Kiliziya mu rugendo: Ubumwe, Ubufatanye, Ubutumwa

Kiliziya mu rugendo: Ubumwe, Ubufatanye, Ubutumwa

Mu mwaka wa 2015, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 Sinodi y’Abepiskopi ishinzwe, Papa Fransisiko yatangaje ko iyi si dutuye, kandi duhamagariwe gukunda no gukorera, isaba ko Kiliziya ishimangira ubufatanye mu nzego zose z’ubutumwa bwayo. Uyu muhamagaro wo gufatanya mu butumwa bwa Kiliziya ureba umuryango w’Imana wose. Papa Fransisiko  yibukije ko buri wese mu babatijwe, agomba kugira uruhare mu mibereho ya Kiliziya no mu butumwa bwayo.

Ni muri urwo rwego, tariki ya 9-10 ukwakira i Roma, Papa Fransisiko yatangije sinode. Sinode bivuga kugendera hamwe twese nk’abagize umuryango w’abana b’Imana. Muri za diyosezi zose ku isi, iyo Sinodi izatangira ku cyumweru tariki ya 17/10/2021.  Urwo rugendo rwa Kiliziya ruzarangira mu kwezi k’Ukwakira 2023, muri Sinodi y’Abepiskopi izabera i Roma.

Insanganyamatsiko izayobora Sinodi igira iti: Kiliziya mu rugendo: ubumwe, ubufatanye, ubutumwa.

Mu “Kunga ubumwe”, tuzirikana ko Imana ku bushake bwayo bwuje urukundo, ari Yo  iduhuriza mu kwemera kumwe nubwo duturuka mu mahanga n’amoko atandukanye. Kunga ubumwe bikomoka  mu rukundo n’ubumwe bw’Ubutatu Butagatifu. Kristu niwe utwunga na Data, akaduhuriza hamwe muri Roho Mutagatifu, tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana  n’inyigisho za Kiliziya.

“Ubufatanye” butwibutsa ko buri wese mu babatijwe ahamagariwe kugira uruhare  ku butumwa bwa Kiliziya.  Buri wese muri Kiliziya, akurikije ingabire za Roho Mutagatifu yahawe ahamagariwe kuzikoresha  yubaka Umuryango  w’Imana, Kiliziya. Tuzabigeraho duhurira hamwe mu isengesho, dutega amatwi abandi kandi twumva icyo Roho Mutagatifu atubwiriza.

Iyo tuvuze “Ubutumwa” tuzirikana ko Kiliziya ibereyeho kwamamaza Inkuru Nziza no guhamya urukundo rw’Imana mu bantu. Uru rugendo rero ruzafasha Kiliziya kurushaho kuba umuhamya w’Inkuru Nziza  cyane cyane dusanga abari “kure ya Kiliziya”  n’abataramenya Imana.

Ikibazo shingiro kizadufasha mu gusangira ibitekerezo mu matsinda anyuranye ni iki: Kiliziya mu rugendo rwo kwamamaza Inkuru Nziza. Ese aho iwanyu iyi “kugendera hamwe” ihagaze ite? Ikorwa ite? Ni izihe ntambwe Roho Mutagatifu adusaba gutera kugira ngo turusheho gukura  muri urwo rugendo rwo gukorera hamwe no kunga ubumwe?

Muri uru rugendo, tuzagira umwanya wo kwicara hamwe mu matsinda mato anyuranye: mu ngo iwacu, mu miryangoremezo, mu masantrali, mu nama nkuru ya paruwasi, mu miryango y’agisiyo gatolika, mu matsinda asenga, mu miryango y’abihayimana n’ahandi duhurira mu butumwa. Tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana tuzarebera hamwe inshingano z’uwabatijwe mu kubaka Kiliziya, ibibazo duhura na byo, dufate n’ingamba zadufasha kwivugurura mu kugendera hamwe nk’abagize umubiri umwe wa Kristu.

Muri Arkidiyosezi ya Kigali, urwo rugendo tuzarutangiza ku mugaragaro ku cyumweru, tariki ya 17 Ukwakira 2021 ku munsi w’ishingwa rya paruwasi nshya ya  Rusasa mu karere k’ikenurabushyo ka Buliza-Bumbogo.

Antoni Karidinali KAMBANDA

Arkiyepiskopi wa Kigali

Leave a Reply