Amateka ya Santrali Cyuga (paruwasi Kabuye) yahawe umugisha (11/11/2022)

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022 i saa cyenda z’amanywa, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoni Karidinali KAMBANDA, yayoboye igitambo cya misa yahereyemo umugisha kiliziya nshya ya Santrali ya Cyuga, muri paruwasi ya Kabuye. Iyi Santrali yitiriwe mutagatifu Visenti wa Pawulo. Iyi Santrali, mu 1945 yari sikirisale ya misiyoni y’Umuryango mutagatifu, Mu 1946, umwe mu bakristu ba mbere, nyakwigendera Nicodème KIMONYO, yatangije ishuli yise iry’ikigoroba aho abigishwa bahuraga ku cyumweru, akabigisha n’ijambo ry’Imana. Ubwo bigiraga munsi y’igiti cy’umunyinya, mu isambu yahawe n’undi mukristu witwaga Xaver BAHENA. Nyuma yaje gusaba murumuna we wari umutware icyo gihe ariwe KARORI MARIROSE ko yamwubakishiriza ishuli. Yarabyemeye, amwubakishiriza ishuli ry’ibyatsi hafi aho. Akomeza kwigisha abanyeshuli ba mbere n’abigishwa bamwe baracyariho na nubu ndetse nibo dukesha aya mateka. Abo ni KABOYI Ignace, NZIGIRA Laurent na KABANDA Jean. Ubwo hahise hakurikiraho abitwaga abakuru b’inama barimo ZIRARUSHYA Paul na RWIVUGIRA Simon.

Kuberako abigishwa bambere bigiraga Sainte Famille bikabavuna, haje kuboneka umukristu HABIYAMBERE Francois atangiza ubwigishwa mu Cyuga. Mu 1976, habonetse umukristu wari mwarimu mu Cyuga yiyemeza kuba yafasha abakristu ba Cyuga ababera umuyobozi ariwe NTAWIZERA Paul, ubwo agafatanya n’abandi bakristu bayobora umuhimbazo wo kucyumweru, bagafashwa n’umugabuzi w’ingoboka wa mbere KABANDA Jean, akaba yari n’intumwa mu nama nkuru ya paruwasi KABUYE.

Mu 1078, ubwo musenyeri Vincent NSENGIYUMVA yayoboraga Diyosezi ya Kigali, yari yasuye Santrali ya Cyuga, abari abayobozi ba santrali icyo gihe  bari bakuriwe na NTAWIZERA Paul, bamusabye ko yabubakira kiliziya, kuko basengeraga mu ishuli nuko arabibemerera. Imirimo yo kubaka ntiyatinze kuburyo mu mwaka umwe , kiliziya yari yuzuye. Itahwa ku mugaragaro tariki ya 27/09/1979, ihabwa umugisha nuwari igisonga cya musenyeri NAYIGIZIKI Nicodème. Uwo munsi wari ni umunsi mukuru wa mutagatifu Visenti wa Pawulo. Mu nyigisho yatambutse abakristu bumvise imibererho yaranze uwo mutagatifu biyemeza batyo ko ariwe wababera umurinzi wa Santrali Cyuga kuva ubwo.

Mu mwaka w’i 2000 nibwo uwari padiri mukuru wa paruwasi Kabuye KABERAMANZI Jean Pierre yahisemo ko Santrali Cyuga yaba zone ihuza Santrali Cyuga, Kigarama na Nyakabungo.Mu gihe cy’iminsi mikuru ya Kiliziya no mu gihe cy’amasakramentu, kubera imbaga nyamwinshi y’abakristu bahahuriraga niho navuye igitekererzo cyo kwagura kiliziya kuko abakristu besnhi basengeraga hanze. Imirimo yo kuyagura yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2014. Ubu hashize imyaka 8 yubakwa.

Santrali Cyuga yabyaye abapadiri 2, aribo : padiri Marcel NSANZIMANA na padiri Celestin GAKUBA. Santrali Cyuga yabyaye kandi umubikira ariwe Mama Francine MUKESHIMANA.

Dore abayoboye Santrali Cyuga kuva yatangira :

-NTAWIZERA Paul (1976-1994)

-UWIZIGIYIMANA Jean Claude (1994-1998)

-MUNYENGANGO Nicholas (1998-2015)

-BAKUNDUKIZE Sylver (2015-kugeza ubu)

 

Umwanditsi

 

Sylver BAKUNDUKIZE

Umuyobozi wa Santrali Cyuga

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *