TURI IMBERE YAWE ROHO MUTAGATIFU/ Adsumus Sancte Spiritus
Turi imbere yawe Roho Mutagatifu
kandi duteranye mu izina ryawe.
Twiyoborere wowe wenyine,
Maze imitima yacu uyigire ingoro yawe;
Twigishe kandi utwereke inzira tugomba kunyuramo
Maze uduhe ubushobozi bwo kuyikurikirana.
Mana Roho Mutagatifu,
Turi abanyantege nke n’abanyabyaha;
Turinde kwishora mu kibi.
Turinde ubujiji n’ubuhezanguni biduhitishamo
umugabane n’ibikorwa bibi.
Tubere ipfundo ry’ubumwe bwacu
Dufashe kugendera hamwe turangamiye ubuzima bw’iteka
Kandi uturinde ikintu cyose cyadutandukanya n’inzira y’ukuri n’icyitwa ukuri cyose.
Tubisabye ku bubasha bwawe Mana Roho Mutagatifu,
wowe ukorera ahantu hose, igihe cyose
mu bumwe bw’Imana Data na Mwana,
uko ibihe bihora bisimburana iteka .
Amen.
Ryahinduwe mu Kinyarwanda na Komisiyo ya Liturujiya
Arkidiyosezi ya Kigali