Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali iratangaza ko kunga Abanyarwanda no gufasha abagifite ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari urugendo rugikomeje, umushinga “UBUMWE N’UBUDAHERANWA” igiye gufatanya na MINUBUMWE ukazagirira benshi akamaro muri uru rugendo.
Ibi Komisiyo y’Ubutabera ya Arkidiyosezi ya Kigali yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023 ubwo yatangizaga umushinga “UBUMWE N’UBUDAHERANWA” uzakorera mu turere dutatu aritwo Akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya, akagari ka Taba; Akarere ka Rulindo mu murenge wa Cyinzuzi, akagari ka Budakiranya; no mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Muhondo, akagari ka Bwenda.Ukazamara umwaka umwe.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali avuga ko uyu mushinga wateguwe hagamije gukomeza gufasha Abanyarwanda kunga ubumwe, gufasha abasigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kubikira, gufasha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusaba imbabazi,bagafashwa mu bwiyunge no kwiteza imbere mu mibanire n’imibereho myiza. Izi gahunda zigakorwa hagamijwe gushimangira ukwiyubaka kw’Abanyarwandabinyuze mu isanamitima no gukira ibikomere, guharanira kunga ubumwe, kubana mu mahoro no kwigira. Ku nkunga ya MINUBUMWE, CDJP Kigali ikazafatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abantu bahuguwe ku isanamitima kugera ku bagenerwabikorwa b’umushinga.
Umuyobozi wa Komisiyo ubutabera n'Amahoro Arkidiyosezi ya Kigali (CDJP Kigali), Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI yabwiye abitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza uyu mushinga, ko ugamije gushimangira kwiyubaka kw'Abanyarwanda binyuze mu gukiza ibikomere, … pic.twitter.com/DrRVZx3UQ4
— Archdiocese Of Kigali (@ArchKigali) February 9, 2023
Madamu Munezero Clarisse Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE yavuze ko gufatanya n’abafatanyabikorwa barimo iyi komisiyo biri mu nshingano z’iyi minisiteri hagamijwe gufasha Abanyarwanda kunga ubumwe; yongeraho ko kuba mu Rwanda hakiri abagifite ikibazo cy’ihungabana rikomoka ku mateka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hagikenewe imbaraga n’ubufatanye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa barimo na Kiliziya Gatolika. Madamu Munezero Clarisse avuga ko uyu mushinga uzagira uruhare mu isanamituma ryomora imitima yakomeretse, ukanafasha abahemutse gusaba imbabazi. Abahemutse n’abahemukiwe bakareka guheranwa n’ibyababayeho.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje gukora ibikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’amateka ababaje na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igakomeretse imitima ya benshi bityo hakaba hagikenewe ubufatanye mu kongera kubaka umuryango nyarwanda. Kardidnali Kambanda avuga ko sosiyete ikeneye kwiyubaka igomba kurangwa n’indangagaciro z’ukuri no kubabarira; uwahemutse agasaba imbabazi, uwahemukiwe na we akazitanga kuko kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bisaba kurenga ibikomere bw’umuntu bwite; buri wese agaha mugenzi we agaciro agomba .
Kiliziya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikomeje Kwigisha Abanyarwanda kunga ubumwe,gusaba no gutanga imbabazi,kwiyunga no kwimakaza amahoro n'ukuri mu kubaka umuryango nyarwanda. pic.twitter.com/8pRa8QUjzw
— Antoine Cardinal Kambanda (@KambandaAntoine) February 9, 2023
Karidinali Kambanda yavuze ko Sinodi Gacaca nkirisitu yakozwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ubwo hitegurwaga kwizihiza Yubile y’Imyaka 100 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, Abakristu bagize umwanya wo kwicara bakaganira kucyazanye amacakubiri n’ivangura hagati yabo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; umwe mu myanzuro yavuye muri iyi Sinodi ukaba ugiraga uti “ Murikiwe n’Ivanjili, sinzongera kwibagirwa ko uri umuvandimwe wanjye.”Akavuga ko iyo muntu aheranwe n’amateka ye amutsikamira, ariko iyo yirinze guheranwa nayo ayigaranzura.
Umuhango wo gutangiza uyu mushinga ku mugaragaro witabiriwe n’Abashyitsi batandukanye barimo Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza, Abapadiri bakuru b’Amaparuwasi ya Arkidiyosezi ya Kigali, Abakuriye inzego z’umutekano, Abarinzi b’igihango bo mu mujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Leta muri gahunda z’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge no kubaka umuryango nyarwanda.