Mwigira ubwoba! Nimufungure, Nimufungurire Kristu imiryango yose…: Isabukuru y’imyaka 32 Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II asuye u Rwanda(7 Nzeri 1990-7 Nzeri 2022))

Uyu munsi turi ku itariki ya 7 Nzeri 2022. Imyaka 32 irashize Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II asuye u Rwanda. Yohani Pawulo II niwe mu Papa wageze mu Rwanda kugeza ubu. Ku itariki ya 27 mata 2014 nibwo Papa Yohani Pawulo II yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu. Kuri uyu munsi twibuka imyaka 32 asuye u Rwanda kuko yageze i Kigali k’ubutaka bw’u Rwanda ku itariki ya 07 Nzeli 1990, asoza uruzinduko rwe ku itariki ya 09 Nzeri 1990.  Papa Yohani Pawulo wa II niwe  mu papa wenyine umaze kugenderera igihugu cy’u Rwanda.

Papa Yohani Pawulo II yaje mu Rwanda hagati y’itariki ya 7 n’iya 9 Nzeli 1990 nk’uko twabivuze haruguru. Mu ruzinduko rwe yasuye ahantu hatandukanye mu gihugu cyacu. Hari ubutumwa bwinshi buri mubyo yavuze, no mu bimenyetso yahakoreye, yewe n’amasakaramentu yahatangiye ndetse uyu munsi hari ahakiri ibyo Abanyarwanda bamwibukiraho. Yatanze umugisha ku Banya Kigali muri rusange. Kamonyi hari ikimenyetso cy’umugisha yahaye abahinzi n’aborozi. Yageze i Mbare aho bita ubu kwa Papa anahatangira isakaramentu ry’ubusaseridoti ku bapadiri 25 bo mu Rwanda (Butare 2,Byumba 4,Cyangugu 2,Kabgayi 5,Kigali 2,Nyundo 4,Ruhengeri 5 na Missionaire des Sacrés Coeurs 1) ndetse na 6 bo mu cyahoze ari Zayire (RDC), tariki ya Hari ku ya 8 Nzeli 1990. Muri abo bahawe ubupadiri uwo munsi harimo na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali ndetse na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Tunabibutseko bazahimbaza isabukuru y’imyaka 32 bahawe isakramentu ry’ubusaseridoti, ejo tariki ya 8 Nzeri. Tubifurije isabukuru nziza kandi Nyagasani wabatoye akomeze abashyigikire mu butumwa.  Papa Yohani Pawulo wa Kabiri kandi yageze i Nyandungu, ubu hakaba hari ikimenyetso cyaho yasomeye Misa.

 

Umwanditsi

Diyakoni Joseph GWIZA

Paruwai Saint Michel

.

 

 

.

 

 

 

Leave a Reply