Ihumure ry’umutima ni  impano ya Roho w’Imana dukeneye mu buzima bwacu.

  Ihumure rya roho ni umuhate wo kwiyubakamo ibyishimo by’umutima, utuma tubona ko Imana ituri hafi mubyo tunyuramo byose. Iryo humure rikomeza ukwemera n’amizero n’ubushobozi bwo gukora icyiza (Papa Fransisiko).   Aya magambo yavuzwe na Nyirubutungane Papa Fransisiko uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022 mu kiganiro mbwirwaruhame ubwo yakomezaga inyigisho ye…

Read More

Intambara aho iva ikagera ni ugutsindwa kw’ikiremwa-muntu:  Nyirubutungane Papa Fransisiko yararikiye Abayahudi n’Abakristu gufungura inzira y’amahoro.

Muri iki gihe, bavandimwe,mu bice bitandukanye by’isi, amahoro yarahungabanyijwe. Tugomba kumva ko intambara igihe cyose ari ugutsindwa kw’abatuye isi. Ntidushobora kubaka amahoro tutanyuze mu nzira yo gushyira hamwe ndetse no kuganira nk’abavandimwe. Dukore ibishoboka byose kugira ngo intambara ihagarare maze dufungure inzira y’amahoro. “Papa Fransisiko”   Kuri uyu wa 22 ugushyingo 2022, mu gihe yahuraga…

Read More

Mu mutuzo, mu isengesho no mu bwitange bwa buri munsi Abiyeguriye Imana badasohoka (baba muri za monasiteri)  bashyigikira  cyane Kiliziya (Papa Fransisiko)

   ” Abiyeguriye Imana babaho mu buzima bw’isengesho  no kurangamira Imana badasohoka, babaho mu mutuzo w’isengesho, mu bwitange no kwigomwa mu ibanga, bishyigikira ku buryo bwa Kibyeyi Kiliziya umuryango w’Imana “.   Ejo Ku wa mbere tariki ya 21/11/2022 ubwo twahimbazaga umunsi mukuru was Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro, wari n’umunsi w’impurirane  wahariwe kuzirikana…

Read More

Umupadiri udasenga ashobora guhura n’ ibizazane bikomeye atari yiteze

Aya ni amagambo Papa Fransisiko yabwiye abapadiri bayobora za Seminari nkuru bari baturutse muri Amerika y’Amajyepfo. Mu kiganiro yagiranye na bo yabibukije ko bashizwe kurera abaseminari babategurira kuzaba abapadiri ba Kiliziya y’ejo hazaza. Ubwo yaganiraga nabo kuri uyu wa Kane, Papa yasabye abarezi mu isrminari nkuru gushingira ubutunwa bakora ku isengesho ritaretsa baharanira gufasha abaseminari…

Read More

Imbaraga zidahutaza zishingiye ku biganiro ziruta kwiringira intwaro

  Ibiganiro hagati y’abantu bibyara umwuka mwiza w’amahoro. Ibiganiro bituma abantu basangira ubukungu bwinshi bifitemo ahanini ubukungu bushingiye ku muco n’imyemerere y’abantu bo mu bice bitandukanye.   Mu kiganiro mbwirwaruhame cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yagarutse ku byaranze uruzinduko rwe rwa gishumba ku nshuro ya 39, ni uruzinduko …

Read More

Amateka y’ubuzima bwa buri wese ni igitabo cy’agaciro twahawe:  Tumenye  guhuza ubuzima bwacu n’ugushaka kw’Imana

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2022, Papa Fransisiko yakomeje ikiganiro mbwirwaruhame  ku nsanganyamatsiko ijyanye no guhitamo umurongo w’ubuzima. Kuri uyu munsi yashimangiye ko  umuntu akwiye guhuza ubuzima bwe n’ugushaka kw’Imana. Ni ubuhe buryo twasomamo igitabo cy’ubuzima bwacu tukabasha no kubonamo ugushaka kw’Imana. Ashingiye ku magambo ya Mutagatifu Agusitini ugira ati” isuzume wowe,…

Read More

Twifatanye   n’abana bibumbiye hamwe bavuga ishapule, basabira isi amahoro

“Muri uku kwezi kwa Rozari, tunyuze ku Mubyeyi Bikira Mariya, twifatanije n’abaturage bo mu Gihugu cya Ukraine bari mu ntambara n’abandi bose ku isi bari mu bibazo by’intambara, ihohoterwa n’inzara” (Papa Fransisiko).   Mu isengesho ry’Indamutso ya Malayika yo kuri uyu wa Kabiri tariki 18/10/2022, Papa mu nyigisho yatanze yashishikarije abantu bose kwifatanya n’abana bibumbiye…

Read More