Papa Fransisiko yahaye ubundi butumwa Karidinali Kambanda muri Kenya

Nyiributungane Papa Fransisiko yatumye Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali kumuhagararira no kuyobora umuhango wishyirwa mu rwego rw’abahire rwa Maria Carola, umubikira witangiye abakene mu gihugu cya Kenya. Ubu hashize imyaka irenga ijana.

Padiri Peter Githinji, ushinzwe ibijyanye n’ishyirwa mu rwego rw’ abahire   n’urw’abatagatifu  muri Arikidiyosezi ya Nyeri mu gihugu cya Kenya, yatangaje ko Papa Fransisiko yahaye Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda ubutumwa bwo kujya kuyobora ibi ibirori bizaba ku wa Gatandatu itariki 05 Ugushyingo 2022 muri Kinoru.

Padiri Peter Githinji ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 27/10/2022. Yavuze Kandi ko ibi birori bizaba bibaye mu gihugu cya Kenya ku nshuro ya Kabiri.

Maria Carola, umubikira witangiye abakene mu gihugu cya Kenya
Padiri Peter Githinji, ushinzwe ibijyanye n’ishyirwa mu rwego rw’ abahire   n’urw’abatagatifu  muri Arikidiyosezi ya Nyeri mu gihugu cya Kenya

 

Leave a Reply