UBUTUMWA BWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO BUGENEWE IGISIBO CY’UMWAKA WA 2021
“Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu…” (Mt 20,18)
Igisibo: Igihe cyo kuvugurura ukwemera kwacu, ukwizera kwacu n’urukundo rwacu.
Bavandimwe nkunda,
Igihe Yezu abwiye abigishwa be ko yagombaga kubabara, gupfa no kuzuka agasohoza atyo ugushaka kwa se, yari abahishuriye impamvu ihebuje y’ubutumwa bwe, anabahamagarira kwifatanya na We kugira ngo isi ibone umukiro.
Iyo dukora urugendo rw’igisibo tugana kuri pasika, tuba twibuka uwadukunze, maze “yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba” (Fil 2, 8). Muri iki gihe cyo guhinduka, twihatira kuvugurura ukwemera kwacu, tuvoma “amazi atanga ubugingo” y’ukwizera, kandi dukingurira imitima yacu kwakira urukundo rw’Imana, itugira abavandimwe muri Kristu. Mu gitaramo cya Pasika, tuzavugurura amasezerano yacu ya batisimu iduha kuvuka ubwa kabiri nk’abantu bashya ku bwa Roho Mutagatifu. Uru rugendo rw’igisibo, kimwe n’urw’ubuzima bwose bwa gikristu, rumurikirwa n’urumuri rwa pasika, ari na rwo ruyobora ibitekerezo, imyifatire n’amahitamo y’abashaka gukurikira Kristu.
Gusiba, gusenga no gutanga imfashanyo, nk’uko Yezu ubwe yabigarutseho mu nyigisho ze (reba Mt 6, 1-18), bidufasha guhinduka kandi bikaba n’ikimenyetso cy’uko twahindutse. Inzira y’ubukene no kwigomwa (gusiba kurya), indoro n’ibikorwa by’urukundo bikorewe umuntu ufite ibikomere (gutanga imfashanyo), no kuganira nk’abana n’umubyeyi (isengesho) bituma dushobora kubaho mu kwemera kutaryarya, ukwizera kuzima no mu rukundo rurangwa n’ibikorwa.
- Ukwemera kuduhamagarira kwakira ukuri no kuba abahamya bako imbere y’Imana n’imbere y’abavandimwe bacu bose.
Muri iki gihe cy’igisibo, kwakira no kubaho mu kuri twahishuriwe muri Kristu bidusaba, mbere na mbere, gukingurira imitima yacu ijambo ry’Imana, Kiliziya idahwema kutwigisha uko ibisekuruza bigenda bisimburana. Uku kuri ntikwagenewe abanyabwenge runaka batoranijwe. Ahubwo, ni ubutumwa twese dushobora kwakira no gusobanukirwa tubikesha ubwenge bw’umutima witeguye kwakira ubuhangange bw’Imana, idukunda ndetse yanadukunze na mbere y’uko tubimenya. Uko kuri ni Kristu ubwe. Mu kwemera kamere muntu yacu akayigira iye rwose, yihinduye inzira, nubwo igoye, ariko ni iya buri wese, iganisha ku buzima busendereye.
Gusiba gukozwe mu buryo bwo kwigomwa, gutera umutima kwiyoroshya maze ukongera gutahura impano y’Imana kandi ukanamenya ko kuba twararemwe mu ishusho yayo kandi dusa na yo bihebuje, biduha kuba abantu bashyitse muri Yo. Mu kwimenyereza kubaho nk’abakene, abasiba bisanisha n’abakene bityo bakagwiza ingabire dukesha urukundo rw’Imana twakiriye kandi dusangiye twese. Muri ubu buryo, gusiba bidufasha gukunda Imana na bagenzi bacu, kubera ko urukundo, nk’uko Mutagatifu Tomasi wa Akwino abitwigisha, ruturinda kwihugiraho tukerekeza imitima yacu kuri mugenzi wacu kandi tukamufata nk’undi twebwe (reba Fratelli Tutti, 93).
Igisibo ni igihe cyo kwemera, cyo guha Imana ikaze mu mibereho yacu no kuyemerera “kubana natwe” (reba Yh 14,23). Gusiba bijyana no kwigobotora ibintu byose bituboshye birimo nko gushaka gukoresha byinshi cyangwa kumenya amakuru menshi arimo n’atadufitiye akamaro, yaba ay’ukuri cyangwa ay’ibinyoma, kugira ngo dutegurire umwanya mu mitima yacu uza atugana, ukennye muri byose, nyamara “usendereye ubuntu n’ukuri ” (Yh 1,14) ari we Umwana w’Imana, Umukiza wacu.
- Ukwizera ni nk’“amazi atanga ubugingo” adutera imbaraga zo gukomeza urugendo rwacu.
Igihe Yezu yasabaga amazi yo kunywa wa mugore wo kuri Samariya ubwo yari amusanze ku iriba, ntiyahise yumva icyo Yezu ashaka kuvuga mu kumubwira ko ashobora kumuha “amazi atanga ubugingo” (Yh 4,10). Nk’umuntu kimwe natwe twese, yatekereje ku mazi asanzwe, nyamara Yezu we yavugaga Roho Mutagatifu azatanga atitangiriye itama mu iyobera rya Pasika, maze uwo Roho akazadusendereza ukwizera kudatamaza. Yezu kandi yari yarigeze gukomoza kuri uko kwizera, ubwo yavugaga ku ibabara rye n’urupfu rwe, aho agira ati “ariko ku munsi wa gatatu azazuke” (Mt 20,19). Yezu aratubwira uko ejo hazaza hazaba heza ku bw’imbabazi za Data. Kwizera hamwe na we kandi kubera we ni ukwemera ko amateka atarangirana gusa n’amakosa yacu, urugomo rwacu no kurenganya abandi kwacu, cyangwa icyaha kibamba Urukundo. Ahubwo, kwizera ni ukuvoma imbabazi za Data mu mutima we udukingukiye twese.
Muri ibi bihe bihangayikishije turimo, kubwira abantu ibijyanye no kwizera birasa n’aho ari ubushotoranyi kuko icyago kitwugarije gituma uwiriwe atizera kuramuka. Ariko uko byagenda kose, twibuke ko igisibo ari igihe cyo kwizera, kongera guhindukiza amaso yacu tukarangamira ukwihangana kw’Imana idahwema kwita ku byo yaremye nyamara twe twakunze gufata nabi (reba Laudato Si ‘, nn.32, 33, 43,44). Mutagatifu Pawulo aratwingingira gushingira ukwizera kwacu ku kwiyunga n’Imana, agira ati “Nimwemere mwiyunge n’Imana” (2 Kor 5,20). Mu guhabwa imbabazi mu Isakramentu riri mu izingiro ry’urugendo rwacu rwo guhinduka, duhinduka natwe abatanga imbabazi. Mu gihe twagiriwe imbabazi ubwacu, tubasha natwe kuzigirira abandi tugaragaza ubushake bwacu bwo kugirana ibiganiro byakira neza abandi kandi tugahumuriza abafite ibikomere. Dushobora kandi kugaragaza imbabazi z’Imana mu magambo no mu bikorwa byacu, bituganisha ku kwizihiza Pasika twunze ubumwe bwa kivandimwe.
Ngaho rero muri iki gihe cy’igisibo, nitwiyemeze “kubwira abavandimwe bacu amagambo abakomeza, abatera imbaraga, abahumuriza kandi akanabatera umurava, tureke amagambo abatesha agaciro, abababaza, abatera umujinya cyangwa abahindura insuzugurwa” (Fratelli Tutti, 223). Gufasha abandi kugira ukwizera ntibidusaba gukora ibihambaye; rimwe na rimwe biba bihagije gusa kubagaragariza urukundo, kugira “ubushake bwo gushyira ibindi byose ku ruhande kugira ngo tubiteho, kubasekera, kubabwira ijambo ribakomeza, no kubatega amatwi muri iki gihe abatuye isi bagenda barushaho kugaragaza imyitwarire yo kutagira icyo bitaho” ( Fratelli Tutti,224).
Mu gihe twitaruye ngo dusenge bucece, ukwizera kutubera imbaraga n’urumuri rw’umutima rutumurikira mu mbogamizi n’amahitamo duhura na byo mu butumwa bwacu. Ni yo mpamvu dukeneye kwitarura ngo dusenge (reba Mt 6, 6) kandi tukabikorera ahitaruye, kugira ngo duhure na Data udukunda bihebuje.
Gukora igisibo cyuje ukwizera, ni ukumenya ko muri Yezu Kristu, turi abahamya b’ibihe bishya, aho Imana “ihindura ibintu byose bishya” (reba Hish 21, 1-6). Bikaba bidusaba kwakira no kwizera Kristu, watanze ubuzima bwe ku musaraba akazurwa n’Imana ku munsi wa gatatu, no guhora “twiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo atubaza ku byerekeye ukwizera kwacu” (1 Pet 3,15)
- Urukundo, iyo turugaragaje nka Kristu, tukita kandi tugatabara buri wese ubikeneye, ni rwo rwamamaza ku buryo buhebuje ukwemera kwacu n’ukwizera kwacu
Urukundo rwishimira kubona undi atera imbere. Ni yo mpamvu rubabara iyo hari ubabaye: utagira kivurira, urwaye, udafite aho aba, usuzuguwe cyangwa ukennye. Urukundo ni imbaduko y’umutima ituma dutera intambwe; tugasohoka mu kwihugiraho rukatwungira ubumwe n’abandi, ugusangira no gusabana
“Twishingikirije urukundo mbonezamubano”, birashoboka kugera ku mibanire igengwa n’urukundo, tukabasha kumva ko duhamagariwe kuyimakaza. Ku bw’imbaraga zarwo kuri bose, urukundo rushobora kubaka isi nshya mu gihe rutari mu magambo gusa, ahubwo ari inzira nziza iganisha buri wese ku iterambere” (Fratelli Tutti, 183).
Urukundo ni impano. Rutuma ubuzima bwacu bugira icyanga. Rudutera gufata abakene nk’abantu dusangiye umuryango, nk’inshuti, nk’abavandimwe bacu. Uduke dusangiwe ntitwigera dushira, ahubwo tuba isoko y’ubuzima n’umunezero. Uko ni ko byagenze ku mupfakazi w’i Sareputa, wari usigaranye agafu ku rushyi kari mu kebo, n’utuvuta twari mu keso, wahaye umuhanuzi Eliya akagati (reba 1 Abami 17, 7-16). Ni na ko byagenze kuri ya migati Yezu yahaye umugisha, akayimanyura akayiha abigishwa be ngo bagaburire imbaga (reba Mk 6,30-44). Ni na ko kandi bigenda ku mfashanyo yacu, yaba nyinshi cyangwa nke, iyo tuyitanganye ibyishimo n’ubwiyoroshye.
Gukora igisibo cyuje urukundo, ni ukwita ku bababaye cyangwa abumva baratereranywe n’abafite ubwoba kubera icyorezo cya Covid-19. Muri ibi bihe abantu batabasha guteganya ejo hazaza, nimucyo tuzirikane ijambo Uhoraho yabwiye Umugaragu we, ati “Witinya, kuko nakwicunguriye” (Iz 43, 1). Mu kugira ubuntu kwacu nidutange ubutumwa butera icyizere kandi dufashe buri wese kwiyumvamo ko Imana imukunda nk’umwana wayo bwite.
“Indoro yahinduriwe icyerekezo n’urukundo ni yo itubashisha icyubahiro cya mugenzi wacu, tugahera aho tumenya abakene kandi tubaha n’agaciro kabo nk’abantu nkatwe, tukabubaha uko bari tudasize inyuma n’umuco wabo, bityo tugatuma biyumva neza mu muryango” (Fratelli Tutti, 187).
Bavandimwe, buri ntabwe iterwa mu buzima iba ari igihe cyo kwemera, kwizera no gukunda. Muri iki gisibo duhamagariwe gukora urugendo rwo guhinduka, gusenga no gusangira ibyo dutunze, nikibere rero imiryango ndetse n’abantu ku giti cyabo umwanya wo kuvugurura ukwemera guturuka kuri Kristu watsinze urupfu, ukwizera twahumekewemo na Roho Mutagatifu n’urukundo rufite isoko idakama mu mutima wuje impuhwe w’Imana Data.
Bikira Mariya, Nyina w’Umukiza wacu, Umubyeyi w’indahemuka wamuherekeje kugera munsi y’umusaraba akaba n’umutima wa Kiliziya, naduherekereshe urukundo rwe, kandi umugisha wa Nyagasani wazutse uhore kuri buri wese muri uru rugendo rugana ku rumuri rwa Pasika.
Bikorewe i Roma, kuri Bazilika ya Mutagatifu Yohani wa Laterani, ku wa 11 Ugushyingo 2020, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Maritini w’i Tours.
Papa Fransisko