Twese turi abavandimwe dusangiye ugupfa n’ugukira : Isi ikeneye ubufatanye no gusenyera umugozi umwe kugira ngo ibashe kwigobotora ibibazo by’ingutu biyugarije muri iki gihe (Papa Fransisiko)

Papa mu kiganiro cye yibanze ku kwibutsa abantu bose ko impinduka nziza yose ku buzima bw’abatuye isi, ishobora kugerwaho binyuze mu kuganira hamwe, ubufatanye, gutegana amatwi n’ubwumvikane abantu bashyize hamwe « Papa Fransisiko » Aya ni amwe mu magambo Nyirubutungane Papa Fransisiko yabwiye abari bitabiriye ihuriro mpuzamahanga rya 5 ku buringanire ryabereye muri Cuba, ryateguwe kubufatanye n’umuryango…

Read More

Ukuri, Kwiyibagirwa, Gutegana amatwi : ingingo eshatu z’ingenzi mu gutegura abapadiri

« Kwikuzamo umugenzo mwiza wo kuba uwo uriwe no kwicisha bugufi nibyo bifasha umusaseridoti kuba intumwa nyayo y’ijambo ry’Imana. Baseminari ntimukagire ubwoba n’ipfunwe ryo kwiyerekana uko muri imbere y’abarezi banyu, ni bakuru banyu Kiliziya yabahaye ngo bababere itara, ngo bababe hafi, ni abarezi banyu ni ababyeyi banyu”(Papa Fransisiko) Ayo ni amwe mu magambo akubiye mu…

Read More

Agaciro k’umutuzo muri Liturujiya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20/01/2023, Papa Fransisiko yakiriye abari baje kumva ikiganiro cyateguwe ku  mihimbarize inoze ya Liturujiya, ni ikiganiro cyabereye i Roma muri Saint Anselme, iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abashinzwe imihimbarize ya Liturujiya bo muri Diyosezi zitandukanye. Icyari kigamijwe ni ukurebera hamwe uko impinduka zakozwe muri iyi minsi kubijyanye n’imihimbarize ya Liturujiya zatangira…

Read More

Umushumba mwiza agomba kwitangira abanyantege nke kurusha abandi (Papa Fransisiko)

Abasaserdoti b’ejo hazaza bafite inshingano zo kwita kubafite intege nke kurusha abandi. Ibi Papa yabigarutseho  kuri uyu wa gatandatu  tariki 14 Mutarama 2023, ubwo  yakiriye abahagarariye Collège Pontifical Nord-américain i Roma. Mu kiganiro yagiranye na bo, Papa yibanze ku ngingo 3 zikurikira:  Guhura na Yezu, Kumumenya no kumubwira abandi. Gusangira ijambo cyangwa  kungurana inama, ubumwe,…

Read More

Nimureke Ivanjili tuyigire ingendanyi yacu, inshuti tugendana ahantu hose. Kristu nabe ishingiro ry’ubuzima bwacu ( Papa Fransisiko)

Ivanjili nibe ingendanyi yanyu, ibayobore kandi ibe ubuzima bwanyu. Ivanjili ihora itwibutsa ko tugomba gushyira Kristu hagati mu buzima bwacu ndetse no mu butumwa bwacu. Ibyo bizatuma duhora dusubira ku rukundo rwa mbere rwa Kristu. Gukunda Kristu bivuga gukunda Kiliziya, umubiri wa Kristu (Papa Fransisiko) Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2023, Nyirubutungane Papa…

Read More

Ubutumwa niryo shingiro ry’ubuzima bwa gikirisitu

Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mutarama 2023, Nyirubutungane Papa Fransisiko yakomeje inyigisho kuri gatigisimu. Mu kiganiro mbwirwaruhame yagejeje ku mbaga y’abakristu bari bamukurikiye kuri uyu munsi yabagejejeho ingingo azibandaho mu nyigisho ze muri ibi byumweru biri imbere: Ishyaka ry’ iyogezabutumwa ( la Passion de l’évangélisation ). Iyogezabutumwa ni ryo shingiro ry’ubuzima bwa Kiliziya. Kiliziya…

Read More

Yezu Umwami w’ijuru n’isi ntiyigeze yicara ku ntebe y’abami ( Papa Fransisiko)

Muri iki gihe cya Noheli duhimbaza iyobera ry’Ukwigira umuntu kwa Jambo, Nyirubutungane Papa Fransisiko arasaba ko abantu bahimbaza ibi bihe bya Noheli bazirikana urukundo rw’Imana n’uburyo yicishije bugufi yemera ko Umwana wayo avukira mu kirugu. Yezu We mwami w’isi n’ijuru yirengagije icyubahiro afite mu Ijuru, aza mu isi adusanga, atureshya mu rukundo rwe. Mu minsi…

Read More

Ibyishimo by’umuryango birakomeza no mu  ingorane z’ubuzima

  Aya magambo Papa Fransisiko yayabwiye abahagarariye Asosiyasiyo ishinzwe kwita ku muryango ubwo bari mu ihuriro ejo kuwa gatanu,  tariki ya 02 Ukuboza 2022. Papa yahamagariye imiryango yose cyane cyane iy’Abakristu kutifungirana, yabasabye kugira umutima wifungurira kandi ugafasha abandi, yaba abo mu gace batuyemo cyangwa ahandi hose kugera no ku mipaka y’isi. Umuryango ni impano…

Read More

Intambara ni ikimenyetso cy’ubugwari n’intege nke ( Papa Fransisiko)

Papa aganira n’abayobozi bahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, mu ijambo yabagejejeho yashimangiye ko kwitabaza imbunda mu gushaka icyagarura amahoro ni  ubugwari n’ikimenyetso cy’intege nke by’umuntu udashoboye. Yabivuze ashimangira akamaro ko kwigisha abantu umuco wo kwimakaza amahoro cyane cyane muri ibi bihe turimo.Iyo niyo nzira yizewe yatugeza ku mahoro arambye. Papa yavuze ko gucecekesha intwaro ariyo…

Read More