Ese waba uzi amateka ya Santrali Gahanga igiye kugirwa paruwasi(9/102021) ?

 

Ubwo se ntimuzi ko muri Ingoro y’Imana, kandi ko Roho w’Imana abatuyemo (1 Kor 3,16-17) ?: Ishingwa rya Paruwasi Gahanga

Ejo ku wa gatandatu, tariki ya 9 Ukwakira 2021, Arkidiyosezi ya Kigali izongera kuvukisha paruwasi nshya ya Gahanga, yiragije Mutagatifu Yozefu, urugero rw’abakozi. Ni nyuma yuko ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Arkiyepiskopi yashinze paruwasi ya Kimihurura yiragije Bikira Mariya utabara abakristu. Iyi Paruwasi ya Gahanga izaba ibaye paruwasi ya 34 mu ma paruwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. Iyi Paroisse ya GAHANAGA  izavuka kuri Paroisse Kicukiro, .

 

Paruwasi Kicukiro izabyara paruwasi ya Gahanga

Mu ntangiririro zayo, izaba igizwe na santrali ebyiri ziriho ubu arizo GAHANGA ( igizwe na mpuzamiryangoremezo 16; na KAREMBURE (igizwe na mpuzamiryangoremezo 3. Nyuma Paroisse imaze gushinga imizi hakazavukamo izindi santrale zegereye abakiristu nk’uko byateganyijwe arizo: NUNGA na  MURINJA.

Mu mbibi za Leta:  izafata umurenge wa Gahanga wose n’ agace k’umurenge wa Gatenga (igice cy’ibumoso kiri munsi y’umuhanda uturutse kuri gare ya NYANZA ugana ku i Rebero, haruguru ya Foyer de charite, ikagarukira kumpera z’imbibi z’urugo rw’ababikira b’abadominikani; ifata kandi k’umurenge wa Kagarama( igice cy’iburyo ku muhanda winjira  k’urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyanza ukamanuka kugera Nyacyonga) .

Naho muri Kiliziya,  ikazahana urubibi  : Mu majyaruguru : Paroisse  Gikondo,Nyamirambo, Kicukiro Amajyepfo : Rushubi na  Nyamata. Uburasirazuba :Kicukiro . Uburengerazuba : Butamwa .

Mpuza zigize santralI GAHANGA : 1.Kanyekoma, 2.Gahanga, 3. Kinyana, 4. Bwunyu-Rugasa, 5. Murinja, 6. Gatare-Karambo,  7. Runzenze, 8. Karambo-Rwabutenge, 9. Gashubi, 10. Rebero, 11. Rugando,  12. Kamukobwa, 13. Rusagwe,  14. Kagasa, 15. Kiyanja, 16. Nyamabuye

Mpuza zigize SantralI KAREMBURE: 1. Karembure,  2. Mubuga,  3.Bigo

Mpuza zizaba zigize  santrale NUNGA : Gahanga,Kinyana, Bwunyu-Rugasa

Mpuza zizaba zigize santrale MURINJA: Murinja, Gatare-Karambo, Runzenze, Karambo-Rwabutenge, Gashubi, Rebero

 

 Inyubako ya Santrali Gahanga

Inyubako ya Kiliziya ndetse n’ibindi bikorwa remezo iyi Paroisse ya Gahanga izatangirana byatangiye abapadiri b’abasaleziyani bubaka  amashuli mu mwaka 1959, kuri ubu ni Groupe scolaire Gahanga. Umuhimbazo w’ijambo ry’Imana wa mbere n’ubwigishwa byatangiye mu mwaka 1965.

Mu mwaka wa 1968, batangije inyubako ya Kiliziya ya santrale Gahanga irangira muri 1971, nuko ihabwa umugisha na Musenyeri Andereya PERRODIN, tariki ya 1 werurwe 1971. Ninayo isengerwamo kugeza ubu!

Ibi byose byagizwemo uruhare rukomeye  n’umupadiri w’umusaleziyani witwa JOSEPH FONK ari naho havuye izina ry’umutagatifu witiriwe iyi santrale (YOZEFU URUGERO RW’ABAKOZI) dore ko yakundaga no gukora cyane, akaba yarahabonaga muri icyo gihe nk’ahantu hazaba Paroisse. None dore izashingwa TARIKI YA 09/10/2021 na Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda, Arkiyepiskopi wa KIGALI.

Muri iyi Paroisse tuzaba dufite amahirwe menshi cyane kuko harimo guturwa n’abantu benshi barimo abakristu. Kuri ubu, umubare w’abakristu itangiranye nabo bagera ku bihumbi icumi (10000) ugendeye ku ibarura rwakozwe mu mwaka wa 2019. Imiryango y’abihaye Imana ihabarizwa igera muri itanu (Inshuti z’abakene, Aba Penitente, Akana Yezu, Foyer de la charité n’aba Dominikani). Amashuri Gatolika ahabarizwa ubu ni abiri: GS Gahanga na GS Karembure. Ni ahantu harimo gutera imbere mu bijyanye n’umujyi, inyubako nziza n’ibindi bikorwa remezo . Iryo terambere rero muby’isi, ntirigomba gusiga iterambere kuri roho zacu no kuyoboka Imana kuko ariyo igaba ibyo byose. Zaburi 127, 1 igira iti : “ NIBA UHORAHO ATARI WE WUBATSE INZU, BA NYIR’UKUBAKA BABA BAGOKERA UBUSA. NIBA UHORAHO ATARI WE URINZE UMUGI, ABANYEZAMU BAWO BABA BAGOKERA UBUSA”.

Mu gutangiza iyi Paroisse ya Gahanga, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA yahayemo abapadiri babiri ubutumwa:

  1. Jean Marie Vianney NTACOGORA , Padiri mukuru wa Paruwase.
  2. Jerome SHEMA SEBAGABO, Padiri wungirije wa Paruwase.

ISENGESHO RYO GUSABIRA ISHINGWA RYA PARUWASI  MUTAGATIFU YOZEFU YA GAHANGA

(C.f. gatabo k’umukristu p.127)

Nyagasani Mana yacu, wemeye gushyira ingoro y’Umwana wawe hagati yacu, atubumbira mu muryanngo umwe w’abakristu ku bwa Batisimu twahawe no ku bw’Ukaristiya dusangira. Kenshi duhurira hamwe tukumva Ijambo ryawe, ridukangurira ubutitsa ugushaka kwawe.

Turagusaba ngo iyi Paruwasi yacu uyikomeze mu kwemera, kandi irusheho gushishikarira ibikorwa by’urukundo n’iby’isohozabutumwa. Duhe gufatanya nk’abavandimwe koko, nta guharirana cyangwa se gutererana abandi.

Abapadiri bacu ubongerere ishyaka n’ubutwari, mu mirimo wabashinze yo kudushyikiriza Ijambo ryawe no kudutagatifurisha amasakaramentu.

Abashinzwe imirimo inyuranye y’iyogezabutumwa ubakomeze mu kwemera n’urukundo, kandi udutoremo urubyiruko rushishikariye kukwiyegurira no kujyana Ivanjili aho batarayimenya. Imiryangoremezo yacu uyihe kuba ihuriro ry’abakristu, barangwa no gushishikarira ubucengezavanjili mu mibereho yabo ya buri munsi. Ingo z’abashakanye zirusheho kubahiriza amasezerano yabo, abana babonere ku babyeyi babo urugero rwiza mu mico no mu myifatire bya gikristu. Aboro n’indushyi bitabweho nk’inshuti z’Imana, umuryango wacu udashobora kwibagirwa; ingo ziri mu bigeragezo zikwiyambaze ubutitsa; ab’akazuyazi ubakangure, abagutaye bakugarukire, abigishwa babone abakristu babatera inkunga, abapagani bahinduke bafashijwe n’ingabire zawe n’urugero rwiza rw’ababatijwe. Abasore n’inkumi birinde ubwomanzi, bashishikarire amatwara y’ingoma yawe, kandi bitegure kuzashingira ingo zabo ku bukristu n’amajyambere abereye igihugu cyacu na Kiliziya. Maze rero twese, Nyagasani, uduhe amahoro n’ubwumvikane mu bwubahane no mu gufashanya, kugira ngo dushyire hamwe twubake ingoma yawe y’urukundo. Nuko umunsi umwe buri wese mu bagize iri koraniro ryacu, dufashijwe na Bikira Mariya Mutagatifu, Umubyeyi w’abemera, azatahukane ihirwe ryo kubana nawe iteka ryose. Amen.

 

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *