“Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh13, 35): Itangwa ry’ubupadiri no gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako ya kiliziya nshya ya paruwasi Rushubi.

Uyu munsi tariki 24/07/2022 i Rushubi hatanzwe ku nshuro ya mbere ubupadiri na Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA. Uwahawe ubupadiri yitwa Faustin NDAHIMANA, akaba  ari ubuheta bwa paruwasi Rushubi yaragijwe mutagatifuTereza w’Umwana Yezu. Ahawe ubupadiri nyuma ya padiri Eugène NGIRUMPATSE imfura ya paruwasi Rushubi, waherewe ubupadiri muri paruwasi ya Regina Pacis/Remera,. Intego ya Padiri Faustin ivuga iti: “Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh13, 35). Mu ijambo ryo gushimira, Padiri Faustin yavuze ati: “Mbikesha iki kugira ngo Yezu Kristu abe ansagije ku busaseridoti bwe?

Ibirori byitangwa ry’ubupadiri byabanjirijwe kandi n’umuhango wo guha umugisha ibuye ry’ifatizo ry’ahazubakwa Kiliziya nshya ya paruwasi Rushubi. Uyu muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda arikumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ndetse n’umuyobozi w’umurenge wa Rushubi. Muri uwo muhango Arkiyepiskopi yavuze ko Kiliziya ari umubiri wa Kristu, tubereye ingingo nzima kuva duhawe batisimu itwinjiza muri Kiliziya kandi ikatugira ingingo za Kiliziya Ye. Kiliziya y’amatafari ishushanya Kiliziya umubiri wa Kristu.

Muri uyu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo kuri kiliziya nshya ya paruwasi ya Rushubi, umuyobozi w’Akarere yavuze ko Kiliziya na Leta mu karere ka Bugesera bafatanya muri byinshi bigamije guteza imbere umuturage ariwe mu kristu. Aha yagarutse cyane nko mu burezi, mu buvuzi, imibereho myiza y’abaturage. Yibukije ko roho nzima iba mu mubiri muzima kandi umukristu mwiza aba n’umuturage mwiza.

Twibutse ko paruwasi Rushubi yashinzwe tariki ya 14/10/2018, iragizwa mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Mu rwego rwa Kiliziya ibarizwa mu karere k’ikenurabushyo ka Bugesera. Icyicaro cyayo kiri mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Juru, Akagari ka Kabukuba, umudugudu wa Rushubi. Iyi paruwasi yabyawe na paruwasi ya Rilima ndetse na Nyamata. Ikora ku mirenge ibiri ariyo Juru na Mwogo. Paruwasi Rushubi ifite amasantrali atandatu : «Rushubi, Mbuye, Katarara ari naho padiri Faustin Ndahimana avuka, Juru, Mwogo ndetse na Kagasa ».

Mu nyigisho yatanze, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, ahereye ku masomo y’icyumweru cya 17 gisanzwe, yavuze ko ubutumwa bwa padiri bwose bushingiye ku isengesho nkuko Yezu yigishije intumwa ze gusenga.

Arkiyepiskopi ashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa kiliziya nshya ya paruwasi Rushubi
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ashyira ibuye ahazubakwa kiliziya nshya ya paruwasi Rushubi.

 

Padiri Phocas Banamwana

Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *