“Ni koko, ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya” Zb69(68),10
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 2 Ukwakira 2021, Arkidiyosezi ya Kigali yungutse paruwasi nshya Bikira Mariya Utabara Abakristu/KIMIHURURA. Iyi Paruwasi ibyawe na Paruwasi Sainte Famille. Paruwasi KIMIHURURA ivutse ari paruwasi ya 33 mu maparuwasi agize Arkidiyosezi ya Kigali. Ivutse ikurikira Paruwasi Mutagatifu Fransisiko w’Asizi /Karama yavutse tariki ya 29 Kanama 2021 ibyawe na Paruwasi Karoli Lwanga/Nyamirambo.
Impamvu y’ishingwa ryayo
Ishingwa rya Paruwasi ya Kimihurura rije rishimangira icyifuzo cy’Umwepiskopi w’Arkidiyosezi ya Kigali, cyo gufasha abakristu kubona aho basengera habegereye no kugira uruhare rufatika muri Kiliziya. Ishinzwe ari iya 13 muri Paruwasi zimaze kwibarukwa na Paruwasi Sainte Famille. Mu mwaka w’i 1955, Paruwasi Sainte Famille yibarutse imfura yayo, ariyo ya Rutongo; mu w’i 1957 yibaruka Paruwasi ya Nyamata; mu w’i 1961 yibaruka Paruwasi ya Kabuye; mu w’i 1963, yibaruka impanga eshatu ari zo Kicukiro, Mutagatifu Mikayile na Masaka. Mu mwaka w’i 1964, havuka iya Nyamirambo; mu w’i 1967 hashingwa Paruwasi ya Shyorongi; mu mwaka w’i 1970, yibaruka Paruwasi ya Ndera; mu w’i 1976, yibaruka Paruwasi ya Gikondo; naho mu mwaka w’i 1992 yibaruka Paruwasi ya Gishaka na Paruwasi Kacyiru yashinzwe mu mwaka w’i 2004.
Amateka ya Santarali ya Kimihurura
Aho Santarali iherereye n’imbibi zayo
Santarali ya Kimihurura ni imwe muri Santarali enye zigize Paruwasi Sainte Famille, iherereye mu Burasirazuba bwa Paruwasi, mu kigo cy’Abasaleziyani ba Don Bosiko, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimihurura. Mu Burasirazuba ihana imbibi na Paruwasi ya Remera/Regina Pacis; i Burengerazuba izihana na Santarali Sainte Famille; mu Majyaruguru hari Paruwasi ya Kacyiru naho mu Majyepfo hakaba iya Gikondo.
Mu bice bitatu biyigize, ku ruhande rwa Rwintare, ihana imbibi n’Impuzamiryango-remezo yo muri Paruwasi ya Kacyiru, ariyo ya Karukamba yitiriwe Mutagatifu Tereza w’i Karikuta. Irakomeza kuri Kigali Convention Center, ahahoze Minisiteri y’Ubutabera, ikamanuka umuhanda wa Kaburimbo uri imbere y’ahakorera Simba Super Market, kugera kuri Feu-Rouge za Gishushu, igakomeza mu kabande gahinguka iruhande rwa Kominote ya Emmanuel, igakomeza mu gishanga utarenze umuyoboro w’amazi y’ahahoze ari mu cyanya cy’inganda kugeza ku Kimicanga.
Muri make ihwanye n’Umurenge wa Kimihurura, ukuyeho imidugudu ibiri ya Nyenyeri na Juru iri muri Paruwasi ya Kacyiru, agace karimi Inteko ishinga amategeko.
— Antoine Cardinal Kambanda (@KambandaAntoine) October 3, 2021
2.2.Santarali, Imiryango-remezo bigize Paruwasi ya Kimihurura n’imbibi zayo
Paruwasi ya Kimihurura igizwe na Santarali ya Kimihurura, ifite Impuzamiryango-remezo 14, ikaba igabanyijemo Imiryango-remezo 40, hiyongereyeho Impuzamiryango-remezo ya Karukamba, nayo ifite Imiryango-remezo 6 yahoze muri Paruwasi ya Kacyiru. Imbibi za Paruwasi zihwanye n’iza Santarali ya Kimihurura, hiyongereyeho igice cy’Impuzamiryango-remezo ya Karukamba.
Ni ukuvuga uhereye ku iteme riri ku muhanda wo mu gishanga cyo ku Kimicanga, ugakomeza umuhanda uzamuka Kacyiru, imbere y’Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ugakomeza umuhanda unyura imbere ya Perezidansi kugenda kugera kuri Kigali Convention Center.
Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali