Kwita ku barwayi ni umuco mwiza ugomba kuranga umuntu wese ufite ubuzima

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yifatanyije n’Abakristu ba Arkidiyosezi ya Kigali kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi ku nshuro ya 31. Uyu munsi wabimburiwe n’igitambo cya Misa yaturiye muri Paruwasi ya Ruli.

Uretse Arkiyepisikopi wa Kigali, uyu munsi witabiriwe kandi; n’Abayobozi mu nzego za Arkidiyosezi ya Kigali, Caritas Rwanda, Caritas Kigali, abapadiri n’abihayimana bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruli ndetse n’Intara y’Amajyaruguru bose bari bagamije guhumuriza abarwariye mu Bitaro bya Ruli, banagira n’igihe cyo  gusangira ifunguro kuri uyu  munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yibukije abaje kwizihiza uyu munsi ko kwita ku barwayi ari umuco mwiza ugomba kuranga umuntu wese ufite ubuzima, kuko uburwayi ari ikindi gihande cy’ubuzima, bityo yaba ukomeye cyangwa uworoheje aba ashobora kurwara; kandi yaba umukire cyangwa umukene iyo arwaye akenera abantu bamuba hafi ngo bamuhumurize.

Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda aributsa ko kwita ku barwayi ari umuco mwiza ugomba kuranga umuntu wese ufite ubuzima

Arkiyepiskopi wa Kigali yavuze ko iki cyumweru cyahariwe kwita ku muryango, yibutsa ababyeyi kurushaho kugira umutima wo kwita ku barwayi n’abageze mu zabukuru kuko ari inzira buri muntu anyuramo, mu ngo zabo bagasubiza amaso inyuma bakareba ko hari umurwayi baturanye cyangwa umukecuru n’umusaza badashoboye maze bakamufasha.

Mu butumwa bwe kandi Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda yibukije ababyeyi gutoza abato umuco wo kwita ku barwayi n’abageze mu zabukuru kuko uburere bwiza n’umutima ugira impuhwe umwana abitozwa akiri muto; avuga ko uko umubyeyi yita ku bageze mu zabukuru ari nako na we iyo ageze muri icyo kigero abo yibarutse bamugenzereza.

Mu ijambo rye; Guverineri w’Amajyaruguru Madamu Dancille Nyirarugero yashimiye umusanzu wa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi, by’umwihariko mu karere ka Gakenke Paruwasi ya Ruli iherereyemo, kuko uretse kuba yarahubatse ibi bitaro yanahatangije ishuri rikuru ryigisha abaforomo n’ababyaza, byose bikaba bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho y’abaturage.

Guverineri w’Amajyaruguru Madamu Dancille Nyirarugero yashimiye umusanzu wa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi

Guverineri Nyirarugero yibukije abaturage b’Akarere ka Gakenke kurushaho kugira isuku, kuko isuko ari isoko y’ubuzima, aho yabuze hakaduka indwara z’amoko menshi zikomoka ku mwanda. Yabwiye abatuye i Ruli ko bashonje bahishiwe kuko umuhanda wa kaburimbo bemerewe uzaba warahageze bitarenze mu 2024, abasaba kwitabira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage zirimo n’iyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

Uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi wizihijwe ku nshuro ya 31 kuri iki cyumweru; ubusanzwe muri Kilziiya Gatolika  washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, ukaba kandi ari  umunsi wakomotse ku mabonekerwa ya Bikira Mariya i Lourdes, aho yibukije ko abarwayi bagomba kwitabwaho.

Umutambagiro wakozwe mbere y’igitambo cya Misa
Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda mu gitambo cya misa aha umugisha amaturo
Abarwaza bari baherekeje abarwayi babo barwariye mubitaro bya Ruli (Bamwe mubatangiye gutora kamitende) mu gitambo cya Misa, bahabwa umugisha n’ubutumwa bubahumuriza
Abana bato nabo bari baje muri iki gitambo cya Misa cyabimburiye umunsi mpuzamahanga w’Abarwayi
Amafunguro yagenewe abarwayi kuri uyu munsi

 

Abitabiriye uyu munsi mukuru bafashe foto y’urwibutso
Abarwayi Bose bagerageza kuba bafite agatege baje kwifatanya na Nyiricyubahiro Cardinal Kwizihiza umunsi wabo
Munzira agana kubitaro bya Ruli Nyiricyubahiro Karidinali yagendaga aganira n’Abana bamubwira uburwayi bwabo.

Jean Claude TUYISENGE

Arkidiyosezi ya Kigali

Leave a Reply