Kuri uyu wa mbere, tariki ya 6 Ukuboza 2021. Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali yayoboye ihugurwa ry’Abihayimana kuri sinodi yatangijwe muri Kiliziya ifite intego igira iti:”Ubumwe, Ubufatanye, Ubutumwa”. Iri hugurwa ryabereye muri Centre Saint Paul, ryitabirwa n’Abihayimana bagera ku ijana.
Nyuma yo kwibwirana, Arkiyepiskopi yatangiye yibutsa impamvu Papa yasabye ko hakorwa Sinodi. Muri Sinodi yabaye muri 2014-2015 ku muryango, bahimbaje imyaka 50 ishize hagiyeho Sinodi y’Abepiskopi. Aha niho Papa yasabye ko hajya habaho kugendera hamwe muri Kiliziya, abakristu bakagira uruhare mu buzima bwa Kiliziya, twigire hamwe ibibazo byugarije iyogezabutumwa muri iki gihe. Iwacu iyogezabutumwa naho rifite ibibazo byo kwigira hamwe. Aha twavuga nk’ubwiyongere bw’amadini aho usanga no mu mashuri ayobowe n’abihayimana kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri atari abagatolika.
Yibukije uruhare Sinodi yo mu 1998 yagize mu bwiyunge bw’Abanyarwanda. Iyi nayo rero izadufasha kwigira hamwe ibibazo Kiliziya ihura nabyo mu iyogezabutumwa. Nubwo sinodi nyirizina yatangiranye na Vatikani ya kabiri, no kuva mu ntangiriro za Kiliziya Sinodi yarakorwaga. Aha twavuga nk’igihe intumwa zahuraga kugirango zige ku kibazo cy’abanyanyamahanga bakiraga ukwemera, bakeneye kumenya niba bagomba gukurikiza amategeko y’ Abayahudi uko yakabaye. Nuko intumwa na Roho Mutagatifu bagafatira hamwe imyanzuro.
Arkiyepiskopi yavuzeko ari ngombwa ko abihayimana nabo barushaho kugendera hamwe kuko ari abafatanyabutumwa b’ibanze .
Abihayimana babonye umwanya wo gusobanurirwa amateka ya Sinodi mu mateka ya Kiliziya. Kuva ku munsi wa pentekosti Kiliziya yumvise ko ifite ubutumwa bwo guhuriza abantu bose, imiryango yose y’abantu mu bumwe : “Nimujye mu isi hose mwamamaze Inkuru Nziza”(Mt 28,19-20). Kiliziya zose mu ntangiriro zahuzwaga n’Ijambo ry’Imana, bayobowe n’abakuru ba za kiliziya. Ubumwe bwa Kiliziya mu ntangiriro bwagiye buhura n’ingorane ndetse n’amakimbirane . Iyo bahuraga n’ikibazo iki n’iki barahuraga bakagikemurira hagati yabo hatagize undi wo hanze ubizamo. Aha twavuga nk’inama yahuje intumwa I Yeruzalemu (Intu 15,6-29).
Bamwe mu bayahudi bashakaga gutegeka abanyamahanga bemeye ubukristu imigenzo ya Kiyahudi kuburyo byahungabanyije ubumwe bwa Kiliziya. Nyuma yo kujya inama no kugisha inama Roho Mutagatifu bagera kugisubizo bahuriyeho bose ndetse gishyirwa mu nyandiko bagira bati: “ Roho Mutagatifu natwe, twemeje ko…”. Iyi niyo nama ya mbere cyangwa sinodi ya mbere ndetse yahaye icyerekezo izindi sinodi zakurikiyeho.
Mu myaka yakurikiyeho kugeza mu kinyejana cya gatatu byari bigoye guhuza za kiliziya zose kuko abakristu bari bamaze kuba benshi ndetse ingendo zigoranye ikindi kandi bari no mu gihe cy’itotezwa. Aha rero bakoraga sinodi z’uturere babanje kugisha inama umwepiskopi wa Roma (Papa) ndetse no gufata imyanzuro bakabanza kumugisha inama.
Abihayimana babonye umwanya wo gusobanurirwa ibimaze gukorwa mu rugendo rwa sinodi muri Arkidiyosezi ya Kigali.
- Habayeho gutangiza sinodi ku rwego rwa Arkidiyosezi
- Hashyizweho itsinda rishinzwe gukurikirana imirirmo ya sinodi
- Habaye ihugurwa kubazafasha guhugura abandi muri za paruwasi
- Habayeho gukora Noveni itegura abakristu kwinjira mu rugendo rwa sinodi
- Habayeho gutanga ibibazo bizaganirwaho mu matsinda
- Habayeho ihugurwa ry’Abihayimana nabo bafite uruhare rw’ibanze mu butumwa bwa diyosezi
Abihayimana bagize umwanya kandi wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo.
Ndetse banasobanurirwa uburyo Sinodi izakorwamo. Sinodi ifite intego yo gufasha ababatijwe kugendera hamwe bamurikiwe n’Ijambo ry’Imana kandi bayobowe na Roho Muatagatifu. Buri mu Kristu mu babatijwe akagira uruhare rwe mu kubaka Kiliziya Umuryango w’Imana no kogeza Inkuru Nziza.
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali