Ku cyumweru tariki ya 19/10/2025, muri Paruwasi ya Sainte Famille, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, habereye inama yahuje abayobozi bagize umuryango w’ingo z’umubyeyi Bikira Mariya (“Equipe Notre Dame”), ku rwego rwa Région ya RWANDA-BURUNDI.
Iyi nama yabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Paruwasi ya Sainte Famille, cyatuwe na Musenyeri Ignace KABERA, igisonga cy’umushumba wa Diyosezi Gatolika ya CYANGUNGU, akaba na Omoniye w’uyu muryango ku rwego rwa Région ya RWANDA – BURUNDI.
Yitabiriwe kandi n’abandi barimo ba Padiri Omoniye ari bo: Padiri Victor KARAMIRA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya KARENGE, akaba na Omoniye w’umuryango Equipe Notre Dame muri Arkidiyosezi ya KIGALI, akaba na Omoniye wa Secteur ya kabiri, Padiri Théophile NKUNDIMANA, Omoniye wa Secteur ya mbere n’abandi bahagarariye buri rwego rw’amatsinda agize uyu muryango.
Inzego zigize umuryango zubatse zihera ku rwego ruto rwitwa Equipe de Base (Igizwe n’ingo hagati 4 na 7).
Urwego rukurikiyeho rwitwa Liaison cyangwa impuzamatsinda mu Kinyarwanda (Ikaba igizwe na Equipes de Base hagati 4 na 5).
Liaisons cyangwa impuzamatsinda iyo zimaze kuba hagati 3 na 5 bikora Secteur. Secteurs nazo iyo zimaze kuba hagati 3 na 5 zikora ibyitwa Région. Iyo bivuye kuri Région bikora ikitwa Superi Région.
Kugeza ubu Secteurs zo muri Arkidiyosezi ya KIGALI ni 2. Secteur ya 1 ifite Liaisons 3 n’amatsinda 14, agizwe n’ingo 70. Iya 2 ifite Liaisons 3 n’amatsinda 14 agizwe n’ingo 104.
Iyi nama bakoze ni inama ikorwa ari uko icyenewe (Random). Ubusanzwe mu mabwiriza y’umuryango buri rwego rukuru ruba rushishikarizwa gukurikirana ubuzima bw’urwego ruri munsi yarwo, birimo nko kubasura, cyangwa nko gukorana inama.
Ni muri urwo rwego kuri uyu munsi urwego rwa Région rwari rwaje gusura Secteurs zo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kugira ngo bababwire ibyo umuryango uteganya kugeraho: Inyito nshya zigenda ziyongeramo mu muryango, aho nka buri rwego rugira Foyer Responsable (Komite) iba ishinzwe kuyobora urwo rwego, aho kuri ubu bagiye kuzajya bavuga Equipe de servise.
Ikindi ni uko bari baje kubagezaho amakuru y’umuryango, uko umuryango ugenda waguka ku isi, uko ugenda wiyubaka, kureba ibibazo bafite mu muryango, kugira ngo bibashe gukemurwa (ibi bibazo birimo ko abayobozi bari i CYANGUGU ugasanga bari kure y’abari i KIGALI), itumanaho rikagorana n’inama zihabera bikabagora kuzitabira, uburyo inama zitumizwa n’igihe zitumizwa, bagaragaza ko bifuza ko zimwe na zimwe zajya zibera i KIGALI, kandi bagateguzwa mbere kugira ngo bagire igihe gihagije cyo kuzitegura, baganiriye kandi ibijyanye n’umutungo, amahugurwa, n’ibindi.
Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya (“Equipe Notre Dame”) wavukiye mu gihugu cy’UBUFARANSA mu mwaka w’ 1938, aho icyo gihe hari ingo 4 (“Couples 4”) z’abakristu, aho icyo gihe bicaye bareba ukuntu mu gihe cyabo abantu bateshaga agaciro umubano w’abashakanye, n’isakramentu ry’ugushyingirwa, noneho begera umupadiri witwa Henri Cafarel bamusaba y’uko yabafasha kugira ngo barebe uko bakora ubutumwa mu zindi ngo, bugamije kugerageza kongera gusubiza agaciro umubano w’abashakanye n’isakramentu ry’Ugushyingirwa. Batangira gutyo, n’izindi ngo zigenda zibegera umuryango ugenda waguka ukwira hirya no hino ku isi. Kugeza ubu ukaba ubarizwa mu bihugu birenga 80 ku isi, ku migabane yose.
Uyu muryango, wageze mu RWANDA mu mwaka 1993 utangirira mu iseminari ntoya ya NDERA, utangijwe n’umupadiri w’umutaliyani wahigishaga witwaga Don Tito. uyu mu Padiri yawutangije yegeranya abari abarezi muri iyo seminari bafite ingo (Bari bubatse ingo), Couples zabo arazegeranya batangira Equipe.
Kuko hari harimo Couple yavukaga muri Diyosezi Gatolika ya CYANGUGU, nyuma yaho bahise bajyayo kuhatangiza uyu muryango. Muri iyi Diyosezi ho kwaguka kwawo byarihuse cyane, umuryango waguka vuba vuba, aho kugeza ubu uyu muryango uboneka muri buri Paruwasi zigize Diyosezi ya CYANGUGU, bakaba bafite Secteurs 12, mu gihe muri Arkidiyosezi ya KIGALI bafite Secteurs 2 gusa.
Secteurs 2 zibarizwa muri Arkidiyosezi ya KIGALI, muri Secteur ya mbere uyu muryango uboneka muri Paruwasi ya KACYIRU, Sainte Famille, Regina Pacis / REMERA, RUTONDE, GIHOGWE, RUTONGO, RULI, RWANKUBA, na MUNYANA.
Muri Secteur ya kabiri uyu muryango uboneka muri Paruwasi ya KANOMBE, GIKONDO, KARENGE, KIGARAMA, na MUSHA.
Hari kandi n’andi ma Paruwasi uyu muryango ubonekamo mu zindi Diyosezi zabyawe n’aya ma Secteurs 2 yo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, ariko abawugize bakaba bakibarizwa ku bababyaye, kuko hataraboneka umubare ukwiye w’ama Equipe ku buryo bagira Secteurs zabo. Aha harimo Paruwasi ya MUKARANGE yo muri Diyosezi ya KIBUNGO, Paruwasi ya MUHURA yo muri Diyosezi ya BYUMBA, na Paruwasi ya KIVUMU yo muri Diyosezi ya KABGAYI. Uyu muryango wageze mu gihugu cy’U BURUNDI utangijwe na Secteurs zo mu RWANDA zaturutse muri Diyosezi ya CYANGUGU.
Umuryango uvuka wari uje gukemura ibibazo byari bihari, aho uyu muryango wavutse hari ibibazo by’uko abantu bishyingiraga batagiye mu Kiliziya bavuga ko atari ngombwa guhabwa iri sakramentu, abashyingiwe nabo wasangaga badasenga, batitabira iby’ubukristu, amakimbirane, gutandukana kw’abashakanye (“Divorce”), kutagendera ku ndangagaciro za gikristu, Kiliziya ikabura abantu bayitangira kugira ngo bayikorere, umuryango wari warahungabanye cyane cyane uburere bw’abana, n’ibindi.
Umuryango w’ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya (“Equipe Notre Dame”), ugamije gufasha abashakanye gukura mu kwemera no mu bukristu, bakarushaho kubaho mu bukristu, bakabera n’urumuri izindi ngo, n’abandi bantu muri rusange.
Ikindi kigamijwe ni uko ingo ziri muri uyu muryango zifasha abazirimo kubaho mu Rukundo, umunezero, n’ubutagatifu.
Abifuza kujya muri uyu muryango bagomba kuba ari abashakanye gikristu (Couples zahanye isakramentu ry’Ugushyingirwa), gusa iyo umwe muri bo agize ibyago agapfakara awurimo agumamo, ariko uwapfakaye atarawujyamo we ntabwo abyemerewe kuwujyamo.
Ingo ziri muri uyu muryango zikora ubutumwa ku bantu banyuranye bigisha abagize ingo zitashyingiranywe gikristu, banabashishikariza guhana isakramentu ry’Ugushyingirwa, n’uburyo bakwitwara gikristu n’ibindi.
Uyu muryango w’ingo z’umubyeyi Bikira Mariya (“Equipe Notre Dame”) ushingiye ku ngingo 6: Isengesho ry’abashakanye riri mu byiciro bibiri; Isengesho rikozwe n’umugabo n’umugore bonyine, n’isengesho ry’urugo rwose buri munsi (umugabo n’umugore, n’abana, n’abandi bari muri urwo rugo), iya kabiri ni ugusoma no kuzirikana ijambo ry’Imana buri munsi, iya gatatu ni isengesho rya bucece (ryo mu mutima), iya kane ni umurongo w’ubuzima (Aho abashakanye umugabo n’umugore bagomba gushaka umwanya nibura incuro imwe mu kwezi bakaganira uko babayeho bagafata umurongo runaka wo kugenderaho mu minsi iri imbere, bakareba ibibazo byose bikeneye ubufasha n’ibindi mu rugo rwabo uko azaboneka), iya gatanu ni Gacaca y’urugo (bakareba uko babanye mu gihe gishize, bakareba niba hari uwahemukiye undi), bagamije gusabana imbabazi no kuzihana, ingingo ya nyuma ni umwiherero (abashakanye bashishikarizwa gukora umwiherero hamwe n’izindi ngo babana muri uyu muryango nibura rimwe mu mwaka mu gihe cy’amasaha 48h).




