Abaseminari bakuru b’Arkidiyosezi ya Kigali bashoje ibiruhuko – Amafoto

“Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye.(Lk10,2)”

Abaseminari bakuru b’arkidiyosezi ya kigali bashoje ibiruhuko

Kuva tariki ya 14 /7/2021, abaseminari bakuru (ni ukuvuga abiga mu iseminari nkuru ya: Rutongo, Kabgayi na Nyakibanda ndetse nabo muri Communauté ya Emmanuel) b’Arkidiyosezi ya Kigali batangiye ibiruhuko. Kuva kuri iyo tariki bahise boherezwa kuruhukira mu maparuwasi anyuranye y’Arkidiyosezi ya Kigali. Arkidiyosezi ya Kigali ifite abaseminari bakuru 68 nkuko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira:

Umwaka wa kane wa Tewolojiya
1 BIGIRIMANA Ernest COMMUNAUTE DE L’EMMANUEL
2 GAKUBA Célestin KABUYE
3 NDAHIMANA Faustin RUSHUBI
4 NDAYISENGA Janvier NDERA
5 NDAYISHIMIYE Thaddée NDERA
6 NDIKUBWIMANA Richard RULINDO
7 NDIZEYE Adéodatus KABUGA
8 NTAKIYIMANA Jean Claude GIHARA
9 ZIRIMWABAGABO Théoneste RUTONDE
“Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye.(Lk10,2)

Umwaka wa gatatu wa Tewolojiya

1 GWIZA Joseph RUTONGO
2 HABINSHUTI Donat RUHUHA
3 KAREHE Benoit KICUKIRO
4 NDATIMANA François Xavier RILIMA
5 NIYONSENGA Gonzalve KARENGE
6 NSHIMIYIMANA Révérien KICUKIRO
7 NKUNZIMANA Jean Claude SAINTE FAMILLE
8 NSHIMIYIMANA Ignace RUHUHA

STAGE PASTORAL

1 BYIKWASO Emmanuel KICUKIRO
2 MANZI Jean Claude COMMUNAUTE DE L’EMMANUEL
3 MPINGA Olivier Raoul COMMUNAUTE DE L’EMMANUEL
4 MUBIRIGI Patrick NDERA
5 NDAYISENGA Jean Claude RILIMA
6 NGENDONZIZA Théoneste GISHAKA
7 NIZEYIMANA Félicien RULINDO
8 NSHIMIRIMANA Janvier SAINT  MICHEL
9 SHIMWA BASO Parfait COMMUNAUTE DE L’EMMANUEL
10 TUYISENGE Marcel NKANGA
11 TUYISHIMIRE François RULI
12 TUYIZERE Jean Marie Philippe KABUGA

                                           Umwaka wa kabiri wa Tewolojiya

1 NSHIMIYIMANA Jean Robert KACYIRU
2 NTAKIRUTIMANA Jean d’Amour RUTONDE

Umwaka wa mbere wa Tewolojiya

1 AZABAHO Aimable GISHAKA
2 BINTUNIMANA Jean Marie Vianney MBOGO
3 NIRINGIYIMANA Jean Paul KACYIRU
4 NISHIMWE Juvens RULI
5 NIYONKURU Jean Claude RUHUHA
6 NIYONZIMA Honoré SAINTE FAMILLE
7 NSHIMIYIMANA Théoneste NKANGA
8 USENGAYEZU Florien RULINDO

3eme Année de  Philosophie

1 CYUZUZO Fabrice RULI
2 ISHIMWE Elie Fabrice NYAMIRAMBO
3 HAGENIMANA Emmanuel RWANKUBA
4 NDAYISABA Valens KIGARAMA
5 BAYIZERE Célestin KARENGE
6 HAFASHIMANA Ananie RULI
7 UWINEZA Vérien MASAKA
8 HAKIZIMANA Achille REMERA

2ère Année de  Philosophie

1 IRADUKUNDA Ange Sympathique KABUYE
2 UWAYUBU Bobola Odal RUTONGO
3 DUSABIMANA Théoneste RUTONGO
4 NGIRIMANA Conrad REGINA PACIS
5 TUYISHIMIRE Fulgence KARENGE
6 UWIZEYIMANA Emmanuel RUHUHA
7 DUSENGIMANA Jean Claude NKANGA
8 NAMAHORO Cyriaque RWANKUBA
 

 

 

1ère Année de  Philosophie

1 NIYONGABIRE Alexandre RUTONGO
2 HAHIRWABAGIRIMPUHWE JMV NKANGA
3 NDIKUMANA Pacifique SAINT MICHEL
4 NKUNDAKWIRAMUTSA Casimir RULI
5 MBONYINTWARI Jean D’Amour RWANKUBA
6 RWEMA Derrick KICUKIRO

Propédeutique

1 DUSENGIMANA Evergiste RUTONGO
2 HAKUZIMANA Adrien RUTONGO
3 IMANIRAKIZA Ildephonse RULINDO
4 IRADUKUNDA Fiston NYAMIRAMBO
5 RANGIRA Blaise Pascal MUSHA
6 UKURILIYIMFURA Siméon MUNYANA
7 USABYIMANA Emmanuel RUHUHA

Kuri uyu wa kane tariki ya 30/9/2021 bahawe umwiherero usoza ibiruhuko, wabereye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Visenti ya Ndera. Muri uwo mwiherero baherewemo inyigisho zinyuranye:

  • Inyigisho ku bimenyetso by’umuhamagaro no kubyikuzamo bahawe na padiri TUYISENGE Pascal, umuyobozi wa Seminari nto ya Mutagatifu Visenti y’i Ndera.
  • Inyigisho ku isano iri hagati y’Ukaristiya n’umuhamagaro bahawe na padiri Phocas BANAMWANA, Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali.

Abaseminari kandi babonye n’umwanya wo kujya mu matsinda, aho basangiye ubuzima bwo mu biruhuko ndetse bafata n’ingamba bayobowe na Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, Igisongo cy’Umwepiskopi w ‘Arkidiyosezi ya Kigali.

Umwiherero washojwe na  misa yasomwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA,. Arkiyepiskopi yifashishije amasomo y’igitambo cya Misa asaba abaseminari bakuru kurushaho gukunda ijambo ry’Imana no kuryubakiraho ubuzima bwabo,

Igitambo cy’Ukaristiya gihumuje, Arkiyepiskopi yageneye impano y’ibitabo abaseminari. Abo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda bahawe igitabo cya “Amoris Laetitia”, Urwandiko rwa Gitumwa rusoza Sinodi rwa Papa Fransisiko ku Birebana n’Urukundo mu Muryango. Abo mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi bahawe Igitabo cy’akagoroba k’abana.

Nyuma y’igitambo cya misa, Arkiyepiskopi wa Kigali yasangiye n’abaseminari ifunguro rya nimugoroba ndetse baboneraho n’umwanya wo kumwibwira buri wese ku giti cye ndetse no kumubwira uko ubutumwa bw’ibiruhuko bwagenze.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 1 Ukwakira 2021 niho abaseminari bakuru basubiye ku ishuri gutangira umwaka mushya w’amashuri 2021-2022.

Tubifurije kuzagira amasomo meza!!!

Padiri Phocas BANAMWANA

Umunyamabanga w’Arkidiyosezi ya Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *