Nta wari ukwiye kurara inda irimo ubusa kandi ku isi hari ibyo kurya bihagije
Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Nzeri 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yagejeje ku ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi ubutumwa bujyanye n’umunsi mpuzamahanga wo gushishikariza abatuye isi kutangiza no kudatakaza ibiribwa. Papa Fransisiko yavuze ko anenga ubusumbane bugaragara mu kugerwaho n’ibiribwa ku batuye isi nyamara kandi hari abafite ibirenze ibyo bakeneye. Papa yasabye buri…