Paruwasi Kamabuye

 SANTRALI BURENGE

  1. a) Uko iteye

Santarali Burenge yavutse mu 1920. Nibwo abapadiri bera batangiye kuhasura kuko hari hatuwe, kandi hari n’icyicaro cy’ubuyobozi.

Gusenga byatangiye mu 1926, muri uwo mwaka nibwo ubuyobozi bwa Leta bwahaye kiliziya isambu iherereye mu mudugudu wa Nyabyondo ingana na ha 12.

Icyo gihe batangiye gusengera mu giti cy’umuvumu. Uwafashaga abakristu bake yari umukateshisite witwa Mathias Bitorwa.Yakiriye ukwemera abatizwa mu 1928. Abakristu ba mbere babatijwe mu 1931 muri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu ninaho basezeraniye mu 1942.

Mu 1940 muri iyo sambu hubatswe ibyumba 6 by’ ishuri gatolika. Abana bo mu gace kahoze ari Ngenda niho bize. Abana ba Gakamba, Ngeruka, Shami bize kuri icyo kigo bacumbikirwa n’abaturage. Abana ba mbere batsinze ikizamini cya Leta kuri icyo kigo ni aba Muligande mu mwaka 1959, ari bo Medari na Fatirisigate Francois.

Kuva muri uwo mwaka wa1959, ntawundi mwana wongeye gutsinda kubera amateka yaranze igihugu cyacu. Mu 1976 nibwo abana biri bimutse bava mu maperefegitura atandukanye bongeye gutsinda. lcyo gihe hatsinze abana batandatu. Mu 1975 ishuri ryimuriwe I Biharagu kuko Leta yasanze ariho hagati, nuko rihabwa abaporoso kuko ryubatswe mu isambu yabo.

Amasambu ya santrali n’igihe yatangiwe

Iva mbere iri Nyabyondo, ifite ha 12 yaguzwe mu mwaka 1927, iya kabiri iri Biharagu ifite ha 5 niyo mu 1952, iya gatatu iri Rebero ifite ha 1,5 niyo mu 1973.

Mu 1973 niho santrali yavuye Nyabyondo yimurirwa Rebero kuko na paruwasi yabonye ariho hagati. Abakristu basengeraga mu giti y’umujwiri nubu kirahari, naho ibuye padiri yaturiragaho igitambo ntirihari bararyibye. Umuyobozi w’icyo gihe yari Pierre Bingura.Santarali yari igizwe n’inama zimirenge eshanu, ifite ingo z’abakristu 19.

Inama                         Abayobozi

Biharagu                     Muhirwa Modeste

Nyaruramna                Nsengiyumva Aloys

Kanyonyera                Ayabagabo Petero

Kagenge                      Rugimbana Leonard

Burenge                      Bambayandi Berchimas

 

lbyakozwe guhera 1926 kugeza 2017

Umwaka                                 Igikorwa                                Umuyobozi wagikoze

1926-1959                               Kwigisha                                 Mathias Bitorwa

1942-1946                               Hubatswe amashuri                            Padiri

1973-1982                               Kwimuka kwa santrali                        Padiri Jean Parmatier

1982-1983                               Hubatswe Kiliziya                              Padiri Gakuba

1987-1988                               Icumbi rya Padiri n’ kibeho                Padiri Ruciani Fontana

1993-1994                              Kwakira impunzi z’abarundi

1994 (amezi 9)                        Guhunga santarali isigara ari 0

1994 1995                               Gukingura Santarali                            Gatoyi Yusitini

Twayigira Anastase

1994- 1997  Guhuza abakristu bavuye mu bihugu     bitandukanye              Gatoyi Yusitini

Twayigira Anastase

2000-2001                   Haguzwe ibyuma bya muzika no gusiga                    irangi muri kiliziya

2009    Hashyizwe intebe muri kiliziya +. Irangi                               Twayigira Anastase

2012 Ibyuma byose byaribwe dusigarira aho

2014- 2017                  Haguzwe ibindi byuma bishya                                   Twayigira Anastase

2015                            Hashyizwe umuriro muri kiliziya                               Twayigira Anastase

Haguzwe inzu Nyabyondo                                         Padiri Onesphore

 

Abayobozi ba Santrali

Umwaka                                 Amazina

1928-1959                               Mathias Nyabacocori

1960-1972                               Petero Bingura

1973-1983                               Jerome Ruvurajabo

1983-1985                               Jerome Ruvurajabo

1985-1988                               Celestin Sebikwerere

Desire Kambanda

1988-1994                               Anastase Twayigira

Desire Kambanda

1995-2000                               Yusitini Gatoyi

Anastase Twayigira

2001-2017                                           Anastase Twayigira

2018                                                    Bagaragaza Thadée.

 

Santrali Burenge igizwe n’impuzamiryangoremezo 5 zigizwe n’imiryangoremezo 22.

Abakristu b’iyi santrali bitabira neza ibikorwa bya Kiliziya ku buryo ubona baba bari imbere

Inyubako ya santrali Burenge yubatswe na Blocs ciments n’igisenge cy’ibyuma. Izindi nyubako nazo zirakomeye, kandi zisakaje amabati. Icyakora zikenewe kuvgururwa kuburyo bugezweho bwiza kandi burambye; by’umwihariko icumbi ry’abapadiri.

 

  1. SANTRALI KANKURIYINGOMA

Santrali Kankuringoma yitiriwe Mutagatifu Pawulo lntumwa iherereye mu burasirazuba bwa paruwasi ya Ruhuha, mu majyaruguru hari santarali Twimpala, mu majyepho hari santarali Burenge, iburasirazuba hari santarali Kamabuye. Ubu ikaba ifite sikirisale 3, impuzamiryangoremezo 9, imiryango remezo 33.

Mu mwaka 1929, nibwo ubutegetsi bw’u Rwanda bwahaye kiliziya gatolika isambu ku musozi wa Shami mu majyepfo y’Umurenge wa Ngeruka, kuko ariho hari hatuwe. Hanavugwa ko padiri Freinzen wari muri paruwasi ya Nyumba Diyosezi ya Butare, ari we wakoze igishushanyo cy’iyo sambu mu mwaka 1955. Muri icyo gihe hariho abakristu bake ariko bavamo abitanga bakora imirimo ya kiliziya ijyanye n’ubwigishwa buw’abato n’abakuze. Twavuga nka : Murindahabi Tharcisse: wigishaga abakuze mu kibeho , Kaberuka Athanase: wigishaga abigishwa, Murigande wigishaga abana na Mukamusoni Drothee: wigishaga abanyeshuri.

Intambara yo muri 1959, yatumye abaturage benshi bahunga bagana I Nyamata, abandi mu bihugu yakurikiyeho ahagana mu 1965, abari barahunze bagiye baza urusorongo kandi n’isambu ya kiliziya yari yarasibye, maze abahageze mbere batangira kuyibohoza buhoro buhoro. Amakuru avugako byageze mu mwaka 1969, isambu isa n’iyibagiranye, mu kwezi kwa Nyakanga k’uwo mwaka Frederic Karabayinga yaje yimutse aturutse i Gikunzi muri Paruwasi ya Nyumba , Diyosezi ya Butare, aje gutura i Shami , nk’uko abyivugira ati « nasanze insengero ziri i Nyarugenge na Burenge mba ariho njya gusengera. Ariko abakristu yahasanze ntibajyagayo kandi nta handi bari bafite kiliziya bugufi, Frederic Karabayinga niko kubaza bagenzi be ati « ninde uzubaka kiliziya iwacu ? » bati ishyamba nirishira tuzaterana, ariko iryo jambo rirabacengera buri wese atangira gushaka icyakorwa ngo haboneke aho gusengera. Barafatanya bashima mu mpinga ya Rutonde ahari hateganyijwe kubakwa komini. Bishakamo umuyobozi bitoramo Karabayinga Frederic, ubwo hari kuwa kane, basezerana ko bazahahurira ku cyumweru buri wese n’umuryango we n’abaturanyi be. Kuri icyo cyumweru mu byishimo, bakora umuhimbazo wa mbere bafashijwe na Roho mutagatifu. Bashoje bafata umugambi uteye utya: gushaka isambu, kuyubaka, gushaka abigishwa, gutanga ituro rya kiliziya no kubimenyesha santarali ya Nyarugenge kuko ari ho yari iri honyine.

Ingo eshanu (5) zatangiye kuri icyo cyumweru

  1. Karabayinga Frederick n’umuryango we
  2. Iyakaremye Michel n’umuryango we

3.Sekamandwa Evariste n’umuryango we

  1. Magemekano Maurice n umuryango we
  2. Muzungu Marc n’umuryango we

Ingo ziyongeyeho ku cyumweru gikurikiyeho:

  1. Habimana Isaie n’umuryango we

2 Ngendahayo Pascal n’umuryango we

  1. Senzoga Isaie n’umuryango we,
  2. Kabera Pierre n’umuryango we
  3. Nsengimana Athanase n’umuryango we
  4. Mbonabucya Pascal n’umuryango we
  5. Ntaganira Elias n’ umuryango we

Mu byumweru bikurikiyeho hiyongereyeho indi miryango yishimiye ubutumwa bwatangirwaga muri iyo mihimbazo.

Uko ikibanza cyabonetse:

Frederic Karabayinga yajyanye na Michel lyakaremye kwa Burugumesitiri wariho icyo gihe, bamutekerereza ko bafite abakristu, ariko badafite aho basengera. Burugumesitiri ntiyabatindiye yabohereje ku mujyanama w’Umurenge wa Rutonde ngo abafashe kureba aho babona ikibanza. Barahabonye bihutira kuhashinga ibiti by’ishuri, ariko babura ibyo gusakariraho, nuko Bugurumesitiri kugirango abafasha abohereza i Burenge gushaka yo ibiti, kuko ariho byabaga gusa. Kubera ko ntayindi nzira yashobokaga uretse guca mu cyohoha, bafashe ubwato. Abo ni: Karabayinga Frederic, Nkezabera Pierre Claver , na Sekamandwa Evariste.

Abo uko ari batatu barambutse bagera i Burenge, umujyanama w’i Burenge abaha ibiti barabitema babibitsa ku muturage kugira ngo  bazagaruke kubyambutsa . Bahise bataha bageze ku cyohoha bajya mu bwato ariko burarohama, Pierre Claver Nkezabera we alhita yitaba Imana ,abandi babiri bashobora kurokoka. Muri icyo gihe abakristu bacika intege bati nta mana itarengera abayikorera.

Ishuri ryakomeje rishinze icyakora abigishwa bagenda baboneka bulhoro buhoro, Karabayinga Frederic yifashishije igitabo cy’umukristu ahigishiriza muri eya kibanza ahari hashinze 1biti. Mu mwaka 1972, ikibanza cyari cyahawe kiliziya ubutegetsi bwababwiye ko huoishaka bubaguranira isambu irimo santarali ubu yitiriwe Mutagatifu Pawulo Kankuringoma. Mu mwaka 1974 nibwo kiliziya ya santarali ya Kankuringoma yatangiye kubakwa, yatashywe mu 1975.

Abakristu ba santrali ya Kankuringoma bitabira ibikorwa bya kiliziya, nubwo hari nabumva ko bitabareba. Ariko kuva haba ivuhgururwa rya komite ubona ko hari igıhinduka nuba bumvaga ko bitabareba bahindura imyumvire, kuko komite yihatira kwegera abakristu.

Inyubako ya kiliziya yukakishije blocs ciments, ikaba isakaje amabati n’igisenge cy’ibyuma. Izindi nyubako zihari nazozubakishijwe ibikoresho bikomeye. Ariko hari inzu ikenewe kuzuzwa, kuko bitakozwe kubera ko i Kankuringoma ariho bari babanje guteganya ko ariho hajya paruwasi iyo nzu bakaba baratekerezaga ko ariyo umuntu yaheraho akubaka inzu y’icumbi rya padiri. Ariko nyuma abapadiri bakoreye ubutumwa ku Ruhuha basanze paruwasi yajya i Kamabuye mu rwego rwo gufasha abakristu ba Burenge bakora urugendo rurerure, kandi hakaba hari na santre ikomeye, ibyo umuntu yakenera byose bikaba bihari, kandi abakristu ba Kamabuye bakaba bagaragaza imbaraga kurusha aba Kankuringoma.

  1. SANTARALE KAMABUYE (Mutagatifu Elisabeth)
  2. a) Uko iteye

Muri Nyakanga 2001, abakristu ba santarali ya Kankuringoma barangajwe imbere n’umuyobozi wa santarali, bamaze kubona imvune z’abakritu baturuka Kamabuye muri km 6, niho bagize igitekerezo cyo kubaka kiliziya yafasha abo bavandimwe badafashe urugendo urugendo rukabije gutyo. Mu mwaka wa 2002, nibwo batangiye gushaka ikibanza, kuwa 14 Nyakanga 2003 ubwo Umwepisikopi wa Arkidiyosezi ya Kigali yasuraga amasantarali 3: Burenge, Kankuringoma na Twimpala, abakristu bamugejejeho icyifuzo cy’uko Dakeneye paruwasi mu gice cy’iburasirazuba bwa paruwasi Ruhuha. Umwepisikopi yarabibemereye ariko ababwira ko imbaraga zabo arizo zizubaka paruwasi bifuza.

Muri uwo mwaka izo santrali zariyegeranije maze zihuza ijambo rya Musenyeli n’lvanjiri aho Yezu abaza abigishwa be ati “Mufite imigati ingahe ?” maze izo santrali zijya inama zirayinoza zifata umugambi wo kuyinoza , zirayinoza zifata umugambi wo kubaka santrali ya Kamabuye.

 

Abakristu ba santarali Kankuringoma batewe inkunga na Padiri Canisius Niyonsaba nibwo batangiye gutegura umuganda wo kuzitir ikibanza ndetse no kubaKira abatishoDoye amazu, abo ni muri bamwe babarizwaga muri icyo kibanza cyari cyimaze kuboneka.

Kuwa 20 Kanama 2004. ku munsi mukuru wa Yohani Batisita acibwa umutwe umurinzi wari wizihirijwe i Kankuringoma kugira hakusanywe inkunga yagenewe igikorwa cy’ubwubatsi bwa santarali ya Kamabuye. Iyo nkunga niyo abakristu bahereyeho amabuye yo kubaka kiliziya mu mwaka wa 2006. Ubwo abakristu bahise batangira gusengera I Kamabuye buri mwaka tariki 18 ugushyingo. bibuka Kiliziya ya Mutagatifu Petero na Pawulo i Roma, aho ninaho bafatiye umugambi maze buri wese yiyemeza Kubumba itafari rya Bloc rifite agaciro ka 600 Frw, hakozwe ibishoboka byose amafaranga aratangwa maze amatafari ya blocs sima arhumbwa kiliziya itangira kubakwa ubwo. Muri icyo gihe padiri mukuru mushya Onesphore Ntivuguruzwa abonye uwo murimo mutagatifu kandi wa gipfura abakristu bahugiyemo kandi batangiye gukora, yahise ategura igitambo cya Misa yaturiwe i Kamabuyekuwa 10 Mata 2008 ashimira abakristu igikorwa batangiye maze yiyemeza kuramira imbaraga nke zabo, no kubatera ingabo mu bitugu. kuva icyo gihe Imana Nyıricyubahiro yabakomejemo imbaraga zayo ku buryo bushimishije ingoro irubakwa iruzura.Kiliziya yahawe umugisha na Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa tariki ya 14 kanama 2009. Bityo inkuru nziza ya kristu itaha I Kamabuye ahitiriwe Mutagatifu Elizabeth. Ubwo paruwasi Ruhuha iba yibarutse indi santarali.

Santarale imaze gutahwa yayobowe na Xavier Mutabazi wari wungirijwe na Alexandre Nyirimana , umwanditsi yari Xavier Rucyebesha , umubitsi ari Consolee Mukamitari, Abajyanama bari 2. Aribo Silas Mbwirabumva na Francine Uwizeyimana. Iyo komite nyobozi ya santarali yaje kuvugururwa hashyirwaho abandi bayobozi bashya, ubwo hari tariki ya 18 ugushyingo 2012. Abakristu bahise batora undi muyobozi wa santarali ariwe Silas Mbwirabumva, umwungirije Berchimas Karangwa, umwanditsi Francois Xavier RukebeshA, umubitsi batoye Venantie Nyirantwari. Nanone iyo komite yongeye kuvugururwa abakristu biyemeza kugumishaho komite yari isanzwe iyobora santarali. Muri uwo mwakawa 2009 santarali yatashywe ifite abakristu 1200 muri rusange, arniko raporo ya statistique 2017 yagaragaje ko ubu santarali ifite abakristu 1,714. Yatangiye kandi ifite imiryangoremezo 20, nanubu niyo igifite, yari ifite amasikirisale 3, ariko ubu ntayo igifite isigaye yifashisha impuzamiryangoremezo, ubu ifite impuzamiryangoremezo 6 arizo Kampeka, Masangano, Mububa, Tunda, Nyakayaga na Rubirizi.Santarali kandi ifite inzego za Caritas amashami yombi ndetse na komite zayo.

Umutungo wa santrali Santarali:

Ifite ikibanza yubatsemo, ifite kandi ikibanza kiri iruhande rwayo mu mudugudu wa Masangano cyubatsemo n’inzu. Ifite kandi Ikihanza cyibarizwa mu mudugudu wa mparo, n’isambu igenewe ubuhinzi, iherereye mu mudugudu wa Ndama. Uwo mutungo wose mu murenge wa Kamabuye, akagali ka kampeka.

  1. b) Abakristu ba Kamabuye bitabira neza ibikorwa bya Kiliziya, ariyo mpamvu ariho hatoranyijwe kuba hakubakwa paruwasi nshya aho kuyijyana I Kankuringoma.
  2. e) Inyubako ya kiliziya iracyari nshya. Yubakishije blocs, igisenge cyayo ni ibyuma, ikaba isakajwe amabati akomeye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Post comment