Ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya (Intu 1, 8)

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Kanama 2022 muri amwe mu maparuwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali hatangiwemo isakramentu ry’ugukomezwa. Aha twavuga nka paruwasi Kicukiro, Nkanga,Gikondo, Mayange, Ruhuha, Rushubi,…Ahenshi kuri uyu munsi witangwa ry’isakramentu ry’ugukomezwa amasomo ndetse n’inyigisho bigenda bigaruka cyane ku kamaro ka Roho Mutagatifu mu buzima bw’umukristu. Aha turagaruka cyane kwitangwa ry’isakramentu ry’ugukomezwa…

Read More

“Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh13, 35): Itangwa ry’ubupadiri no gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako ya kiliziya nshya ya paruwasi Rushubi.

Uyu munsi tariki 24/07/2022 i Rushubi hatanzwe ku nshuro ya mbere ubupadiri na Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA. Uwahawe ubupadiri yitwa Faustin NDAHIMANA, akaba  ari ubuheta bwa paruwasi Rushubi yaragijwe mutagatifuTereza w’Umwana Yezu. Ahawe ubupadiri nyuma ya padiri Eugène NGIRUMPATSE imfura ya paruwasi Rushubi, waherewe ubupadiri muri paruwasi ya Regina Pacis/Remera,. Intego ya Padiri…

Read More