Kuri iki cyumweru, ku musozi w’ibanga ry’ishya n’amahoro, mu Ngoro yaragijwe Bikiramariya Umwamikazi wa Afurika, ku musozi wa Jali, Paruwasi Sainte Famille, kakiriwe amasezerano y’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) 69. Ni itorero ryitiriwe Mt Yohani Bosco. Ni mu gitambo cyatuwe na Omoniye wa pueri cantores Padiri Egide NSABIREMA, ari kumwe na Padiri mukuru w’iyo ngoro, Padiri Gabriel DUSENGIMANA, Perezida wa Pueri cantores ku rwego rw’igihugu, perezida wa komite ya Pueri Cantores muri Arkidiyosezi ya Kigali Jean Baptiste HABINEZA, ababyeyi b’abana basezeranye n’imbaga y’abakristu. Dushimiye Imana iha abana bayo aho kwitoreza indangagaciro z’ubukristu, kuririmbira Imana, no gufashanya. Abana ni bo Kiliziya y’ejo. Abana b’isi yose bazaririmba amahoro y’Imana.
Padiri Egide NSABIREMA