Mu nama yahuje abapadiri ba Arkidiyoseze ya Kigali barebera hamwe igenamigambi rizagenderwaho mu iyogezabutumwa mu gihe cy’imyaka itanu (2022-2027) muri Arkidiyosezi ya Kigali, bagarutse cyane ku ngaruka z’icyorezo cya Koronavirusi mu iyogezabutumwa. Icyorezo cya Koronavirusi cyahungabanyije isi n’ibihugu byinshi: Ubuzima, ubukungu, imibanire n’imibereho, ukwemera, n’ibindi.
Mu ngaruka zatewe na Koronavirusi twavuga nk’ubunebwe mu kwitabira Missa n’imyitozo ya roho. Gupfobya uruhare n’umwanya w’abasaserdoti na Kiliziya nyobozi muri sosiyete. Ihungabana rya gahunda z’ikenurabushyo (gutegura amasakramentu, Missa, ingendo nyobokamana, n’ibindi). Umutungo winjira muri za paruwasi waragabanutse. Ubwoba mu bantu, n’ibindi. Abapadiri banaganiriye ku ngamba zafashwe kugirango bahangane n’ ubukana bw’izo ngaruka.
Nyamara ntitwakwirengagiza n’amasomo twasigiwe n’icyorezo cya Koronavirusi arimo: Ikoranabuhanga mu ikenurabushyo (Misa n’inyigisho kuri TV, Radio, Social media). Abantu bumvise ko bose basangiye ugupfa n’ugukira. Kuri bamwe, isengesho mu ngo ryabonye umwanya.
Umwanditsi :
Padiri Valens Ngiruwonsanga
Paruwasi Mutagatifu Paulo Gishaka