Uzahere ku mwaka wa mbere ubara , nugera ku wa karindwi wongere utangire,bityo bityo, maze ubigire incuro ndwi. Nurangiza, icyo gihe cyose uzaba warabaze kizaba kingana n’imyaka mirongo ine n’icyenda. Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, uzavuze ihembe ryo kwizihiza Uhoraho.Ku munsi mukuru w’imbabazi, ni ho ihembe rizavuga mu gihugu cyanyu cyose. Muzatangaze mu gihugu cyanyu ko uwo mwaka wa mirongo itanu ari mutagatifu, kandi ukaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose. Mbese izaba ari yubile yanyu…(Lev 25,8-11)

No mu busaza bwe, aba akera imbuto (Zb92(91),15): Yubile y’imyaka 50 y’ubusaseridoti ya Nyiricyubahiro Musenyeri Thaddée NTIHINYURWA na Musenyeri André HAVUGIMANA.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, Arkidiyosezi ya Kigali, iri mu byishimo byo guhimbaza yubile y’imyaka 50, Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Musenyeri André HAVUGIMANA, bamaze bahawe ubupadiri (11/7/1971-11/7/2021). Iyi yubile yari yasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.
Misa yo guhimbaza iyi yubile yabereye muri paruwasi Regina Pacis/Remera. Igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko . Iyi misa kandi yari yitabiriwe n’abandi bepiskopi banyuranye barimo Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe RUKAMBA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda; Musenyeri Smaragde NBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi; Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri; Musenyeri Celestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro; Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo.
Umwaka wa Yubile ni igihe cyo kuzirikana imbabazi, urukundo n’impuhwe by’Imana mu buzima bwacu. Ibyo bigatuma natwe turushaho kurangwa n’impuhwe nkuko Imana izitugaragariza. Umwaka wa Yubile ni umwaka w’imbabazi z’Imana. Ni igihe cyo gutanga imbabazi. Muntu ahamagarirwa kwizitura kubimuzirika byose kugira ngo azirikane kuri izo mbabazi z’Imana n’ubuntu bwayo. Ni igihe cyo kwitagatifuza no kwiyegurira impuhwe z’Imana. Ni igihe cyo kongera kwibuka ko turi abanyabyaha kandi ko byose tubikesha urukundo rw’Imana.
Twibutse ko Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, yavukiye I Kibeho ku wa 25 Nzeri 1942. Amashuri abanza yayarangije mu 1958. Iseminari ntoya yayirangije mu 1965. Yahawe ubupadiri tariki ya 11 Nyakanga 1971. Mu mwaka 1981, Papa Yohani Pawulo wa II, yamutoreye kuyobora Diyosezi nshya ya Cyangugu. Mu 1994, ku ya 3 Ukuboza, yaje no kuba umuyobozi wa Kigali (Administrateur apostolique).Mu 1996, ku ya 25 Gicurasi, Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba Arkiyepiskopi wa Kigali. Ytangiye ikiruhuko cy’izabukuru muri 2018, asimburwa na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA.
Ubutumwa bw’Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA
Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Umushumba ufite ukwemera kutajegajega no kwihangana gukomeye

Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Umushumba ufite ukwemera kutajegajega no kwihangana gukomeye
Yubile y’imyaka 50 ni yubile ikomeye cyane ku musaseridoti kuko aba ayimaze yamamaza Ijambo ry’Imana ritanga ubuzima n’umukiro, ajijura abantu ku rukundo rw’Imana, akabigisha kuyizera no kuyiyambaza. Ayobora abantu ku Mana kandi akabatagatifurisha amasakramentu ngo bahore babereye Imana, bayitunganira kandi akabafasha no kubana kivandimwe hagati yabo, bakubaka umuryango wunze ubumwe. Niyo ntego ya Musenyeri Tadeyo igihe ahawe Ubwepiskopi ati:” bose babe umwe”, yikiriza mu ijambo rya Yezu Kristu. Koko kandi nk’Umushumba wanyuze mu mateka yacu yaranzwe n’amacakubiri mabi cyane n’umwiryane, umushumba aba afite ubutumwa bw’ibanze mu kunga abantu, kandi ibi yarabigaragaje muri iyi myaka.
Haba i Cyangugu cyangwa i Kigali yagiye agira uruhare mu kunga abantu. Imiryango y’abiyeguriyimana akayiramira ngo idasenyuka.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yayoboye Sinodi yafashije abakristu kwicara bagategana amatwi, buri wese akumva akababaro ka mugenzi we kugirango biyunge kandi babane mu mahoro. Musenyeri Tadeyo yatanze umusanzu ukomeye mu bihe bikomeye, igihe abantu bari babanye nabi cyane mu Rwanda.
Musenyeri Tadeyo twamubonyeho umusaseridoti ufite ukwemera kutajegajega n’ukwizera. Ibyo byatumye agenda anyura mu bihe bigoye nyamara arangwa n’ituze no kwihangana gukomeye. Yaranzwe no kwihanganira abantu n’ibintu.
Ukwizera Imana bituma umuntu adahungabana no mu bihe bikomeye nkuko Ibyanditswe bitagatifu bibitubwira. Umuntu wizera Imana ameze nk’igiti giteye hafi y’umugezi, gishora imizi mu mugezi, gihora gitoshye kandi cyera imbuto no mu bihe by’amapfa.
Iyo ari umusaseridoti rero bituma abo ayoboye n’abo yigisha babona ko ukwemera n’ukwizera Imana yigisha atari amagambo, kuko babona nawe abishyira mu bikorwa, aribyo biranga ubuzima. Ibyo bituma bemera ko ibyo avuga ari ukuri.
Musenyeri Tadeyo yayoboye benshi kandi akomeza benshi mu kwemera. Musenyeri Tadeyo yahaye ubusaseridoti abapadiri mu Rwanda bagera ku 150 kuko yabaye umwepiskopi wa dIyosezi ebyiri ndetse aba n’umuyobozi wa diyosezi 4 kuri diyosezi 9 ziri mu Rwanda. Musenyeri Tadeyo yabaye n’igisonga cy’Umwepiskopi wa Butare. Musenyeri Tadeyo yahaye ubwepiskopi , abepiskopi 10 ( bane ariwe uyoboye, 6 yungirije uyoboye).
Ubutumwa bwe rero bweze imbuto nyinshi muri Kiliziya kandi n’ubungubu aracyakomeza nk’umujyanama ufite ubunararibonye n’uburambe mu kwemera, mu Iyogezabutumwa, ubuzima bwa roho n’amateka ya Kiliziya.Ni byinshi ntawabirondora ngo abirangize yaba muri Kiliziya mu Rwanda no mu Karere.
Yubile aba ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma ngo tubone ibyiza Imana yamukoreye, nibyo Imana yadukoreye imukoresheje. Musenyeri Tadeyo yagiye ayibera amaboko n’ijwi yifashisha kutugezaho umukiro wayo.
Musenyeri Andereya HAVUGIMANA, Umurezi weze imbuto zizaramba uko amasekuruza azasimburana
Musenyeri Andereya igihe kinini cy’ubutumwa bwe yakimaze ari umurezi.. Umurezi rero ubutumwa bwe ni imbuto ziramba uko amasekuruza asimburana(umugani w’Abashinwa). Musenyeri Andereya yabaye umurezi mu bihe bikomeye by’imvururu n’imyivumbagatanyo y’amacakubiri nyamara akamenya kubumbira hamwe abanyeshuri kugeza mu 1994 ubwo bamurashe, Imana igakinga akaboko.
Musenyeri Andereya twabanye igihe kinini, niwe wanyakiriye ngeze ino, tuziranye kuva 1988. Ubu hashize imyaka 33 tumenyanye. Imyaka ingana niyo Yezu yamaze ku isi. Musenyeri Andereya yabaye umurezi mu Iseminari ya Saint- Paul i Rulindo ndetse no mu Iseminari i Ndera , ndetse yaje no kuba umurezi mu Iseminari Nkuru y’I Rutongo.
Musenyeri Andereya yakoze ubutumwa bukomeye. Musenyeri Tadeyo yari yaramushinze Sinodi 1998-2000 kugira ngo Umuryango w’Abanyarwanda n’Abakristu babane mu mahoro n’urukundo.

Ibyishimo n’akanyamuneza byari byose

Bagenewe impano n’Arkidiyosezi ya Kigali

Sina Gérard nawe yari yitabiriye ibi birori

Abakristu banyuzagamo bagasoma igitabo kirimo amateka ya Mgr Tadeyo Ntihinyurwa na Mgr Andereya

Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali