Ku cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023, paruwasi Mwamikazi w’Intumwa/Muhondo yizihije imyaka 15 imaze ishinzwe (06/9/2008-6/9/2023). Igitambo cya misa cyatuwe na Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA.
Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu gitambo cya misa ahereye ku masomo y’icyumweru, Arkiyepiskopi yibukije ko Imana yaremye umuntu ishaka kumutonesha no kumukiza ariko umuntu agira igishuko cyo kurengwa ashaka kwigomeka ku Mana, ayitera umugongo, yanga kuyumvira ishaka kumwerekeza mu nzira y’umukiro nuko yikururira amakuba, umuruho, agahinda n’urupfu. Ariko kubera urukundo rwayo, itegura umugambi wo kurokora muntu mu makuba n’urupfu yigabije. Yahereye ku muryango wa Israeli kugirango kugira abariyo icishaho umukiro izageza ku mahanga yose n’amoko yose y’abantu bose yaremye kuko bose ibakunda kandi nubwo bayicumuyeho ibagirira impuhwe igashaka kubakiza. Icyo ishaka mbere na mbere nuko abantu bamenya urukundo rwayo, impuhwe zayo n’ineza yayo gutyo bagashobora kuyizera ntibagirengo ibyo ibasaba gukora, gukurikiza amategeko yayo ntabwo ari ukababuza uburenganzira bwabo ahubwo niyo nzira y’umukiro kandi ibabohora ku ngoyi y’icyaha n’urupfu ikaba ubwigenge nyabwo mu rukundo rw’Imana. Amategeko y’Imana ntibayubahire gutinya ibihano ahubwo bakayubahira kubera gukunda Imana.
Arkiyepiskopi ahereye ku ivanjili yo kuri iki cyumweru yibukije kandi ko Imana itarobanura ku butoni, uyemera wese akayizera akayikunda akayubaha nawe iramukiza yaba umuyahudi cyangwa umupagani kuko n’abayahudi ntabwo bakizwa nuko bavutse kuri Abrahamu gusa ahubwo nuko bemera kandi bakubaha Imana bakayikunda kuko abantu bose ni abana b’Imana. Imana rero ntirobanura.
Nyuma y’igitambo cya misa, abakristu bakomeje ibirori bishimira kandi bashimira Imana ibyiza byose bayikesha mu myaka 15 paruwasi yabo ya Muhondo imaze ishinzwe.
Padiri Phocas BANAMWANA