PARUWASI GIHOGWE YIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA IBIRI IMAZE ISHINZWE

Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Rafayile / GIHOGWE, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/11/2025, yizihije isabukuru y’imyaka 2 imaze ishinzwe. Kuri uyu munsi kandi umuryango Focolare washyikirije urumuri rwa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI y’imyaka 50, izizihizwa umwaka utaha 2026. Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.

Urumuri ryazanywe n’abahagarariye imiryango ya Agisiyo Gatolika baturutse mu muryago wa Focolare: Charles MUVALA, na Emile SEMUTERA. Uru Rumuri rwari rwarahawe imiryango ya Agisiyo Gatolika i KIBEHO barushyikirije Arkiyepiskopi, na we arushyikiriza Paruwasi GIHOGWE. Paruwasi imaze kurwakira yarushyikirije: Abayobozi b’Amasantrali yose agize Paruwasi, Umulayiki uhagarariye abandi muri Paruwasi, abayobozi b’imiryango ya Agisiyo Gatolika n’imiryango mishya: Legio Maria, Charismatique, Xaveri, Equipe Notre Dame, Umutima Mutagatifu wa Yezu, Italia Solidale, Mouvement Sacerdotal Marial, Komite Ubumwe, na Pueri Cantores.

Gutanga uru Rumuri hamijwe ko buri mukristu wese agira uruhare mu kwizihiza iyi Yubile ya Arkidiyosezi, kandi abashe kugira uruhare mukuyihimbaza, no kubafasha kwera imbuto.

‎Ibi birori byitabiriwe n’abandi ba Saserdoti banyuranye barimo, abiyeguriye Imana, uhagarariye inzego bwite za Leta, n’imbaga y’abakristu. ‎

Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu butumwa yahatangiye yasobanuye impamvu yo kwizihiza iyi sabukuru ya Paruwasi GIHOGWE, avuga ko imwe mu mpamvu ari ugushimira Imana.

“Bavandimwe Kiliziya umuryango w’Imana  w’i GIHOGWE, yaragijwe Mutagatifu Rafayile, twaje kugira ngo dushimire Imana uyu muryango w’Imana, Imana ni Umubyeyi Data itubumbira hamwe nk’abana be abereye Umubyeyi, ubwo natwe hagati yacu tukaba abavandimwe”.

‎Yavuze ko iyo abana batatanye bakaza kumenya Umubyeyi wabo, bagasanga Umubyeyi wabo bamuhuje, bamenya ko isano bafitanye hagati yabo ari abavandimwe. Yasobanuye kandi ko gusa n’ubu bubyeyi bw’Imana Data umuremyi wa bose, abantu kenshi batabumenya bagatatana, bakabana nabi mu mwiryane, mu macakubiri, mu rwango, kuko batazi ko ari abavandimwe basangiye Umubyeyi.

‎Yakomeje avuga ko Bikira Mariya abonekera i KIBEHO yasabye ko hubakwa Kiliziya ebyiri: Intoya y’Ububabare Burindwi bwa Bikira Mariya, n’iyo batarashobora kubaka yise Kiliziya ihuza abatatanye. Kuko yabonaga ko abantu batatanye batazi ko ari abavandimwe hagati yabo, batazi ko bahuje Umubyeyi.

‎Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yongeyeho ko ubutumwa bwa Kiliziya ari uguhuza abana b’Imana batatanye,

“Ubutumwa bwacu rero nka Kiliziya ni uguhuza abana b’Imana batatanye, kugira ngo bibumbire hamwe mu muryango w’Imana.

‎Iyo Ijambo ry’Imana ryamamajwe abantu bakamenya ko ibakunda, buri muntu akamenya ukuntu Imana imukunda, n’undi akamenya ko namugenzi we Imana imukunda nk’umwana wayo, icyo gihe rya Jambo ry’Imana ribaremamo umuryango w’abemera, bahuje Umubyeyi. Umuryango usingiza Imana, uyikunda, ukayiyambaza”.

‎Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, yakomeje asobanura ko Imana yihishuriye Abraham umukurambere mu kwemera, kugira ngo itangire umuryango wayo wa Isiraheli. Isiraheli yabayeho yumva ko ari umuryango w’Imana, bene Isiraheli, bene Yakobo 12 bagize umuryango wa Isiraheli, ukaba ari nawo muryango wa Kiliziya Yezu Kristu yaje ashingira intumwa 12, umuryango mushya w’Imana, abakristu ubu ng’ubu babarizwamo.

‎Iyi Sabukuru ya Paruwasi ya GIHOGWE ibaye mu gihe Kiliziya iri mu rugendo rwa Yubile y’impuriranye, ndetse izasozwa uyu mwaka tariki ya 06/12/2025, izabera kuri Stade Amahoro, iherereye muri Paruwasi ya Regina Pacis /REMERA, bityo aboneraho no kwibutsa abakristu kuzitabira isozwa ryayo ku bwinshi.


‎Paruwasi GIHOGWE (Yaragijwe Mutagatifu Raphäel) yashinzwe tariki ya 11/11/2023, ibyawe na Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru / KABUYE, ihabwa umugisha na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA. Ifite Santrali 5: GIHOGWE, JALI, NYAKABUNGO, CYUGA, na KIGARAMA. Gusa uretse Santrali ya GIHOGWE izi zindi uko ari 4 zirafunzwe. Iyi Paruwasi ifite abakristu basaga 12 000.