Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo II /KANOMBE, yo muri Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/05/2025, yibutse, inasabira abakristu bayo ku ncuro ya 31, barimo ababyeyi, abavandimwe, incuti n’abandi bazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI, umuyobozi wa CARITAS, akaba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya KIGALI, wahagarariye Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA, akaba na Prezida w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA, akikijwe na Padiri mukuru w’iyi Paruwasi ya KANOMBE.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’uhagarariye umuryango IBUKA mu murenge wa NYARUGUNGA, Mme UFITINEMA Rosalie, ndetse n’abakristu ba Paruwasi batandukanye.
Igikorwa cyo kwibuka, byumwihariko muri Kiliziya Gatolika mu RWANDA, ni ngaruka mwaka, nyuma yo gushyirwaho n’inama y’Abepisikopi Gatolika mu RWANDA. Aho bemeje ko muri Kiliziya habaho kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, buri wa gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa gatanu.
Kwibuka muri Paruwasi ya KANOMBE, wabimburiwe n’igitambo cy’Ukarisitiya, wanaranzwe no gufata umunota wo kwibuka, Gucana urumuri rw’ikizere, no gushyira buji n’impapuro zanditseho amazina y’abasabirwa aho zateganyirijwe, ndetse no Kuremera abarokotse genocide.
Mu gihe u RWANDA rwatangiye ibikorwa byo kwibuka, hari ubutumwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, yageneye ibi bihe, bujyanye no kwibuka ku ncuro ya 31. Abitabiriye, bakaba bagize n’umwanya wo kubugezwaho.
Ubu butumwa bubimburirwa n’ijambo ry’Imana rigira riti “Nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro” (Ef. 4, 2-3).
Abepiskopi Gatolika mu RWANDA, bakomeje basaba abantu bose gushyira hamwe mu gikorwa cyo kwibuka ku ncuro ya 31 inzirakarengane zahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsio mu RWANDA, muri Mata 1994. Bongeyeho ko, kugeza ubu imyaka 31 ishize ayo mahano abaye mu gihugu, akaba yarahitanye abarenga miliyoni, kandi agasenya byinshi.
Bibukije kandi ko, Kwibuka kuri iyi ncuro ya 31 bihuriranye n’igihe cy’igisibo kibutsa abakristu ububabare n’urupfu rwa Yezu Kristu umucunguzi wabo. Ni igihe abakristu barangamira umusaraba wa Kristu, bakomoyeho umukiro. Bavuze ko baboneho n’umwanya wo kwifatanya n’umuryango Nyarwanda wibuka, ariko cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, tubabwira tuti <>.
Muri uku kwibuka inabi yaranze amateka y’abanyarwanda, Abepiskopi bavuze ko ari n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma, kugira ngo batangarire imbaraga z’Abanyarwanda mu kongera kuremarema umuryango no kwiyubakira igihugu, mu rugendo rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa. Ni amateka ashaririye, ariko akwiye kusigira isomo rikomeye abantu bose, rikabigisha ko abashyize hamwe bagamije kubaka, badakwiye gucika intege.
Abepisikopi, banagaragaje ko Kiliziya Gatolika mu RWANDA, ibinyujije cyane cyane muri serivisi zayo, cyane cyane Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, ko itahwemye, kandi ko itazahwema gutanga umuganda wayo mu rugendo rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa. Ko Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro yakomeje guherekeza abiyemeje kugenda mu rugendo rugana imbabazi. Ikomeje gusaba kandi abakoze n’icyaha cya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, gusaba imbabazi, ikanashishikariza abarokotse kuzitanga, kugira ngo umuryango Nyarwanda ukomeze kwiyubaka.
Abepiskopi Gatolika, bongeyeho ko imbabazi ari icyomoro ngombwa, kugira ngo babashe koroherwa n’ubusharire bw’amateka, hanyuma barebe imbere, ababakomokaho bazashobore kuba mu gihugu kizira amacakubiri.
Mu gihe uyu mwaka 2025, Kiliziya irahimbaza Yubile z’impurirane, zirimo iy’imyaka 2025 ishize Yezu Kristu yigize umuntu aje gucungura isi, n’iy’imyaka 125 ishize Ivangili igeze mu RWANDA, aba Bepiskopi Gatolika mu RWANDA, bibutsa ko uyu ari n’umwanya mwiza wo kwishimira ibyo Nyagasani yabagiriye hano iwabo mu RWANDA. Ariko ko ari n‘uburyo abakristu bahawe kugira ngo bange ikintu cyose gihabanye n’Ivangili y’urukundo, kikaba cyashobora kubasubiza mu icuraburindi ry’urwango, ry’ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi.
Kwibuka muri Paruwasi KANOMBE wari umwanya wo kwibuka urupfu Abatutsi bishwe, inzira y’umusaraba banyuzemo, babihuza cyane cyane n’urupfu rwa Yezu. Bazirikana ko bo kimwe na Yezu, bose baratotejwe, baratutswe, barakubiswe, baciriwe mu maso, bambitswe ubusa, n’ibindi, byose bakabizirikana babasabira, kuko abenshi bapfuye bishyira mu Mana, bityo bakaba banizeye ko nabo bari kumwe na Yezu mu ijuru.
Amateka ya genocide mu murenge wa NYARUGUNGA agaragaza ko habaye umwihariko ko kubera ko kuva tariki 01/10/1990, igihe INKOTANYI zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, aha hapfuye abatutsi benshi, bitwa ibyitso byazo.
Undi mwihariko uhari ni uko geza muri Mata 1994, ariho hari hatuye abayobozi bakuru, barimo: uwahoze ari umukuru w’igihugu, Prezida Juvénali HABYARIMANA, BAGOSORA wari umuyobozi w’ikigo cya gisirikare hano i KANOMBE, ndetse n’ahitwa KAMASHASHI hatuye prefét w’umujyi wa KIGALI, witwaga Tharcisse RENZAHO. Ibyo ngo bikaba ari byo byatumye genocide ihagira ubukana. Abenshi mu bishwe muri aka gace, bakaba ngo barishwe n’abasirikare.
Genocide yasize ingaruka zitandukanye, yasize ibikomere binyuranye ku mu biri no ku mutima ku bayirokotse, imfubyi, abapfakazi, imiryango yazimye, abasigaye iheruheru.
Umuryango IBUKA washimiye abacitse ku icumu uburyo bakomeye, bihanganye. Ubutumwa yabageneye mu kwibuka ku ncuro ya 31 bugira buti ” Sinagera ku bubabare bwawe uko bikwiriye, ndabizi ntiworohewe ariko impore. Sinabona ijambo rikwiriye ryaguhoza, ariko impore kandi humura ntibizongera ukundi. Dufite leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, dufite abatwigisha ijambo ry’Imana, ibyo rero biduha ikizere ko bitazongera ukundi. Ububabare bwawe ndabwubaha, kandi mbutuye Imana, kuko ariya itanga ihumure ryuzuye. Ariko ndakubwiye ngo impore. Ngaho rero komera, baho, ema, kandi twaza. Twibuke Twiyubaka”.
PARUWASI YA KANOMBE YIBUTSE ABAKRISTU BAYO BAZIZE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI
