AMATEKA YA SANTRALI RUSASA
“Ubwo se ntimuzi ko muri Ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo? Nihagira rero usenya ingoro y’Imana, Imana na we izamusenya. Kuko Ingoro y’Imana ari ntagatifu, kandi iyo ngoro ni mwebwe” (1 Kor 3, 16-17).
Santrali ya Rusasa yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa, iherereye mu ntara y’amajyaruguru Akarere ka Rulindo umurenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba, Umudugudu wa Rusasa. Niho hari icyicaro cya Paruwasi ya Rusasa. Yashinzwe mu 1924 na Padiri Walter aturutse mu Nduga. Ifite abakristu 5201, impuzamiryangoremezo 14, imiryangoremezo 48, ingo 836. Santrali ya Rusasa ihana imbibi na Santrali ya Sha, Rutunga na Shango zo muri Paruwasi Saint Paul Gishaka na Santrali Nyagatama ya Paruwasi Rwamiko, na Santrali Gaseke yo muri Mutete, na Santrali Butangampundu yo muri Muyanza.
Santrali ya Rusasa ikora k’utugari 2 aritwo Kajevuba na Mahaza. Yatangiye bayita sikrisale cyangwa ikibeho. Ikibanza yubatswemo bwa mbere cyatanzwe na Sebayaga icyo gihe yari inzu yubakishije inkorogoto, isakaje ibyatsi, icyo gihe santrali yari sainte famille itaraba Paruwasi. Ubushobozi bwo kuyubaka bwavuye mu mbaraga z’abakristu, aho yatangirirye n’ubu niho ikiri.
Ikibeho kimaze kuzura uwo mugabo Sebayaga yarahize maze arabatizwa yitwa Grégoire. Umwarimu wahatangije yitwaga Philippe Misigaro, icyo gihe yavaga Kigali. Mu mwaka 1941 hateye inzara yitwaga Rujukundi uwo mwarimu arasuhuka hasigara higisha Gabriel Birenge. Icyo gihe abakristu bayahererwaga Sainte Famille bambutse igishanga bitaga Rufigiza. Bagendaha nijoro, bakagenda banyuranaho kuko hari habi cyane. Ahagana mu mwaka 1943 nibwo Rusasa habonetse ishuri ribanza batangiriye muwa 1 bisabwe na sushefu Bikoramuki Silvande.
Muri icyo gihe padiri yasuraga amasantrali, abakristu bajyaga kuzana ibikoresho bya Padiri Sainte Famille, igitanda n’isanduku y’ibikoresho. Icyo gihe padiri yabanzaga kuri Sha agakurikizaho Rusasa agasoreza i Masoro. Ahagana mu w’ 1958, ubuyobozi bwa paroisse bwemeza ko Rusasa na Kiyanza bajya bateranira i Kayenzi nabwo byitwa sikrisale. Mu w’ 1964 Rusasa yagarutse i Rusasa. Mu w’ 1970 Rusasa yibarutse Gitambi. Mu w’1966. Inama nkuru ya Vatikani ya 2 yemeje ko Abalayiki bajya bafasha Abapadiri gutanga Ukaristiya, nabwo igerageza ryatangiriye i Rusasa kuri Paul Ngerageze w’i Masoro n’Athanase Murekezi w’i Rusasa.
Mu wa 1973 kubera ko Rutongo yari imaze kuba ngari hemezwa ko habaho amasantrali hose ariko ahabanje muri enye za mbere Rusasa yari irimo. Amasantrali amaze kwemezwa andi agenda ashingwa gahoro gahoro kugeza ubu dufite 14. Icyo gihe kubera ko mu masantrali nta Taberinakolo zabagamo, abagabuzi bazivanaga Rutongo bamara guhazwa bakazisubizayo. Kuberako harimo imvune nyishi, haje kwemezwako no mu masantrali habamo Taberinakulo, nabwo Rusasa yaje mbere. Mu mwaka 1975 Rusasa yahinduye izina yitwa segiteri y’ububwiriza aribyo ubu twita zone igizwe na Gitambi, Kayenzi na Rusasa. Umwaka urangiye bashyizeho izindi segiteri 4 z’ububwiriza. Mu mwaka 1985 nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Nsengiyumva aje gutanga isakaramentu ry’ugukomezwa. Mu mwaka 1994 ubwo amahano yagwiriraga u Rwanda abakristu bagatana abandi bagapfa ariko aho abantu bahungukiye bariyunze, amahoro aragaruka ubukristu burakomeza. Ku italiki 16/6/ 2013 ni bwo twasuwe na Nyiricyubahiro Thaddée Ntihinyurwa aje guha Kiliziya umugisha akanasaba ko ubutaka bwakwagurwa hakaba Paruwasi. Muri make ubuzima bwa santrali ya Rusasa bushingiye ku bwitange bw’abakristu kuko bagerageza gutanga ituro, bakitabira n’ubwigisha ndetse bagatanga n’indi misanzu isabwa yose ariko dukomeza gukora ubukangurambaga kubagenda buke. Caritas nayo irakora.
Santrali ya Rusasa ifite Abihayimana 2 bahavuka: Mama Josepha Mukaniyonsaba na Gerturde Mukabahizi. Ifite n’Abaseminali bakuru 1 ariwe Alexandre Niyongabire Dukomeza gusaba ko bakwiyongera dushishikariza abana kujya mu itsinda ry’umuhamagaro (groupe vocationnel).
Nyuma y’igihe kirekire hifuzwa Paruwasi i Rusasa, Abakristu bakabisengera ndetse bagatangira no kwiyegeranya bakusanya imisanzu bakanagura ubutaka bwo kongera ubwari busanzwe kuri Santrale, taliki ya 06/10/2019 bagize amahirwe yo kwakira Arikiyepisikopi i Rusasa. Nyuma yo kubona imvune abakristu bagira bagiye gusengera kuri Paruwasi i Rutongo cyangwa se kuhashaka izindi “services”, Arkiyepisikopi muri icyo gihe wari ukiri Musenyeri, yashoje urugendo rwe asize yemereye abakristu gutangira kubaka icumbi ry’Abasaseridoti gusa ubundi Paruwasi igatangira. Kuva ubwo, ku bufatanye na Diyosezi twatangiye gushakisha ibyangombwa bitwemerera kubaka (Autorisation de batir). Abakiristu kandi bihutiye gushyiraho komisiyo y’inyubako ya Paruwasi ya Rusasa. N’ubwo mu gihugu guhera taliki 14/03/2020 hahise hagera icyorezo cya Coronavirus cyariho kiyogoza isi bikaba ngombwa ko ingendo, imirimo myinshi mu gihugu bihagarikwa ndetse na za Kiliziya zigafungwa abakristu ntibabashe guterana no gusenga, ntibyabujije ko imirimo yo kubaka Paruwasi ya Rusasa itangira. N’ubwo bitari byoroshye, umuganda witabirwaga n’abantu benshi cyane harimo ndetse n’abo mu yandi madini n’amatorero. Imirimo yo kubaka yatangiye mu kwezi kwa Mata 2020, i Rusasa ahagomba kuba icyicaro cya Paruwasi izaba igizwe n’amasantrale ya Kayenzi, Gitambi na Rusasa, wongereyeho imwe mu miryangoremezo ya Santrale Masoro muri Rutongo. Dore amwe mu mateka y’ingenzi y’amasantrale agize Paruwasi Rusasa:
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali