Ubusaserdoti ni impano ikomeye Nyagasani aduha ku buntu n’Impuhwe! Iri ni rimwe mu magambo yagarutsweho mu itangwa ry’ubupadiri muri paruwasi ya Kabuye kuwa 14 kanama 2022.Igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali. Abashyizwe mu rwego rw’ubupadiri ni abadiyakoni babiri aribo Diyakoni Gakuba Celestin wa paruwasi kabuye na Diyakoni Bigirimana Ernest wa Paruwasi Cyahafi unavuka muri paruwasi Nyumba.
Muri ibi birori hanizihizwaga kandi yubile y’imyaka 25 Padiri Kabanda Theophile uvuka muri paruwasi kabuye amaze ahawe isakaramentu ry’Ubusaserdoti . Hatanzwe kandi umurimo w’ubusomyi ku Bafaratiri batandatu basoje umwaka wa mbere wa tewolojiya. Hatanzwe kandi umurimo w’ubuhereza kuri faratiri usoje umwaka wa kabiri wa Tewolojiya ariwe Ntakirutimana Jean d’Amour.
Ni ibirori byatangijwe n’umutambagiro warimo amakorali, abafaratirii, abadiyakoni bashya ndetse n’abari buhabwe ubusaserdoti, abasaserdoti ndetse n’Abepiskopi bari baje aribo Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda ndetse na Musenyeri Frederic Rubwejanga umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu Kiruhuko. Mu nyigisho yatanze, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yagarutse ku muhamagaro wo kwiha Imana nk’inzira yo kwamamaza ubudatezuka Ijambo ry’Imana n’ubw’ ibitotezo bitabura nk’uko twabikurikiranye mu isomo rya mbere mu masomo matagatifu yasomwe. Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yavuze kandi ko Ubusaserdoti ari impano ikomeye Nyagasani aduha ku buntu n’impuhwe akaba ari impamvu ikomeye y’ibyishimo. Uwamenye urukundo rw’Imana amenya ko ntakiruta Imana ndetse ko ntacyamutandukanya narwo.Umwepiskopi kandi yasabye abagiye guhabwa ubupadiri kuguma kurangamira urwo rukundo.
Nyuma y’inyigisho ya Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda hakurikiyeho ishyirwa mu rwego rw’abasomyi ku bafaratiri 6 babiteguriwe. Buri wese ahamagarwa mu izina rye. Nyuma yo gukurikira inyigisho nto bahawe n’Umwepiskopi bavugiweho isengesho ribinjiza muri icyo gice ndetse banahabwa igitabo cy’Ijambo ry’Imana nk’uko bikorwa ku mufaratiri winjiye muri urwo rwego. Nyuma hakurikiyeho itangwa ry’ubuhereza kuri Faratiri Ntakirutimana Jean d’Amour wo muri Paruwasi Rutonde.
Imahango yo gushyira mu rwego rw’Ubusomyi ndetse n’ubuhereza ku Bafaratiri irangiye hakurikiyeho itangwa ry’Ubupadiri kuri Diyakoni Gakuba Celestin na Diyakoni Bigirimana Ernest. Nyuma y’inama bahawe n’Umwepiskopi, abatorewe ubupadiri bahamirije imbere y’imbaga imigambi bifitemo mu murimo bagiye gushingwa. Ibyo byakurikiwe n’isezerano bagiranye n’Umwepiskopi ryo kumwumvira n’abazamusimbura bose. Nyuma yo kwiyambaza Abatagatifu no kwambaza Roho w’Imana Umwepiskopi n’abasaserdoti baramburiye ibiganza kubagiye gushyirwa mu rwego rw’Ubupadiri binajyana n’isengesho ry’iyeguriramana . Ibyo birangiye abatorewe ubusaserdoti bahabwa imyambaro ya Gisaserdoti, banasigwa amavuta mu biganza, ndetse banahabwa agasahani k’umugati ndetse n’inkongoro ya Divayi. Abasaserdoti bashya baramukanyije n’Abepiskopi ndetse na bakuru babo.
Mbere y’uko igitambo cy’Ukaristiya gihumuza,Padiri mukuru wa paruwasi kabuye yafashe akanya yerekana abashyitsi: abepiskopi, abasaserdoti, abihaye Imana mu byiciro binyuranye ndetse n’abahagarariye inzego za leta. Inzengo za leta zari zihagarariwe na Nyakubahwa Meya Pudence Rubingisa. Mu ijambo abahawe ubusaserdoti bashimiye Imana ndetse n’abantu banyuranye bababaye hafi mu rugendo rugana ubupadiri. Bavuze ko ubusaserdoti bahawe ari imbuto y’urukundo rw’umutima wa Yezu nk’uko Mutagatifu Yohani Mariya Viyani abivuga. Bashimiye kandi Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kigali uri mu Kiruhuko we wabakiriye mu iseminari nkuru, none imbuto yateye ikaba isaruwe.
Mu bafashe ijambo harimo na Meya w’umujyi wa Kigali Bwana Pudence Rubingisa aho yagarutse ku bwuzuzanye hagati ya Roho n’umubiri. Kugira ngo muntu abeho neza aba afite roho nzima n’umubiri muzima. Umuyobozi w’umujyi yashimiye Kiliziya uko idahwema kubaka ubunyarwanda mu bantu bityo ubukristu bukagira aho bufata. Yavuze ko urukundo Nyagasani aadutoza ari uruduha kwegerana na bagenzi bacu ntawe usigaye inyuma. Yasoje yifuriza abakristu umunsi mukuru mwiza wa asomusiyo.
Mu ijambo risoza Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yifurije abateraniye aho umunsi mukuru mwiza w’ubusaserdoti bw’abana babo Padiri Celestin Gakuba na Padiri Ernest Bigirimana ndetse na yubile nziza kuri Padiri Theophile Kabanda. Yavuze ko umuhamagaro utangirira mu muryango bigendeye ku ngero nziza umwana ahabwa n’abamurera. Yashimiye Padiri Martin uhagarariye Communauté ya Emanweli ndetse n’uwo muryango muri rusange bitewe n’uruhare rwabo mu butumwa bwa Diyosezi ya Kigali. Yavuze ko uruhare rw’abo mu gutoza no kwigisha abitegura gushinga ingo ari iby’agaciro mu ikenurabushyo ry’umuryango. Mu gusoza yashyikirije Padiri Theophile Kabanda ubutumwa n’umugisha bya Nyirubutungane Papa Fransisiko yamugeneye kuri uwo munsi wa Yubile ye y’imyaka 25 y’ubusaserdoti.
Padiri Theophile Kabanda yanashyikirijwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda impano yagenewe na Diyosezi. Umwepiskopi kandi yashyikirije Abasaserdoti bashya urupapuro rwerekana kp ari abapadiri ba Arkidiyosezi ya Kigali ndetse n’uruhushya rubemerera gutanga isakaramentu ry’imbabazi. Igitambo cy’Ukaristiya cyahumuje I saa cyenda hakurikiraho ubusabane bwaranzwe n’imbyino, indirimbo, imivugo, amagambo anyuranye, byose bishimangira ibyishimo biri ku mitima y’abakristu ba Paruwasi ya Kabuye ndetse n’abari baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Umwanditsi
Rwema Derick
Paruwasi Rulindo