Bikira mariya Utasamanywe Icyaha/Mayange
Kuri icyi cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2021, Arkidiyosezi ya Kigali yongeye kuvukisha paruwasi nshya Bikira Mariya utasamanywe icyaha/Mayange. Iyi paruwasi ibyawe na paruwasi Bikira Mariya Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata. Iyi paruwasi ya Mayange ije ari paruwasi ya 36 mu ma paruwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. Tubibutse ko kuva mu kwezi kwa kanama 2021, Arkidiyosezi ya Kigali imaze kuvukisha paruwasi 5 arizo:

32.Paruwasi Mutagatifu Fransisiko w’Asizi/Karama: 29/8/2021
Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira, Paruwasi Mutagatifu Fransisiko w’Asizi/KARAMA yizihije bazina mutagatifu yaragijwe. Tubibutse ko Kiliziya y’isi yose yahimbaje mutagatifu Fransisiko w’Asiki ku wa mbere tariki ya 4 Ukwakira 2021. pic.twitter.com/PWl1GXKTlu
— Archdiocese Of Kigali (@ArchKigali) October 10, 2021

33.Paruwasi Bikira Mariya Utabara abakristu/Kimihurura : 2/10/2021
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 2 Ukwakira 2021, Arkidiyosezi ya Kigali yungutse paruwasi nshya Bikira Mariya Utabara Abakristu/KIMIHURURA. Iyi Paruwasi ibyawe na Paruwasi Sainte Famille. Paruwasi KIMIHURURA ivutse ari paruwasi ya 33 mu maparuwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. pic.twitter.com/QJ1om42p2f
— Archdiocese Of Kigali (@ArchKigali) October 2, 2021

34.Paruwasi Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi/Gahanga : 9/10/2021
Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021, Arkidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi nshya ya Rusasa, yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa. Iyi Paruwasi ya Rusasa ibaye paruwasi ya 35 mu ma paruwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. Iyi Paroisse ya Rusasa ivutse kuri Paroisse RUTONGO. pic.twitter.com/Vfo7IoOjsz
— Archdiocese Of Kigali (@ArchKigali) October 17, 2021

Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2021,Arkidiyosezi ya Kigali yungutse Paruwasi nshya ya Mayange, yaragijwe Bikira Mariya utarasamanywe icyaha. Iyi Paruwasi ya Mayange ibaye paruwasi ya 36 mu ma paruwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali.Iyi Paruwasi ya Mayange ivutse kuri Paruwasi ya Nyamata pic.twitter.com/pIlGoEyIb6
— Archdiocese Of Kigali (@ArchKigali) October 24, 2021
Ibirori by’ishingwa rya paruwasi Mayange byabimburiwe na misa yasomwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali. Hari kandi na Nyiricyubahiro Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy ‘izabukuru.
- Amateka ya Santrali Rukora yagizwe Paruwase Mayange
Santarali Rukora, mbere y’uko yubakwamo Paruwasi Mayange, yari imwe mu ma Santarali 11 za Paruwasi ya Nyamata. Yashinzwe mu mwaka w’1974, igishingwa yitwaga santarali Rukindo, ikorera I Rukindo, yiswe santarali ya Rukora mu 1976 ihimukiye, kuko ariho hari habonetse isambu. Batangiye basengera mu gihuru, nyuma bubaka akazu k’ibyatsi kari icumbi rya Padiri n’ikibeho. Mu 1977 batangiye kubaka Kiliziya, yuzura 1978 iragizwa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha. Ikaba iri mu mudugudu wa Kavumu, akagali ka Gakamba, umurenge wa Mayange, mu karereka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba. Yashinzwe na Padiri Gentile wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamata.
Mu ntangiriro Santarali Rukora yari igizwe n’Inama 5 z’abakirisitu. Ubu ifite Mpuzamiryangoremezo 16 n’imiryango remezo 48. Santrali Rukora igizwe n’bakirisitu ibihumbi bine(4.000). Uko kwaguka byatumye na Kiliziya yari nto yongerwa. Mu 1990 Santarali Rukora yeze imbuto yibaruka imfura, Umusaserdoti wa mbere, Padiri Antoine Kambanda, wahawe isakramentu ry’ubupadiri na Papa Yohani Paulo wa II, ubu akaba ari Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali. Muri 1991 tubona ubuheta, Padiri Anaclet Mwumvaneza, ubu akaba ari Umwepiskopi wa Dyiosezi ya Nyundo. Ntibyahagarariye aho, muri 2002 Padiri Théogene Iyakaremye ahabwa Ubusaserdoti. Muri 2008 yibaruka Padiri Pacifique Ndaribitse.
Santarali Rukora ntabwo yahagarariye ku Basaserdoti gusa, kuko habonetse bashiki babo biyeguriye Imana, abo ni Mama Patricie Nyirahategekimana, Mama Odette Mukamanzi na Mama Agnès Mujawamariya.
Nyuma y’izuba ryinshi n’inzara byayogoje aka Karere mu mwaka w’i 2000, Santrali ya Rukora yeze imbuto itangira igikorwa cyiza cyo gushimira Imana, ubu bikaba byarabaye umuco muri Kiliziya y’u Rwanda ndetse no mu bihugu bimwe by’abaturanyi.
Santarali Rukora ihana imbibi na Santrali Gitwe mu Majyaruguru, Santarali Muyenzi mu Burasirazuba, Santrali Kamabuye mu Majyepfo na Mareba mu Burengerazuba.
Santrali Rukora nayo yibarutse Santrali Muyenzi na Santarali Gitwe.
3.Inyigisho y’Umushumba
“Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira” (Int 4,20)
Mu nyigisho ye, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yavuze ko ari amahirwe kuba iCyumweru cy’iyogezabutumwa ku isi gihuriranye n’ishingwa rya Paruwasi ya Mayange. Yagize ati: “Gutangiza paruwasi biri mu bikorwa by’ingenzi bigize iyogezabutumwa mu mahanga. Iyo Ijambo ry’Imana ryigishijwe ahantu, abemera ribabumbira mu muryango umwe ariwo Kiliziya”, Yakomeje agira ati:” Twishimiye ko Ijambo ry’Imana ryabibwe hano mu Bugesera ndetse kuburyo bw’umwihariko hano i Mayange ryasize imbuto z’abakristu b’imena badusigiye umurage w’ukwemera n’urukundo…Uyu munsi rero turashimira Imana iyogezabutumwa ryakozwe hano none tukaba dusarura imbuto z’icyo gikorwa cy’ingira kamaro”.
Arkiyepiskopi yashimangiye ko gushinga paruwasi ari uburyo bwo gukomeza kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu kugira ngo igere ku isi yose. Arkiyepiskopi yibukije abakristu bose ko batumwe kumenyesha abantu ko Imana ibakunda. Yagize ati:”Kenshi usanga abantu babayeho nabi, babanye nabi, bahemuka ngo baramuke cyangwa bikize. Hari abandi babayeho bihebye, babunza imitima. Hari abandi babaye imbohe z’inabi n’umushiha. mu ngo zabo, mu baturanyi. Ibyo byose bigaragaza umuntu utazi ko Imana imukunda. Uwamenye ko Imana imukunda bimuha kwigirira icyizere maze amahirwe afite akayabyaza umusaruro. Umuntu wamenye ko Imana imukunda arangwa n’amahoro n’ubugwaneza, kandi abantu bakishimira kubana nawe, guturana nawe. Umuntu wamenye ko Imana imukunda ntashobora kwicarana iyo Nkuru Nziza.. Arkiyepiskopi yagarutse ku magambo ya Papa Fransisiko, we ugira ati:”Nyagasani azi neza ko isi dutuyemo ishaririye, yuzuye inabi ikaba ikeneye gucungurwa”. Papa rero adusaba kumva ko dufite uruhare runini kuri ubwo butumwa bwo kuyicungura. Yezu atwohereza mu mayira yose kujya gutumira abantu bose kuza kwakira urukundo rw’Imana.
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali