Arikiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/02/2026, yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Saint Joseph / GAHANGA, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI mu birori byo kwizihiza uyu munsi, no gusoza icyumweru cy’umuryango ku rwego rwa Arkidiyosezi, cyatangiye tariki ya 08/02/2026, mu birori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya yahaturiye.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI, mu butumwa yahatangiye yavuze ko iki cyumweru gisojwe hanizihizwa umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentin (“Saint Valentin”), aho urukundo ruvugwa cyane, ari ukugira ngo barusheho kuzirikana, kumenya no gusobanukirwa neza urukundo rwubabaka umuryango.
“Iki cyumweru cy’umuryango, icyumeru cy’urugo twizihiza muri iki cyumweru turimo, n’uyu munsi wa Mutagatifu Valentina, aho urukundo ruvugwa cyane kugira ngo turusheho kuzirikana, nokumenya no gusobanukirwa urukundo rwa rundi rwubabaka umuryango, rwubaka urugo, kuko abantu bose bavuka mu muryango, bakurira mu muryango, barererwa mu muryango, nibo bagize umuryango, abagabo, abagore, abalayiki, ku buryo rero kuzirikana ku rukundo biratureba twese nk’umuryango”.
Yavuze ko abana bavuka mu muryango, bakarererwa mu muryango, uburere bwabo by’umwihariko urubyiruko ari rwo rutegurwamo ingo z’ejo, aho usanga n’ubutumwa bw’abalayiki ubw’ibanze ari ubwo mu rugo. Aha hakaba ari na ho yifuza ko Komisiyo y’abalayiki bagirana ubufatanye mu kwita ku muryango mu iyogezabutumwa ry’umuryango. Iyo havuzwe umuryango, urugo, harimo n’abapfakazi, harimo ababyeyi bibana nk’uko nk’uko byagaragajwe kuri uyu munsi, aho buri kiciro cyari gihagarariwe, avuga ko aba bose ari ingo zirera, ingo zisigasira kandi ziherekeza mu butumwa bwa Kiliziya.
Yongeyeho ko uburere bw’abana butegura ingo z’ejo. Avuga ko ubutumwa Imana yahaye bwa mbere ingo ari ukurera abana. Bityo ko ingo nziza ari zo zitegura ingo nziza z’ejo. Umuhungu yubaka urugo afite ishusho ya se mu rugo. Kuko umugabo, uko umugabo abaho mu rugo, uko umugabo abana n’uwo bashakanye, ishusho ya se ari yo agenderaho. Iyo se yamuhaye ishusho nziza umuhungu na we azubaka urugo rwiza. Umukobwa na we yubaka urugo ishusho azi y’umubyeyi w’umugore mu rugo ari iya Mama we. Uyu mukobwa azubaka urugo areba, kandi agendera ku byo yabonye ku mubyeyi we.
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yavuze kandi ko urugo rwa gikristu rudafite uruhare rwiza gusa mu gutegura ingo nziza z’ejo hazaza, ko runafite uruhare mu gutegura neza n’umuhamagaro w’abiyeguriye Imana.
“Urugero rero rw’urugo rwa gikristu mu buryo bwo gutegura neza ni uburyo bwo gutegura neza ingo zacu z’ejo. Kandi urugo si n’umuhamagaro w’abashakanye gusa n’indi mihamagaro: Abiyeguriye Imana, abasaserodoti uzasanga imbuto y’umuhamagaro wabo gukunda Imana, no kuba yakwegurira Imana ubuzima bwe bwose abikesha ukwemera n’urukundo yabonye mu babyeyi be, ubukristu, ukwemera, kwizera Imana, isengesho yabonye mu rugo. Niyo mpamvu rero wa mwana ubona ababyeyi be basazanye imyaka 25, 30 bishimye na we iyo agiye kubaka urugo yumva ko agiye kubaka urugo ruzaramba, atari ukugerageza, ejo ejo bundi yashatse uyu, ejo bundi yatashye mu rundi rugo”.
Ibi, birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Saint Valentin no gusoza icyumweru cyahariwe umuryango byanabeye hirya no hino mu ma Paruwasi anyuranye agize Arkidiyosezi ya KIGALI.
Kuri uyu munsi, Couples zisaga 400 za Paruwasi GAHANGA zavuguruye amasezerano y’isakramentu ry’Ugushyingirwa bahanye, Arkiyepiskopi yahaye ururabo ababyeyi bibana basaga 100, ndetse anabaha umugisha abagize izi ngo, mu rwego rwo kubafasha kuzirikana urukundo rw’abashakanye mu muryango, no gufasha abakristu kwizihiza neza umunsi mukuru wa Saint Valentin.












