Nyagasani Kristu niwe dukorera(Kol 3,24) : Itangwa ry’ubupadiri muri paruwasi Rutonde

 

Ku wa gatandatu, tariki 23 Nyakanga 2022, kuri Paruwasi Mutagatifu Yozefu i Rutonde habaye ibirori by’itangwa ry’isakaramentu ry’ubusaseridoti kuri Diyakoni Jean Claude NTAKIYIMANA, uvuka muri Paruwasi ya Gihara na Théoneste ZIRIMWABAGABO, uvuka muri Paruwasi ya Rutonde. Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya  cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, agaragiwe n’ abapadiri harimo Mgr Casimir UWUMUKIZA , igisonga cy’Arkiyepiskopi na Padiri Innocent Consolateur, intumwa y’Arkiyepiskopi mu karere k’icyenurabushyo ka Saint-Michel Paruwasi ya Rutonde ibarizwamo.

 

Byari ibyishimo bikomeye ku bakristu ba Paruwasi Rutonde kuko aribwo bwa mbere hari hatangiwe iryo Sakaramentu kuva iyi Paruwasi yashingwa mu mwaka wa 2017 ibyawe na Paruwasi ya Shyorongi. Ikaba iherereye mu ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde. Ibi birori kandi byitabiriwe n’ abashyitsi banyuranye mu nzego bwite za Leta harimo: Minisitiri w’ubutegetse bw’igihugu Nyakubahwa GATABAZI Yohani Mariya Viyani na Madamu we, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Uhagarariye Police mu karere ka Rulindo, Umunyamabanga w’umurenge wa Shyorongi, n’abandi banyuranye.

Nyuma ya misa, Padiri mukuru amaze kwerekana abashyitsi banyuranye bari bitabiriye ibyo birori yatumiye uhagarariye abakristu maze mu ijambo rye yibanda ku gushimira no gusaba ubufatanye mu mishanga bafite by’umwihariko: Kwiyubakira kiliziya ibereye Paruwasi no kuzuza Shapeli ababikira bahabaga mbere ya Jenoside basize itaruzura. Mu gusoza ijambo rye Padiri mukuru yashyikirije Arkiyepiskopi, Minisitiri n’ abahawe ubupadiri impano bagenewe n’abakristu. Abapadiri bashya nabo bagaragaje ibyishimo byabo banashimira abagize uruhare mu rugendo rwabo kuva bavutse kugeza babaye abapadiri kandi banabasaba inkunga y’isengesho kugirango bazabashe kuzakora ugushaka kw’Imana. Intego ya Padiri Jean Claude Ntakiyimana ni “Nyagasani Kristu niwe dukorera (Kol 3, 24). Naho intego ya padiri Theoneste Zirimwabagabo ni ” Ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza ” (1 Kor 9,16b).

Mu rwego rwa guverinoma, Nyakubahwa Minisitiri GATABAZI Yohani Mariya Viyani yashimye ubufatanye buri hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda anashishikariza abari bateraniye aho kubaka umuryango ushingiye k’ubumwe. Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA, yagarutse ku bumwe bugomba kuranga abakristu  ndetse n’ubufatanye mu butumwa. Yakomeje ashimira abahawe ubupadiri ko bumvise ijwi rya Nyagasani nabo bakitaba “Karame”. Yavuze kandi ko itangwa ry’ubupadiri ari umwanya mwiza wo gutuma abana bumva umuhamagaro wo kwiyegurira Nyagasani. Mu ijambo rye kandi yasabye abari bakurikiye ibyo birori kwita k’uburere bufite ireme mu rubyiruko no kwita kubageze muzabukuru. Asaba abato kurebera ku bakuru mu rwego rwo kwita ku muryango, wo ntangiriro y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana. Yasoje ashyikiriza abahawe ubupadiri icyemezo cy’uko ari abapadiri ndetse ko bemerewe gutanga Penetensiya.

Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya no kumva ubutumwa bunyuranye, Ibirori byasojwe n’ubusabane abakristu bishimira iyo ngabire yatangiwe bwa mbere muri Paruwasi ya Rutonde

 

Arkiyepiskopi wa Kigali ari mu mutambagiro misa ihumuje
Ifoto y’urwibutso y’abapadiri bashya n’abakuru babo mu busaseridoti
Arkiyepiskopi aramburira ibiganza kuhabwa ubupadiri

Umwanditsi

Faratiri Jean d’Amour Ntakirutimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *