Nyuma yo kwitabira inama yahuje Papa n’Abakalidinali bose ba Kiliziya Gatolika i Roma, Arkiyepiskopi wa Kigali Antoni Karidinali KAMBANDA, yagiriye uruzinduko rwa gitumwa mu gihugu cya Polonye kuva tariki ya 6 kugeza tariki ya 10 Nzeri 2022. Muri urwo ruzinduko, Arkiyepiskopi wa Kigali yasuye Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Poznań Stanisław Gądecki, akaba n’umukuru w’inama y’abepiskopi Gatolika mu gihugu cya Polonye.
Mu biganiro Arkiyepiskopi wa Kigali yagiranye na Arkiyepiskopi wa Poznań bagarutse cyane ku buzima bwa Kiliziya muri iki gihe, ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda. Ibiganiro byabo byanagarutse ku bamisiyoneri bakomoka mu gihugu cya Polonye bari mu butumwa muri Afrika, inama iheruka yahuje Papa n’Abakaridinali, amateka ya Kiliziya muri Arkidiyosezi ya Poznan, umushinga wo kuba Katedrali nshya ya Kigali ndetse na kiliziya nshya ya Poznan Polanka. Arkiyepiskopi wa Kigali yasuye kandi kiliziya ya Katedrali ya Gniezno, anabonana n’umuyobozi w’Iseminari nkuru ya Gniezno. Ikiganiro yagiranye n’umuyobozi w’iseminari cyagarutse ku ngingo zikurikira : umuhamagaro, isakramentu ry’ugushyingirwa, umuryango ndetse n’iyogezabutumwa muri rusange.
Umwanditsi
Padiri Phocas BANAMWANA
Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali