Arkiyepiskopi wa Kigali, Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA, yasoje icyumweru cy’umuryango
Ni mu gitambo cya Missa yasomeye muri Paruwasi Regina Pacis ya Remera, kuri iki cyumweru taliki 14 Gashyantare 2021, guhera i saa tanu z’amanywa. Icyo cyumweru cy’umuryango cyahimbajwe kuva ku wa 05 kugeza ku wa 13 Gashyantare 2021. Nyiricyubahiro Cardinal ni we ushinzwe Komisiyo y’umuryango mu Nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda. Muri icyo gitambo cya Missa hari kandi Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, Igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba yari ari aho nk’umunyamabanga w’iyo Komisiyo twavuze mu kanya.
Cyari icyumweru cy’impurirane nk’icyumweru cya gatandatu gisanzwe B, umunsi mpuzamahanga w’abarwayi ndetse no kuba ari cyo cyumweru Kiliziya iri mu Rwanda yashatse guhimbarizaho Umuryango, ku italiki abantu benshi bahimbarizaho urukundo rw’abashakanye n’ababyitegura.
Padri mukuru w’iyi Paruwasi, Padri Jean Bosco NTAGUNGIRA, yagaragaje, mu ntangiriro y’icyo gitambo, ko hari abashakanye bahimbaza Yubile cyangwa Isabukuru y’imyaka igiye itandukanye bamaze bahanye Isakramentu ry’Ugushyingirwa. Abashakanye kandi ni bo bashyuhije Liturujiya y’indirimbo, nka Korali.
Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Cardinal KAMBANDA yatanze inama zitandukanye, ahereye ku cyo Imana itubwira mu Ijambo ryayo. Yashimangiye neza ko igicumbi cy’urukundo ari umuryango. Yibukije ko uwo munsi n’iyayibanjirije, habayeho Noveni y’isengesho ryo gusabira umuryango, kuko ari yo Kiliziya nto; Kiliziya yo mu rugo. Byaragaragaye mu gihe cya COVID, ubwo abatari bake bitoreje gusengera hamwe mu ngo, abasanganywe uwo mugenzo mwiza bakawukomeza.
Nyiricyubahiro Cardinal yagaragaje ko urugo ari wo mwanya w’urukundo mu bantu, kandi ijambo urukundo rikaba rikwiye gufatwa nk’ ijambo ry’agaciro gakomeye. N’Imana ubwayo, ni Urukundo. Yongeyeho ati: “Twaremwe mu ishusho y’Imana, ngo tugire ubumwe nk’ubw’Ubutatu butagatifu”.
Ikibazo muri iki gihe nk’uko Nyiricyubahiro Cardinal yabigarutseho, hari abavuga urukundo ariko mu by’ukuri atari rwo mu by’ukuri. Nko kuririmba cyangwa kuvuga urukundo, bugacya ugasanga hagati y’abavuga ko bakundanye hajemo abashinzwe umutekano, baje guhosha imvururu cyangwa imirwano. Haba harimo ukwikunda umuntu ku giti cye, aho gukunda mugenzi we. Hari n’abarwitiranya na rukuruzi y’umubiri, bikabageza ku ngeso y’ubusambanyi.
Nyiricyubahiro Cardinal asanga gukunda uwo mwashakanye ari ukumwifuriza icyiza kandi ukagiharanira, kwigomwa kubera uwo ukunda, kwitanga ngo ugirire mugenzi wawe akamaro.Asanga urukundo, wa mugani w’Ijambo ry’Imana, rutarakara; rutagira inzika; ahubwo rujyana n’ukuri; rukagirana isano n’imbabazi no koroherana.
Yatanze inama nziza, asaba abashakanye gushyira imbere icyiza cya mugenzi wabo, aho kwibanda ku nenge. Yagarutse ku ijambo rya Mutagatifu Tereza w’i Kalikuta wavuze ko urugo rw’abantu basengana, ruzahora rwunze ubumwe mu rukundo.