomba gushingira ku bwitange, nta maronko agamijwe cyangwa imyanya y’ibyubahiro.

Twitoze rero kwakira inshingano duhabwa nk’ubutumwa bwo kugaragira abandi, haba mu muryangoremezo, haba mu rugo mu mibanire y’umugabo n’umugore ntabwo hagakwiriye kuba umwanya wo gutekereza ukomeye kurusha undi, haba mu nzego z’ubutumwa bwa Kilizya butandukanye. Nigute twagendera hamwe rero ntawe usigaye Inyuma, ntawe utereranywe, ntawe twirengangije, ntawe twimye ijambo kuburyo buri wese yibona muri Kiliziya kandi akayiyumvamo atabona ko ari iy’abantu runaka, iy’abapadiri gusa cyangwa abepiskopi ahubwo, tukumva ko turi umuryango umwe w’abana b’Imana. Ibyo nibyo tuzitoza tukabiganira muri iki gihe cya Sinodi.

Ubwo bumwe nibwo Pawulo Mutagatifu yibukije abanyafilipi agira ati, “ngaho nimunsenderezemo ibyishimo, mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe. Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi buri muntu yibwire ko abandi bamuruta” (Fil 2, 2-3).

Nimucyo rero turangamire Kristu, turangwa n’impuhwe nuwo mutima wo kugendana n’abandi. Nk’uko isomo rya kabiri ryabitwigishije ngo “nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyirineza kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze” (Hb 4, 16).

Dufite ingabire zinyuranye tuzikoreshe twuzuzanya.

 

Bikorewe i Kigali, ku wa 16 Ukwakira 2021

Antoni Karidinali KAMBANDA

Arkiyepiskopi wa Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *