Inyigisho ya Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, ku cyumweru taliki 14 Gashyantare 2021, mu ngoro y’Imana ya Paruwasi Regina Pacis ya Remera, igihe yasozaga icyumweru cy’umuryango

Inyigisho ya Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, ku cyumweru taliki 14 Gashyantare 2021, mu ngoro y’Imana ya Paruwasi Regina Pacis ya Remera, igihe yasozaga icyumweru cy’umuryango

Bavandimwe, kuri uyu munsi wa 14 Gashyantare, uretse kuba ari icyumweru cya gatandatu mu byumweru bisanzwe by’umwaka, uhuye n’umunsi abantu benshi ku isi, cyane cyane abato bavuga cyane ku rukundo. “Saint Valentin”, umunsi  w’abakundana. Ubusanzwe, igicumbi cy’urukundo mu bantu ni umuryango. Urugo mu bashakanye, umugabo n’umugore n’imbuto z’urukundo rwabo aribo bana babo. Muri iki gihe, urugo; umuryango; tuwugarikaho kuko ari ho iyogezabutumwa rihera. Ni yo Kiliziya y’ibanze. Kiliziya nto yo mu rugo. Muri iki gihe cya guma-mu-rugo,  Kiliziya yimukiye mu rugo. Urugo Kandi ni wo musingi wa sosiyete.

Ni yo mpamvu twifuje ko mu Kiliziya uyu munsi ndetse n’iminsi iwubanziriza {Novena} tuzirikana ku muryango. Urugo ni wo mwanya w’urukundo mu bantu. Urukundo ni ijambo ry’agaciro gakomeye, inkomoko y’urukundo n’isoko y’urukundo ni Imana, ndetse Imana ubwayo ni Urukundo. Urukundo niyo kamere y’Imana. Mutagatifu Yohani amaze kwitegereza Yezu, Imana yigize umuntu ngo atwihishurire, yumvise ijambo rye, abona ibikorwa bye n’ubuzima bwe, yaravuze ati : “Imana nta kindi, ni Urukundo”. Umuntu ukunda aba azi Imana, na ho udakunda ntiyamenye Imana . Iyo rero abantu batemera Imana, ntabwo baba bafite urukundo, ahubwo n’iyo bavuga urukundo baba barwitiranya n’ibindi, urukundo ntibaba baruzi.

Kimwe mu bibazo bikomeye biriho ubu ni uko abantu  bavuga urukundo uko rutari, bakaruririmba ariko ejo ugasanga hajemo ubuhemu, ihohoterwa, ishyari, urwango, inabi, ingo zigasenyuka, ndetse no guhigirana kwicana, bikaba ikibazo cy’umutekano. Ibi bigaragaza ko baba baribeshye, batarubakiye ku rukundo nyakuri. Hanze aha hari urujijo, uko iri jambo rikoreshwa. Ababyeyi n’abarezi dutoze abato gushishoza no kumenya urukundo nyakuri.

Urukundo barwitiranya no kwikunda, kureba inyungu zawe gusa, kureba umuntu ugasanga yiyuzuyemo, ugasanga nta mwanya aha Imana mu mutima we, mu buzima bwe; nta mwanya aha abandi, nta muntu bashobora kubana. Urukundo barwitiranya n’amarangamutima, irari ry’umubiri,  rukuruzi y’umubiri, umuntu akumva gukunda umukobwa cyangwa umuhungu ari ukuryamana na we ndetse niba avuze ati “ihangane igihe ntikiragera, ni  ugucumura, ni ukurya ubukwe bubisi”, undi ati “ubwo rero ntabwo unkunda”. Nyamara yamara kubona icyo yashakaga, kwishimisha, ati “ntacyo mpfana nawe”. Hari amarira menshi n’agahinda kubera kwitiranya urukundo n’iraha.

Urukundo nyakuri ni ugushakira undi icyiza, kumwifuriza icyamugirira akamaro, gukora ku buryo bwamugirira akamaro, kwigomwa umwanya , igihe n’umutungo, no kwitanga kugira ngo umugirire akamaro mu rugero rwa Kristu wemeye kuva mu ikuzo rye, akaza mu muruho wa muntu, akemera akarenga no gutukwa kugeza no kwicwa ku musaraba ari ukugira ngo adukize.  Agira ati “ Nta rukundo ruruta urw’umuntu wemera guhara amagara ye agiriye uwo akunda”.

Pawulo Mutagatifu aratubwira urukundo nyakuri urwo ari rwo: 1 Kor 13. Urukundo nyakuri ntirugira ishyari kuko aho kubabazwa n’uko mugenzi wawe hari icyiza agezeho, rurabyishimira kuko ruhora rumwifuriza icyiza.

Ntirwironda kuko rwita ku bandi, ntirwishimira akarengane kuko rwifuriza abandi ibyiza. Ntacyo rukora kidahwitse, kitari cyiza, niyo rutikuririza cyangwa ngo rwirarire ntirwireba, ntirurakara, ntirugira inzika kuko ruba rushaka icyiza. Nta kibi rushaka cyangwa rwifuriza undi.

Urukundo n’ukuri birajyana. Urukundo ni ukuri, kubaho mu kuri. Abashakanye, abari mu rukundo (aba fiancés) bagomba kubaho babwizanya ukuri. Iyo umuntu akubeshye birakubabaza, nawe rero ntukamubeshye.

Kwihangana: urukundo rwihanganira byose. Abantu ni abantu, hari ibyo badahuza. Umugabo cyangwa umugore wawe si Malayika, bigusaba kumwihanganira aho mudahuza. Urukundo rurangwa n’impuhwe zakira undi nk’umuntu ufite uburenganzira bwo kubaho, iyo akoze ibinyuranye n’uko nabyifuzaga. Urukundo rwitangira abandi, ruritanga ngo abandi mbageze ku cyiza, umugabo akiyemeza kuvunikira umugore we n’umugore akiyemeza kunambira umugabo we, urugo rwe.

Urukundo rwizera byose, rwumva undi adashobora kuguhemukira, si ngombwa ko umugenzura, ntushobora kuba wanamukeka rwose, ndetse uhora wiringiye ko adashobora kuguhinduka. Urukundo rubabarira byose, ntabwo ari uko rutabona amakosa y’undi, abantu ni abanyantege nke kandi ntazibana zidakomanya amahembe, ariko urukundo nyakuri rugaragara mu gushobora kubabarira mugenzi wawe no mu bikomeye, kubera urukundo umukunda.

Mu ntege z’abantu bagira amakosa; igipimo cy’urukundo kikaba gushobora kubabarira kandi uwababariwe bikomeye na we arakunda bikomeye. Natwe iyo tuzirikanye ukuntu Imana yatubabariye turi abanyabyaha, turayikunda bikomeye nka Pawulo Mutagatifu.

Ikindi kandi urukundo rubabarira byose, rukagira ibanga, ntirutinde ku makosa ya mugenzi wawe, ahubwo ugashyira imbere ibyiza bye. Urukundo ni ineza, ni ibyishimo, ni amahoro.

Ibyo byose tubikomora ku Mana, ari yo mpamvu ari ngombwa kugaruka ku isoko. Mutagatifu Tereza w’ i Kalikuta agira ati “urugo rw”abantu basengana bazahora bunze ubumwe, kuko bagaruka ku isoko y’urukundo rwabo rubahuza”.

 

 

Leave a Reply